{"id":20868,"date":"2012-02-05T09:59:10","date_gmt":"2012-02-05T09:59:10","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/isonga-fc-yatunguye-rayon-sports-fc\/"},"modified":"2012-02-05T17:57:09","modified_gmt":"2012-02-05T17:57:09","slug":"isonga-fc-yatunguye-rayon-sports-fc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/isonga-fc-yatunguye-rayon-sports-fc\/","title":{"rendered":"Isonga FC yatunguye Rayon Sports FC"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012 i Nyamirambo kuri Stade Regional habereye umukino wa shampiyona y\u2019icyiciro cya mbere mu mupira w\u2019amaguru mu Rwanda Primus National Football League, aho ikipe y\u2019Isonga FC yatsinze Rayon Sports 3-1.}<\/p>\n<p>Umukino wahuje Rayon Sports n\u2019 Isonga FC wari utegerejwe na benshi nyuma y&#8217;aho aya makipe yose yagaragaza gukomera muri iyi minsi. Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse kwihererana La Jeunesse iyitsinda 5-2 mu mikino y\u2019igikombe, naho Isonga FC yaherukaga kunganya na Etincelles FC 2-2 i Rubavu.<\/p>\n<p>Umukino watangiye bigaragara ko amakipe yose ashaka intsinzi, ku munota wa 20 Ruhinda Faruku ukomeje kwigaragaza cyane nk\u2019umukinnyi mwiza ukiri muto yashyizemo igitego cya mbere cy\u2019 Isonga FC, abari kuri stade batangira kwibaza byinshi ariko abafana ba Rayon bari bagifite icyizere cyo gutahanira amanota atatu kugirango barare ku mwanya wa 3.<\/p>\n<p>Igice cya mbere kigiye kurangira niho byaje kuba bibi cyane ku ruhande rwa Rayon ubwo Nshimiyimana Iddy yitsindaga igitego, igice cya mbere kirangira Isonga FC ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon.<\/p>\n<p>Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka kwishyura bigaragara aho umupira wakiniwe mu gice cy\u2019 Isonga FC, ariko abakinnyi b\u2019Isonga bakomeza kubyitwaramo neza kugeza ku munota wa 65, ubwo Cedric Hamiss yahagurutsaga abafana ba Rayon bari bahari ashyiramo igitego cya mbere ku ruhande rwa Rayon.<\/p>\n<p>Umukino wakomeje ku mpande zose bashaka ibitego, rutahizamu Ruhinda Faruku yaje gukurira inzira ku murima aba Rayon ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane, umukino urangira utyo.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019umukino abakinnyi b\u2019Isonga FC bagaragaje ibyishimo byinshi, dore ko gutsinda ikipe y\u2019igihangange nka Rayon Sports ari ibintu bumvaga bifuza kurusha ibindi nyuma y&#8217;aho bivugira ko ikipe ya APR FC yabacitse igihe yabatsindaga 2-1.<\/p>\n<p>Ikipe ya Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 5 n\u2019amanota 19, Isonga FC igizwe ahanini n\u2019abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy\u2019 Isi cy\u2019abatarengeje imyaka 17 muri Mexique yafashe umwanya wa 9 n\u2019amanota 10, aho mu mikino 9 imaze gukina yatsinzemo 2, inganya 4, itsindwa 3.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012 i Nyamirambo kuri Stade Regional habereye umukino wa shampiyona y\u2019icyiciro cya mbere mu mupira w\u2019amaguru mu Rwanda Primus National Football League, aho ikipe y\u2019Isonga FC yatsinze Rayon Sports 3-1.} Umukino wahuje Rayon Sports n\u2019 Isonga FC wari utegerejwe na benshi nyuma y&#8217;aho aya makipe yose yagaragaza gukomera muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20868","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20868","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20868"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20868\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20868"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20868"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20868"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20868"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20868"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}