{"id":20853,"date":"2012-02-04T15:09:45","date_gmt":"2012-02-04T15:09:45","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/norvege-yemeye-kohereza-bandora-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-02-04T15:08:56","modified_gmt":"2012-02-04T15:08:56","slug":"norvege-yemeye-kohereza-bandora-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/norvege-yemeye-kohereza-bandora-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Norv\u00e8ge yemeye kohereza Bandora mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Urukiko rw\u2019ikirenga rwa Norv\u00e8ge, rwemeje ko Charles Bandora, wahoze ari umucuruzi mu Bugesera, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agarurwa mu Rwanda agakurikiranwa.}<\/p>\n<p>Umushinjacyaha Alain Mukuralinda, akaba yishimiye iki cyemezo cy\u2019urukiko, avuga ko ari ukubahiriza ibyemezo by\u2019urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Suwede n\u2019urukiko rw\u2019u Burayi rushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.<\/p>\n<p>Ati: \u201cNi ikintu cyiza. Biragaragaza ko ibihugu byose byizera ko ubutabera bw\u2019uRwanda bushobora gucira urubanza umuntu mu buryo buboneye.\u201d<\/p>\n<p>Mukurarinda yongeyeho ko umuntu agomba gucirirwa urubanza aho yakoreye ibyaha, bitaba ibyo, rugacirirwa aho yafatiwe. Ati: \u201cIcyangombwa ni ukuba umuntu aburanishwa muburyo bukurikije amategeko.\u201d<\/p>\n<p>Umuryango wa Bandora wo wifuzaga ko Norv\u00e8ge yamwohereza ahandi hatari mu Rwanda, dore ko wo unavuga ko ibyo ashinjwa byose bitari ukuri bagira bati: \u201cUruhare no gushishikariza avugwaho ko yagize ni ugukabya cyane.\u201d<\/p>\n<p>Bandora avuka mu hahoze ari Gikongoro. Ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahitwa ku Ruhuha muri Bugesera, mu majyepfo y\u2019uburasirazuba bw\u2019uRwanda, ndetse no kuba yarasahuye imitungo y\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Yari umwe mubakire bakomeye mu Bugesera, aho yaje no kuba umuyobozi w\u2019ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, muri komini Ngenda ariko akaza guhara uwo mwanya kugira ngo yikurikiranire iby\u2019ubucuruzi bwe yakoraga hagati y\u2019agasantire k\u2019ubucuruzi ka Ruhuha na Kicukiro mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Urukiko rw\u2019ikirenga rwa Norv\u00e8ge, rwemeje ko Charles Bandora, wahoze ari umucuruzi mu Bugesera, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agarurwa mu Rwanda agakurikiranwa.} Umushinjacyaha Alain Mukuralinda, akaba yishimiye iki cyemezo cy\u2019urukiko, avuga ko ari ukubahiriza ibyemezo by\u2019urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Suwede n\u2019urukiko rw\u2019u Burayi rushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-20853","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20853","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20853"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20853\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20853"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20853"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20853"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20853"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20853"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}