{"id":20848,"date":"2012-02-04T12:20:08","date_gmt":"2012-02-04T12:20:08","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nizeye-ko-pggss-ii-izagenda-neza-kurusha-iya-mbere-rafiki\/"},"modified":"2012-02-04T12:19:55","modified_gmt":"2012-02-04T12:19:55","slug":"nizeye-ko-pggss-ii-izagenda-neza-kurusha-iya-mbere-rafiki","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nizeye-ko-pggss-ii-izagenda-neza-kurusha-iya-mbere-rafiki\/","title":{"rendered":"Nizeye ko PGGSS II izagenda neza kurusha iya mbere- Rafiki"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma yo kuza mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana mu irushanwa rya kabiri rya Primus Guma Guma SuperStar, Rafiki Mazimpaka avuga ko hari amakosa yagaragaye mu irushanwa rya mbere yizera ko azakosoka muri PGGSS II.}<\/p>\n<p>Uyu muhanzi w\u2019injyana nyafrika ufite umwimerere w\u2019injyana ye ya Coga, avuga ko niyongera guhabwa icyizere cyo gutoranywa n\u2019abaturage akaza mu bahanzi icumi azitaba nta kabuza kuko hari ubushake bw\u2019abategura iri rushanwa bwo gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu gice cya mbere. Gusa yongeraho ko aramutse agezemo agasanga nta cyakosotse yahita abasezerera akavamo.<\/p>\n<p>Rafiki asanga uburyo umuhanzi usezerewe mu irushanwa akurwamo atari bwiza, ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bumuhesha icyubahiro. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13555 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Eaf.jpg\" alt=\"Ubwo Rafiki yasezererwaga muri PGGSS I\" \/><figcaption>Ubwo Rafiki yasezererwaga muri PGGSS I<\/figcaption><\/figure>\n<p>Akomeza avuga ariko ko ikosa rikomeye yabonye muri iri rushanwa ari uburyo bwo gutora, aho bamwe mu bahanzi baguraga amakarita y\u2019ifatabuguzi ryo guhamagara (sim card) menshi mu rwego rwo kwitora no kwitoresha.<\/p>\n<p>Rafiki ariko hari ibyo asaba BRALIRWA na East African Promoters bategura iri rushanwa nko kuba bajya baganira n\u2019abahanzi bagatanga ibitekerezo byabo by\u2019uko irushanwa ryarushaho kugenda neza kuko ngo batajya begerwa.<\/p>\n<p>Ati:\u201dBari bakwiye no kureba uko bazana abakemurampaka mpuzamahanga nka bane kugirango birusheho guca mu mucyo\u201d.<\/p>\n<p>Rafiki yashimye kuba abategura iri rushanwa baragaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere no kunoza imigendekere myiza yaryo, ariko avuga ko ikitagenda neza atazabura kukivuga.<\/p>\n<p>Mu kiganiro baherutse kugirana n\u2019abanyamakuru mu cyumweru gishize, abategura Primus Guma Guma SuperStar bavuze ko abantu badakwiriye kujya barebera iri rushanwa mu ndorerwamo y\u2019andi marushanwa bazi kuko rigomba kugira umwimerere waryo, bityo ngo ntibateze kurizanamo abakemurampaka.                        <\/p>\n<p>Kanda [hano->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20834] umenye abahanzi 20 bazahatana muri PGGSS II. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma yo kuza mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana mu irushanwa rya kabiri rya Primus Guma Guma SuperStar, Rafiki Mazimpaka avuga ko hari amakosa yagaragaye mu irushanwa rya mbere yizera ko azakosoka muri PGGSS II.} Uyu muhanzi w\u2019injyana nyafrika ufite umwimerere w\u2019injyana ye ya Coga, avuga ko niyongera guhabwa icyizere cyo gutoranywa n\u2019abaturage akaza mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9536],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-20848","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-rafiki","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20848","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20848"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20848\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20848"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20848"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20848"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20848"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20848"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}