{"id":20846,"date":"2012-02-04T11:23:19","date_gmt":"2012-02-04T11:23:19","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibibembe-ni-indwara-yandura-ntabwo-ari-amarozi\/"},"modified":"2012-02-04T11:22:45","modified_gmt":"2012-02-04T11:22:45","slug":"ibibembe-ni-indwara-yandura-ntabwo-ari-amarozi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibibembe-ni-indwara-yandura-ntabwo-ari-amarozi\/","title":{"rendered":"Ibibembe ni indwara yandura ntabwo ari amarozi"},"content":{"rendered":"<p>{Ibibembe ni indwara yandura, si n\u2019indwara y\u2019umuryango ntabwo ari amarozi, nta n\u2019ubwo ari indwara y\u2019amateka nka mburugu n\u2019ubushita nk\u2019uko bamwe babyibaza, kuko abayirwaye na nubu bakiboneka mu bice bitandukanye by\u2019isi.}<\/p>\n<p>Ubu ni ubutumwa Minisiteri y\u2019Ubuzima yagejeje ku banyarwanda kuwa gatanu ubwo hizihizwaga umunsi wo kurwanya indwara y\u2019ibibembe. Uyu munsi ukaba wizihirijwe ku rwego rw\u2019igihugu Ku kigo nderabuzima cya Nyundo mu karere ka Rubavu mu ntara y\u2019uburengerazuba, insanganyamatsiko ikaba igira iti: &#8220;Dukore ibishoboka byose tugire isi izira indwara y\u2019ibibembe&#8221;.<\/p>\n<p>Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwagarutse ku bubi bw\u2019indwara y\u2019ibibembe igihe uyirwaye abyitiranyije n\u2019amarozi akayoboka abavuzi ba gihanga.<\/p>\n<p>Karekezi Innocent watanze ubuhamya yavuze ko yarwaye iyi ndwara imyaka igera ku icumi, avuzwa mu bavuzi ba gihanga, ngo mbere yo gufatwa n\u2019iyi ndwara yari afite metero imwe na na sentimetero 80 ati:&#8221;Iyi ndwara yarankunje kugera ubwo nsigara ngana n\u2019umwana w\u2019uruhinja ntabwo nari nkifite uburebure bugera no kuri metero imwe. Nyuma yaje kujya kwa muganga iyi ndwara yaramuciye amano yose y\u2019ibirenge ndetse n\u2019intoki zimwe zaracitse&#8221;.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13554 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Kutihutira_kujya_kwa_muganga_byatumye_karekezi_acika_zimwe_mu_ntoki_n_ibirenge.jpg\" alt=\"Kutihutira kujya kwa muganga byatumye Karekezi acika zimwe mu ntoki n&#039;ibirenge\" \/><figcaption>Kutihutira kujya kwa muganga byatumye Karekezi acika zimwe mu ntoki n&#039;ibirenge<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuri ubu uyu musaza yarakize n\u2019ubwo yasigaranye ubumuga kubera kujya kwa muganga acyererewe.<\/p>\n<p>Dr. Gasana Michel yasabye Abanyarwanda kureka kumva  ko ibibembe ari indwara y\u2019amateka nka mburugu n\u2019ubushita kuko na n\u2019ubu abarwayi b\u2019iyi ndwara baracyaboneka ati: &#8220;Ihutire kujya kwa muganga igihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso. Amabara ataryaryata yeruruka ku mubiri, uduturugunyu ku mubiri, kubyimba imyakura imwe n\u2019imwe ndetse n\u2019ibisebe bitababaza mu birenge&#8221;.<\/p>\n<p>Kuri ubu abantu bagera ku 6000 barwaye iyi ndwara, \u00bd bakaba babarizwa muri Afurika yo munsi y\u2019ubutayu bwa Sahara .Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba ariyo irwaje cyane kuko ifite abagera ku 3000.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13553 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abaturage_bari_bitabiriye_uyu_munsi_ari_benshi.jpg\" alt=\"Abaturage bari baje muri uyu munsi wo kurwanya ibibembe\" \/><figcaption>Abaturage bari baje muri uyu munsi wo kurwanya ibibembe<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ibibembe ni indwara yandura, si n\u2019indwara y\u2019umuryango ntabwo ari amarozi, nta n\u2019ubwo ari indwara y\u2019amateka nka mburugu n\u2019ubushita nk\u2019uko bamwe babyibaza, kuko abayirwaye na nubu bakiboneka mu bice bitandukanye by\u2019isi.} Ubu ni ubutumwa Minisiteri y\u2019Ubuzima yagejeje ku banyarwanda kuwa gatanu ubwo hizihizwaga umunsi wo kurwanya indwara y\u2019ibibembe. Uyu munsi ukaba wizihirijwe ku rwego rw\u2019igihugu Ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9131],"tags":[16770],"byline":[13282],"hashtag":[],"class_list":["post-20846","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-indwara","tag-homenews","byline-olivier-rubibi"],"bylines":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20846","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20846"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20846\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20846"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20846"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20846"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20846"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20846"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}