{"id":20851,"date":"2012-02-04T12:57:20","date_gmt":"2012-02-04T12:57:20","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakora-ibikoresho-by-ubugeni-bashyiriweho-isoko\/"},"modified":"2012-02-04T12:57:08","modified_gmt":"2012-02-04T12:57:08","slug":"abakora-ibikoresho-by-ubugeni-bashyiriweho-isoko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakora-ibikoresho-by-ubugeni-bashyiriweho-isoko\/","title":{"rendered":"Abakora ibikoresho by\u2019ubugeni bashyiriweho isoko"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu banyabukorikori bo mu Rwanda, bakora ibihangano byabo baba mu cyaro, bikabura isoko kubera kutamenyekana bashyiriweho isoko ryabyo riherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Michel.}<\/p>\n<p>Ndungutse Jean Damasc\u00e8ne, ari mu ihuriro ry\u2019abanyabukorikori bo mu gihugu, akaba akorera mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ashimira Minisiteri y\u2019ubucuruzi n\u2019inganda kuba yarabahurije hamwe, kugira ngo ibihangano byabo birusheho kumenyekana mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Akomeza avuga ko mu myaka yashize, wasangaga nta bigo bya Leta cyagwa Minisiteri zibishinzwe babitagaho kugira ngo n\u2019abari mu byaro barusheho kumenyekana mu bihangano by\u2019ubukorikori bakora.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13557 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ibi_bikoresho_bituruka_mu_muturere_tw_u_Rwanda_bikaza_gucururizwa_ikigali.jpg\" alt=\"Ibi bikoresho bituruka mu mu turere tw&#039;u Rwanda bikaza gucururizwa i Kigali\" \/><figcaption>Ibi bikoresho bituruka mu mu turere tw&#039;u Rwanda bikaza gucururizwa i Kigali<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ndungutse asanga kuba abanyarwanda batitabira kugura ibihangano nyarwanda, biterwa no kutagira amafaranga ahagije ndetse no gutamenya agaciro kabyo. Yagize ati: &#8220;Abanyarwanda baracyiyubaka ntabwo baragera ku rwego rwo kugura umutako w\u2019ibihumbi 300 kandi ujyanye n\u2019umuco wabo.&#8221;<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko usanga abanyamahanga aribo babigura cyane kurusha abanyarwanda kuko aribo bazi agaciro kabyo no gukunda ibintu by\u2019umwimerere.<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019ubucuruzi n\u2019inganda Kanimba Francois, wafunguye ku mugaragaro inyubako icururizwamo ibihangano by\u2019ubukorikori. yashimiye abanyabukorikori 92 batoranyijwe ku rwego rw\u2019igihugu, bagahuriza hamwe ibihangano byabo biturutse mu turere dutandukanye tw\u2019igihugu kugira ngo bibashe kubona isoko, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yabyo. Yababwiye ko ari iterambere mu guha agaciro ibihangano by\u2019ubukorikori bikorerwa mu Rwanda.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13558 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Inzu_ikururizwamo_ibikoresho_by_ubukorikori_bikorerwa_mu_Rwanda.jpg\" alt=\"Inzu icururizwamo ibikoresho by&#039;ubukorikori bikorerwa mu Rwanda\" \/><figcaption>Inzu icururizwamo ibikoresho by&#039;ubukorikori bikorerwa mu Rwanda<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kanimba yashimiye ikigo Ikaze Showroom na Rex Clement yo mu gihugu cy\u2019u Bwongereza, bashyizeho gahunda yo kumenyekanisha, ibi bihangano n\u2019ababikora ku rwego rw\u2019igihugu ndetse no mu mahanga aho bashobora kubigura bifashishije ikoranabuhanga rya internet, amafaranga akagera kuwakoze icyo gihangano.<\/p>\n<p>Yasabye abagize ihuriro ry\u2019ubukorikori mu Rwanda, ko bagana amabanki babitsa ndetse no kwaka inguzanyo, kuko ntawatera imbere atayobotse amabanki.<\/p>\n<p>Iyi nyubako irimo ibihangano bikorerwa mu Rwanda bigizwe n\u2019ibintu bitandukanye bigize umuco gakondo w\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bitandukanye.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu banyabukorikori bo mu Rwanda, bakora ibihangano byabo baba mu cyaro, bikabura isoko kubera kutamenyekana bashyiriweho isoko ryabyo riherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Michel.} Ndungutse Jean Damasc\u00e8ne, ari mu ihuriro ry\u2019abanyabukorikori bo mu gihugu, akaba akorera mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ashimira Minisiteri y\u2019ubucuruzi n\u2019inganda kuba yarabahurije hamwe, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-20851","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20851","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20851"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20851\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20851"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20851"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20851"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20851"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20851"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}