{"id":20865,"date":"2012-02-05T08:25:51","date_gmt":"2012-02-05T08:25:51","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/indimu-zagufasha-kurwanya-kanseri-n-izindi-ndwara\/"},"modified":"2012-02-05T17:25:22","modified_gmt":"2012-02-05T17:25:22","slug":"indimu-zagufasha-kurwanya-kanseri-n-izindi-ndwara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/indimu-zagufasha-kurwanya-kanseri-n-izindi-ndwara\/","title":{"rendered":"Indimu zagufasha kurwanya kanseri n\u2019izindi ndwara"},"content":{"rendered":"<p>{Indimu ni zimwe mu mbuto ziboneka cyane iwacu mu Rwanda zikaba zifite ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye n\u2019ubwo abantu benshi batabizi.}<\/p>\n<p>Kuba indimu zifite vitamines C  zihagije na Flavonoids bituma zigira akamaro gakomeye mu gufasha kugira ubuzima bwiza muri rusange kuko indimu zifite ubushobozi budasanzwe bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye.<\/p>\n<p>Aha hari bimwe mu bigize indimu n\u2019icyo bikora mu gutuma umuntu agira ubuzima buzira umuze :<\/p>\n<p>{{-  }}  Byagaragaye ko liminoids ziba mu ndimu zifite uruhare rukomeye mu kurwanya kanseri zitandukanye, muri zo twavuga nka kanseri yo mu kanwa, iy\u2019uruhu, iy\u2019ibihaha, iy\u2019amabere ku bagore, kanseri y\u2019igifu ndetse na kanseri y\u2019amara.<\/p>\n<p>{{- }} Iyo umuntu ariye vitamine C bigabanya ibyago byo kurwara indwara z\u2019imitsi ndetse bikarinda uturemangingo tugize umubiri kwangirika.<\/p>\n<p>{{-}} Mu ndimu kandi dusangamo Alkaloid synephrine ifite ubushobozi bwo kugabanya cyane ikorwa  rya Cholesterol ifite ingaruka  mbi nyinshi mu mubiri iyo ibaye nyinshi. <\/p>\n<p>{{-}} Indimu rimwe iba ihagije ku umugabo kugira ngo agire amasohoro afite ubushobozi bwo kubangurira intanga ngore ku buryo bwihuse cyane. Vitamin C, irinda amasohoro y\u2019umugabo kuba yakwangirika bishobora kuba intandaro y\u2019ubumuga butandukanye ku mwana uzavukaka.<\/p>\n<p>{{-}} Mu ndimu haba harimo Flavonoids na Vitamin C  bikaba byaravumbuwe ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara y\u2019umutima kandi bikongera ubudahangarwa bw\u2019umubiri.<\/p>\n<p>{{-}} Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Flavonoid iba mu ndimu igabanya cyane ibyago byo kurwara indwara y\u2019umuvuduko mwinshi w\u2019amaraso izwi ku izina rya &#8220;Hypertension&#8221; mu rurimi rw\u2019Icyongereza, irinda kandi ibyago byo kurwara indwara z\u2019impyiko, ikarwanya ubusaza ndetse n\u2019indwara z\u2019igifu.<\/p>\n<p>Mwiboneye rero ko dushobora kwirinda indwara nyinshi turamutse dukoresheje neza imbuto zera iwacu kandi ku buryo bworoheye buri wese.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha: }} UMUGANGA.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Indimu ni zimwe mu mbuto ziboneka cyane iwacu mu Rwanda zikaba zifite ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye n\u2019ubwo abantu benshi batabizi.} Kuba indimu zifite vitamines C zihagije na Flavonoids bituma zigira akamaro gakomeye mu gufasha kugira ubuzima bwiza muri rusange kuko indimu zifite ubushobozi budasanzwe bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye. Aha hari bimwe mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9179],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20865","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-inama","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20865","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20865"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20865\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20865"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20865"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20865"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20865"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20865"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}