{"id":20844,"date":"2012-02-04T10:44:57","date_gmt":"2012-02-04T10:44:57","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/john-terry-ntakiri-kapitene-w-u-bwongereza\/"},"modified":"2012-02-04T11:35:48","modified_gmt":"2012-02-04T11:35:48","slug":"john-terry-ntakiri-kapitene-w-u-bwongereza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/john-terry-ntakiri-kapitene-w-u-bwongereza\/","title":{"rendered":"John Terry ntakiri kapitene w&#8217;u Bwongereza"},"content":{"rendered":"<p>{Myugariro w\u2019ikipe ya Chelsea John Terry akaba n\u2019umwe mu bakinnyi ngenderwaho b\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza (Three Lions) yari abereye kapitene ntabwo yorohewe muri iyi minsi nyuma yo gushinjwa amagambo y\u2019ivanguraruhu yaba yarabwiye Anthony Ferdinand.}<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;aho Anthony Ferdinand aregeye John Terry ko yamubwiye amagambo y\u2019ivanguraruhu tariki ya 23 Ukwakira 2011 ubwo ikipe ya Chelsea yakinaga na Queens Park Rangers, John Terry akaza kubihakana ariko urukiko rukaba rwaremeje ko azaburana tariki ya 9 Nyakanga 2012, abenshi mu bakunzi b\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza basabaga ko John Terry yaba afatiwe ibihano n\u2019ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu Bwongereza FA.<\/p>\n<p>Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012 , nyuma y\u2019umwiherero abayobozi ba FA bakoze, basohoye itangazo rivuga ko John Terry wari kapitene w\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza yambuwe uwo mwanya, ariko ntibavuga ko yakuwe mu ikipe y\u2019igihugu cyane ko bemeje ko ibyo ari icyemezo cy\u2019umutoza Fabio Capello.<\/p>\n<p>John Terry si ubwa mbere yamburwa iki gitambaro kuko no mu mwaka wa 2010 yigeze kucyamburwa ubwo hasohokaga inkuru mu bitangazamakuru ko yaryamanye n\u2019umugore w\u2019umukinnyi Wayne Bridge bakinanaga mu ikipe y\u2019igihugu. Icyo gihe igitambaro cyahawe Rio Ferdinand ariko aza kongera kugitanga kubera ibibazo ahoramo by\u2019imvune.<\/p>\n<p>{{Hatangajwe iki nyuma yo kwamburwa ubukapitene kwa Terry?}}<\/p>\n<p>Mu gihe hatangiye kwibazwa uzasimbura John Terry ku mwanya w\u2019ubukapitene bw\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza, abenshi bari kuvuga amagambo atandukanye aho hari n\u2019abasaba ko Terry yakurwa mu ikipe y\u2019igihugu burundu. N&#8217;ubwo kugeza ubu nta kintu umutoza w\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza Fabio Capello na Anthony Ferdinand baratangaza, gusa hari abahise bagira icyo babivugaho.<\/p>\n<p>{{-}}Ian Wright wabaye igihangange mu ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza na Arsenal yagize ati \u201cntabwo numva impamvu ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu Bwongereza FA ryatinze gufata iki cyemezo, kuko John Terry ntagikwiriye guhagararira ikipe y\u2019 igihugu y\u2019u Bwongereza, kwaba ari ukuyisuzuguza\u201d.<\/p>\n<p>Ian Wright yakomeje avuga ko Capello akwiye guha Steven Gerrard igitambaro cy\u2019ubukapitene naho Scott Parker akamwungiriza.<\/p>\n<p>{{-}}Rio Ferdinand wahabwaga amahirwe yo kuba yamusimbura akaba ari mukuru wa Anthony Ferdinand wagiranye ikibazo na John Terry, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko nta gitambaro cya kapitene ashaka ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwitwara neza mu ikipe ye ya Manchester United, ubundi yahamagarwa na Capello bikaba byamubera byiza agakina nk\u2019abandi bakinnyi nta kuba kapitene.<\/p>\n<p>{{-}}Rutahizamu akaba na kapitene wa Reading Jason Roberts yatangaje ko John Terry akwiye ahubwo no gukurwa mu ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza izitabira imikino ya nyuma y\u2019igikombe cy\u2019 u Burayi izabera muri Ukraine na Pologne.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Myugariro w\u2019ikipe ya Chelsea John Terry akaba n\u2019umwe mu bakinnyi ngenderwaho b\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019u Bwongereza (Three Lions) yari abereye kapitene ntabwo yorohewe muri iyi minsi nyuma yo gushinjwa amagambo y\u2019ivanguraruhu yaba yarabwiye Anthony Ferdinand.} Nyuma y&#8217;aho Anthony Ferdinand aregeye John Terry ko yamubwiye amagambo y\u2019ivanguraruhu tariki ya 23 Ukwakira 2011 ubwo ikipe ya Chelsea yakinaga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20844","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20844","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20844"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20844\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20844"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20844"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20844"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20844"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20844"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}