{"id":20859,"date":"2012-02-04T19:12:18","date_gmt":"2012-02-04T19:12:18","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hatashywe-ku-mugaragaro-ishami-rya-cogebanque-i-rusizi\/"},"modified":"2012-02-04T19:10:29","modified_gmt":"2012-02-04T19:10:29","slug":"hatashywe-ku-mugaragaro-ishami-rya-cogebanque-i-rusizi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hatashywe-ku-mugaragaro-ishami-rya-cogebanque-i-rusizi\/","title":{"rendered":"Hatashywe ku mugaragaro ishami rya Cogebanque i Rusizi"},"content":{"rendered":"<p>{Mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, ho mu Ntara y\u2019Iburengerazuba, kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2012, habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami rya Cogebanque ryari.}<\/p>\n<p>Ubusanzwe iri shami ryari risanzwe rikorera mu nyabako itari ijyanye n\u2019igihe tugezemo niyo mpamvu habayeho gahunda yo kuyivugurura.<\/p>\n<p>Uyu muhango wabereye aho iyi Banki ikorera muri aka Karere ka Rusizi, witabiriwe n\u2019abayobozi batandukanye na bamwe mu bakiliya b\u2019iyi banki baba abanyarwanda n\u2019 abanyamahanga dore ko inafite umubare munini w\u2019abanyamahanga bakorana nayo cyane cyane abaturuka muri RD Congo mu gace ka Bukavu.<\/p>\n<p>Umuhango wo gufungura iri shami wakozwe na Bwana Oscar Nzeyimana, Umuyobozi w\u2019Akarere ka Rusizi afatanyije n\u2019Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque ( Compagnie Generale des Banques) ku rwego rw\u2019igihugu Bwana Robert Adam. <\/p>\n<p>Mu ijambo rye, Robert Adam uhagarariye Cogebanque mu Rwanda, yatangiye ashimira abaje kwifatanya nabo muri uwo muhango. Yavuze byinshi kandi byiza iyi banki imaze kugeraho mu nzira yo kwiyubaka yongeraho kandi ko byose ibikesha abakiliya bayo b\u2019inyangamugayo kandi ko itakora itabafite.<\/p>\n<p>Yashishikarije abari aho gukomeza gukorana na banki bagatinyuka kuko ubu Cogebanque ifite gahunda nshya zo gukorana n\u2019abayigana ibaha inguzanyo mu mishinga yabo uko yaba iri kose, iciriritse n\u2019ihambaye.<\/p>\n<p>Robert Adam, mu ijambo rye yavuze ko Cogebanque ari banki yita ku nyungu z\u2019abayigana bose, kuri ubu ifite ibishya bidasanzwe byinshi birimo inguzanyo nka IGA y\u2019imishahara 3 yishyurwa mu mezi 10 gusa, iyi nguzanyo ikaba ijyanye no kwishyura amashuri; Mbangukira (imishahara 3 yishyurwa mu mezi 10); Ngoboka ( \u00bd cy\u2019umushahara cyishyurwa mu kwezi kumwe); Nkomeza (imishahara 12 yishyurwa mu myaka 4. <\/p>\n<p>Batanga  kandi inguzanyo ku bucuruzi buciriritse nka Nzamura (itangwa nta ngwate isabwe); Jyimbere (itangwa hasabwe ingwate ntoya cyane). Banafite kandi konti zo kuzigama zunguka buri kwezi nka Teganya, Nteganyiriza na Konti z\u2019abana\u2026.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa Cogebanque yagarutse ku isura nshya banki ifite kuri ubu, avuga ko ibi byose babikoze kugirango bakorere ahantu hacyeye hagendanye n\u2019igihe kandi hakwiye abakiriya ba banki yabo.<\/p>\n<p>\u201cUmuntu wese wigamba ngo yakoze imishinga myinshi nta nguzanyo ya banki afite ni umuswa\u201d. Ibi ni ibyavuzwe  n\u2019Umuyobozi w\u2019akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana mu ijambo rye yagejeje ku bari aho.<\/p>\n<p>Bwana Oscar Nzeyimana yakomeje gushishikariza abari aho gukorana na banki,avuga ko uwitwa umukire kubera imitungo aba yarasigiwe n\u2019iwabo cyangwa yagabiwe nta mukire umurimo. Yavuze kandi ko umukire ari ufata ideni akaribyaza amafaranga inyungu akishyura umwenda w&#8217;abandi, naho ibyo kugira miliyoni 10 cyangwa 30 utazi umuryango wa banki, utagira carnet de cheque cyangwa ukibika amafaranga mu ihembe ubwo ari ubujiji.<\/p>\n<p>Mu ijambo rye Nzeyimana yakomeje asaba ubuyobozi bwa Cogebanque kureba uko bafungura andi mashami hirya no hino mu Karere nko mu murenge wa Bugarama ndetse na Nyakabuye kuko nta banki nyinshi zihamye zihakorera kandi hari abantu bafite amafaranga menshi.<\/p>\n<p>Yanasabye ba rwiyemezamirimo kureka gufata inguzanyo bashora mu dushinga duto duto ahubwo bakanajya mu mishinga minini cyane aho bashobora kwishyura nka nyuma y\u2019imyaka mirongo kuko ibikorwa nk\u2019ibyo bikenewe muri ako karere.<\/p>\n<p>Twabibutsa ko inyubako ya koperative Coopka iri kubakwa ahahoze isoko rya Kamembe yubatswe ku nguzanyo  ya Cogebanque, bikaba binumvikana ko ba rwiyemezamirimo bamwe bo muri aka Karere batangiye gukorana n\u2019iyi banki baka inguzanyo nini, abandi nabo bakaba bakangurirwa gushora imari mu mishinga minini minini nkiyo.<\/p>\n<p>Umwe mu banyekongo umaze igihe akorana na Cogebanque utashatse kwivuga izina wari waje muri ibi birori yatangarije IGIHE.com ko impamvu bayobotse iyi banki, icya mbere ari uko u Rwanda rufite umutekano uhagije bakumva nta mpungenge bafite zo kuhabitsa amafaranga yabo. Ikindi ni uko Cogebanque ifata neza abakiliya bayo kandi ikanabaha serivisi nziza kandi zihuse.<\/p>\n<p>Bwana Bonaventure Ntabwoba uhagarariye amashami ya Cogebanque  mu Rwanda yadutangarije ko muri Cogebanque imvugo ariyo ngiro. Yamaze impungenge abakekaga ko zimwe mu nguzanyo Cogebanque yavuze itanga itatse ingwate zishobora kutazahabwa abantu dore ko abenshi usanga bafite imishinga bamaranye igihe ariko bakabura uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa kubera amikoro make, banagana banki bakakwa ingwate kandi abenshi baba ari urubyiruko rutarabasha kugira ibikorwa bifatika byatangwaho ingwate mu mabanki.<\/p>\n<p>Uhagarariye Cogebanque ishami rya Kamembe, Bwana Kabananiye Claude, yatangarije IGIHE.com ko biteguye kwakira neza uzabagana bagahaza icyifuzo cye, bamubera igisubizo cy\u2019ikibazo cye ndetse banamufasha ngo inzozi ze zibe impamo. Yagize ati: \u201cAmafaranga arahari kandi kuyaha abakiliya bacu nicyo dushinzwe. Nibatugane, batugezeho imishinga yabo maze nko guhumbya tubahe inguzanyo yose bifuza\u201d.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi, yanakomeje guha  ikaze abaturanyi bo mu bihugu nka RD Congo no mu Burundi kubagana bagafunguza amakonti kuko ntako bisa gukorana na banki nka Cogebanque.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, ho mu Ntara y\u2019Iburengerazuba, kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2012, habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami rya Cogebanque ryari.} Ubusanzwe iri shami ryari risanzwe rikorera mu nyabako itari ijyanye n\u2019igihe tugezemo niyo mpamvu habayeho gahunda yo kuyivugurura. Uyu muhango wabereye aho iyi Banki ikorera [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16770],"byline":[13041],"hashtag":[],"class_list":["post-20859","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-homenews","byline-nduwimana-jean-paul"],"bylines":[{"id":13041,"name":"Nduwimana Jean Paul","slug":"nduwimana-jean-paul","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13041,"name":"Nduwimana Jean Paul","slug":"nduwimana-jean-paul","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20859","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20859"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20859\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20859"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20859"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20859"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20859"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20859"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}