{"id":20876,"date":"2012-02-05T14:38:47","date_gmt":"2012-02-05T14:38:47","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kiziguro-bashyize-bemera-ko-igiti-bubahaga-cyatemwa\/"},"modified":"2012-02-05T14:38:38","modified_gmt":"2012-02-05T14:38:38","slug":"kiziguro-bashyize-bemera-ko-igiti-bubahaga-cyatemwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kiziguro-bashyize-bemera-ko-igiti-bubahaga-cyatemwa\/","title":{"rendered":"Kiziguro: Bashyize bemera ko igiti bubahaga cyatemwa"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo mu minsi ishize babyamaganiraga kure, abatuye umudugudu w\u2019Ubutatu wo mu Murenge wa Kiziguro Akarere ka Gatsibo kuri ubu baremera ko Igiti cy\u2019Ubutatu kiri aho bakoreraga umutambagiro Mutagatifu cyatemwa.}<\/p>\n<p>Ibi babitangaje nyuma yo gusurwa n\u2019umuyobozi w\u2019Intara y\u2019Uburasirazuba Odette Uwamariya, aho bemeza ko basanze iki giti kitabangamira igikorwa cy\u2019iterambere cy\u2019amashanyarazi bagiye kwegerezwa.<\/p>\n<p>Ku itariki 30 Mutarama uyu mwaka, abaturage b\u2019umudugudu w\u2019Ubutatu mu Kagali k\u2019Agakomeye Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bavugaga ko batifuza ko igiti cy\u2019Ubutatu cyari kibangamiye igikorwa cyo kubegereza umuriro w\u2019amashanyarazi gitemwa kuko hari imyizerere bagifiteho.<\/p>\n<p>Nyamara ubwo baganiraga n\u2019umuyobozi w\u2019Intara y\u2019Uburasirazuba, Uwamariya Odette wabasuye kuri uyu wa gatanu, aba baturage bavuze ko bifuza ko umuriro w\u2019amashanyarazi wabegerezwa, igiti kikaba cyatemwa.<\/p>\n<p>Ngo mu gihe batekerejweho n\u2019ubuyobozi ko bakwegerezwa umuriro w\u2019amashanyarazi, basanga nta kibi kugitema kuko n\u2019ubusanzwe ngo n\u2019iyo bakireka cyazasaza.<\/p>\n<p>Epaphrodite Nshimiyimana, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro avuga ko ubusanzwe iki giti cyafashije mu gusobanura ubutatu butagatifu bw\u2019Imana ariko akongeraho ko kitayisimbura.<\/p>\n<p>Avuga ko mu gihe hari igikorwa cy\u2019amajyambere gifitiye inyungu abaturage benshi, kugitema bitaba ari ukubangamira imyizerere.<\/p>\n<p>Uruzinduko rw\u2019umuyobozi w\u2019Intara y\u2019Uburasirazuba rwari rugamije kuganira n\u2019abaturage no gukusanya ibitekerezo bizaherwaho hafatwa umwanzuro kuri iki giti. Umuyobozi w\u2019Intara nawe yongeyeho ko asanga bahisemo neza kuko iki ari igikorwa cy\u2019iterambere.<\/p>\n<p>Ubuyobozi bw\u2019Umurenge wa Kiziguro buvuga ko igiti cy\u2019ubutatu giteye ku butaka bwanditse kuri Padiri Rutinduka Laurent, uba mu ntara y\u2019amajyepfo. Gusa uyu mu ibaruwa yanditse igenewe abayobozi bose n\u2019abandi bireba nk\u2019uko itangira, agaragaza impamvu iki giti kitagomba gutemwa zirimo kuba kigaragaza ubutatu bw\u2019Imana. <\/p>\n<p>Mu ngingo y\u2019iyi baruwa ya gatanu avuga ko uzagitema wese batabyumvikanyeho azamurega bakaburana hakurikijwe amategeko y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Inkuru dukesha: ORINFOR<br \/>\n{{Foto: KigaliToDay}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo mu minsi ishize babyamaganiraga kure, abatuye umudugudu w\u2019Ubutatu wo mu Murenge wa Kiziguro Akarere ka Gatsibo kuri ubu baremera ko Igiti cy\u2019Ubutatu kiri aho bakoreraga umutambagiro Mutagatifu cyatemwa.} Ibi babitangaje nyuma yo gusurwa n\u2019umuyobozi w\u2019Intara y\u2019Uburasirazuba Odette Uwamariya, aho bemeza ko basanze iki giti kitabangamira igikorwa cy\u2019iterambere cy\u2019amashanyarazi bagiye kwegerezwa. Ku itariki 30 Mutarama [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20876","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20876","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20876"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20876\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20876"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20876"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20876"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20876"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20876"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}