{"id":20842,"date":"2012-02-04T10:02:07","date_gmt":"2012-02-04T10:02:07","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ese-koko-abanyaburayi-bavumbuye-afurika\/"},"modified":"2012-02-04T10:00:20","modified_gmt":"2012-02-04T10:00:20","slug":"ese-koko-abanyaburayi-bavumbuye-afurika","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ese-koko-abanyaburayi-bavumbuye-afurika\/","title":{"rendered":"Ese koko Abanyaburayi bavumbuye Afurika?"},"content":{"rendered":"<p>{Nshimishwa no gusoma kenshi inkuru zitangazwa ku rubuga IGIHE.com, niyo mpamvu maze gusoma inkuru yanditswe na Iragena Jean L\u00e9on ku itariki ya 01 Ukuboza 2011 ivuga iti: Ese koko Abanyaburayi bavumbuye Afurika?, mpisemo kugira icyo nyivugaho.}<\/p>\n<p>Iyi nkuru iranshimishije cyane, ni byiza ko rwose abantu bajya bandika ku mateka y&#8217;umugabane w&#8217;Afurika, bikazagenda bifasha kongera kubaka amateka y&#8217;uyu mugabane. <\/p>\n<p>Ngaruke rero ku kibazo cya Iragena nunge no mubyo avuga. &#8220;Ese koko Abanyaburayi bavumbuye umugabane w&#8217;Afurika?&#8221;. Oya  none, ntabwo ngaruka ku nkomoko no ku bisobanuro by&#8217;ijambo kuvumbura, kuko Iragena yabivuze bihagije kandi turabyemerenyaho rwose. Ariko abanyaburayi bageze muri Afurika bamenya ko Afurika ibaho ariko ntibivuga ko bayivumbuye.<\/p>\n<p>Amateka menshi y&#8217;abanditsi yerekana rwose ko umugabane w&#8217;Afurika wabayeho mu kinyejana tutazi neza, duhereye ku banditsi b&#8217;iby&#8217;amateka y&#8217;isi. <\/p>\n<p>Dushingiye ku mugani &#8220;contes&#8221; na &#8220;Mythologie&#8221; dusanga kandi dushobora guhamya ko rwose Afurika yari isanzweho kera cyane kandi ikaba yari inazwi ku isi ahantu henshi bayizi nubwo wenda nta banditsi benshi bari barayanditseho mu bitabo. <\/p>\n<p>Abanyaburayi rero ntabwo aribo bantu b&#8217;abanyamahanga bavumbuye Afurika. Dushingiye ku bahanga b&#8217;abagereki bakomoka mu gihugu cy\u2019u Bugereki, usanga nk&#8217;Umufilozofe witwa Herodoe yaravugaga ko abantu ba mbere bari batuye igihugu cya Misiri bari abaturage b\u2019abirabura.<\/p>\n<p>Uyu Mufilozofe akavuga ko ngo aba baturage baba baratuye Misiri baba barakomotse mu gice cy&#8217;Afurika iherereye mu gice ubu abantu bakunze kwita Afurika yo munsi y\u2019ubutayu bwa Sahara.<\/p>\n<p>Aba baturage ngo akaba ari nabo bashinze nyine igihugu cya Misiri n&#8217;ubuhangange n&#8217;ubuhanga bwacyo kugeza cyongeye guterwa n&#8217;abaturutse hirya ku yindi migabane. Ibi uyu mufilozofe yanditse kandi abisangiye n&#8217;abandi benshi mu bafilozofe b&#8217;abagereki nyine bakunze kwigwa mu by&#8217;amateka, amategeko n&#8217;ibyitwa demokarasi zigishwa muri za Kaminuza. <\/p>\n<p>Ibi kandi byagiye byandikwa mbere yuko nyine abatuye u Burayi bamenya cyangwa bandika Afurika.<\/p>\n<p>Ukomeje kugenda ushakashaka usanga na none, nk&#8217;uwitwa Cheik Anta Diop ukomoka mu gihugu cya Senegali wize iby&#8217;amateka mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa, akandika iby&#8217;inkomoko y&#8217;umuntu ku isi, uyu mugabo ahamya iby&#8217;amateka y&#8217;Afurika cyane mu nyandiko ze n\u2019ubwo abenshi mu b&#8217;abanyaburayi batishimiye inyandiko ze kuko zagaragaje ubuhanga n&#8217;agaciro muntu ku munyafurika, ahamya ko Afurika yabayeho kera cyane.<\/p>\n<p>Uyu mugabo akanavuga ko ngo Umuntu Muntu &#8221; l&#8217;Homme Homo sapiens&#8221; yaba akomoka ku mugabane w&#8217;Afurika toropikali, rwose uyu muhanga Cheik Antan Diop akavuga kandi yemeza ko abantu bambere bakomotse mu karere k&#8217;Afurika y&#8217;ibiyaga bigari.<\/p>\n<p>Uyu Mushakashatsi yanditse yemeza ko ngo urutonde rw&#8217;inkomoko Muntu rugaragara mu by&#8217;ubuhanga &#8220;Anthropologie&#8221; byerekana neza ko Afurika ariyo ifite ibimenyetso bihagije.<\/p>\n<p>Uti se kuki Abanyaburayi baba batarabigendeyeho, cyangwa bavuga ko aribo bavumbuye Afurika?<\/p>\n<p>Ikindi gice tuzakibagezaho ubutaha<\/p>\n<p>Gusoma inkuru uyu musomyi yavugagaho kanda hano: http:\/\/igihe.com\/spip.php?page=recherche&#038;recherche=Ese+koko+Abanyaburayi+bavumbuye+Afurika<\/p>\n<p>{{Shyaka wa Gatambiye, Umusomyi wa IGIHE.com}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nshimishwa no gusoma kenshi inkuru zitangazwa ku rubuga IGIHE.com, niyo mpamvu maze gusoma inkuru yanditswe na Iragena Jean L\u00e9on ku itariki ya 01 Ukuboza 2011 ivuga iti: Ese koko Abanyaburayi bavumbuye Afurika?, mpisemo kugira icyo nyivugaho.} Iyi nkuru iranshimishije cyane, ni byiza ko rwose abantu bajya bandika ku mateka y&#8217;umugabane w&#8217;Afurika, bikazagenda bifasha kongera kubaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9213],"tags":[16770],"byline":[13437],"hashtag":[],"class_list":["post-20842","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-izo-mwatwandikiye","tag-homenews","byline-shyaka"],"bylines":[{"id":13437,"name":"Shyaka","slug":"shyaka","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13437,"name":"Shyaka","slug":"shyaka","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20842","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20842"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20842\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20842"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20842"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20842"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20842"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20842"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}