{"id":20841,"date":"2012-02-04T09:29:56","date_gmt":"2012-02-04T09:29:56","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhanga-yatemye-umugabo-we-mu-bitugu\/"},"modified":"2012-02-04T09:42:16","modified_gmt":"2012-02-04T09:42:16","slug":"muhanga-yatemye-umugabo-we-mu-bitugu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhanga-yatemye-umugabo-we-mu-bitugu\/","title":{"rendered":"Muhanga: Yatemye umugabo we mu bitugu"},"content":{"rendered":"<p>{Umugore wo mu kigero cy&#8217;imyaka 20 wo mu karere ka Muhanga yatemesheje umupanga umugabo we mu bitugu amutunguye, uyu mugabo ubu arwariye mu bitaro mu gihe umugore we yatawe muri yombi.}<\/p>\n<p>Mu bitaro by\u2019i Kabgayi biri mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga harwariye umugabo witwa Sebaganwa Leon watemwe n\u2019umugore we babanaga. Uwo mugabo ufite ibikomere by\u2019umuhoro mu bitugu, avuga ko ibyo yakorewe n&#8217;umugore we atabikekaga kuko bari babanye neza.<\/p>\n<p>Uwo mugabo Sebaganwa w&#8217;imyaka 31 ubusanzwe we n&#8217;umugore bakora akazi gaciriritse k\u2019amaboko ku buryo bombi kuwa Kane bari bafatanyije gutunda amasiteri y\u2019ibiti aho ku mugoroba baje kunywa inzoga z&#8217;inkorano zishobora kuba ari zo ntandaro y&#8217;aya mahano.<\/p>\n<p>Uwo mugore we Yambabariye Claudine bafitanye umwana umwe w\u2019imyaka 2 n\u2019igice; ntabwo basezeranye mu mategeko kimwe n&#8217;undi mugore uwo mugabo yasize mu karere ka Nyaruguru batasezeranye nyamara bafitanye abana batatu. Nta makimbirane bombi ngo bari bafitanye nk&#8217;uko uwo mugabo abivuga usibye urushyi ngo yigeze kumukubita bagatandukana by&#8217;agateganyo bakongera gusubirana.<\/p>\n<p>Byari mu ma saa munani z\u2019ijoro ubwo umugore yafataga umupanga agatema umugabo we wari usinziriye mbere y&#8217;uko bombi bajya kuryama bari bamaze kunywa inzoga z\u2019inkorano.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Shyogwe uzwiho kugira abaturage benshi bakunze kwenga izo nzoga avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryari ryaragabanyutse mu minsi yashize ku buryo ibi byabatunguye. Yasabye abaturage kujya bamenyesha abayobozi ibibazo nk\u2019ibi.<\/p>\n<p>Uwo mugore w&#8217;imyaka 20  ubu ari mu maboko ya polisi. Muri ibyo bitaro hananyuze umugore  w&#8217;imyaka 43 wo mu karere ka Ruhango wari uherekejwe na polisi  amaze guta uruhinja mu musarane  nyamara ari inda ya 6.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha:}} Radio Rwanda<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umugore wo mu kigero cy&#8217;imyaka 20 wo mu karere ka Muhanga yatemesheje umupanga umugabo we mu bitugu amutunguye, uyu mugabo ubu arwariye mu bitaro mu gihe umugore we yatawe muri yombi.} Mu bitaro by\u2019i Kabgayi biri mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga harwariye umugabo witwa Sebaganwa Leon watemwe n\u2019umugore we babanaga. Uwo mugabo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20841","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20841","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20841"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20841\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20841"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20841"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20841"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20841"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20841"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}