{"id":20835,"date":"2012-02-04T07:08:14","date_gmt":"2012-02-04T07:08:14","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/harangwa-ibyiniko-by-imyumbati-bidafite-isuku\/"},"modified":"2012-02-04T07:05:57","modified_gmt":"2012-02-04T07:05:57","slug":"harangwa-ibyiniko-by-imyumbati-bidafite-isuku","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/harangwa-ibyiniko-by-imyumbati-bidafite-isuku\/","title":{"rendered":"Harangwa ibyiniko by&#8217;imyumbati bidafite isuku"},"content":{"rendered":"<p>{Abahinzi b\u2019imyumbati bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, barasabwa kwibumbira mu makoperative nk\u2019igisubizo cyo guhangana n\u2019umuco uhagaragara wo kwinika imyumbati inshuro nyinshi mu mazi yakoreshejwe aho bamwe bemeza ko ngo ayo mazi atuma imyumbati yina vuba.}<\/p>\n<p>Ibi byiniko byubatse ku buryo bw\u2019ibiroba byubakiye na sima mu butaka. Utarabigeraho wakirwa n\u2019umunuko w\u2019amazi abirimo, iyo wihanganye ukabyegera usanga afite ibara risa na kaki kandi hariho n\u2019 undi mwanda w\u2019 ibintu bigenda bitakaramo. Usanga kandi hariho n\u2019urusazi rutumaho. Ahantu nk\u2019aha ni ho benshi mu baturage bo mu murenge wa Ntongwe bavuga ko beza imyumbati myinshi binika imyumbati bejeje.<\/p>\n<p>Abaturage twaganiriye binika imyumbati muri ubu buryo bavuga ko amazi amaramo igihe kirenga ukwezi bayasimburanyamo imyumbati. Bamwe muri aba baturage bavuga ko aya mazi batayasimbuza ayandi kubera ko muri uyu murenge no muri aka karere muri rusange amazi ari ingume. Umugore umwe mu bo twaganiriye agira ati: &#8220;Aya mazi amazemo nk\u2019 ukwezi ariko ubu tugiye kuyavoma tuyamene, erega amazi aturuka kure biratugora cyane noneho bigatuma umuntu atabona uburyo ahora ayavoma ayamena ashyiramo ayandi&#8221;.<\/p>\n<p>N\u2019 ubwo ariko bavuga ko ari ikibazo cy\u2019 amazi gituma binika imyumbatsi inshuro nyinshi mu mazi batayasimbuza, hari n\u2019 abandi bavuga ko amazi nk\u2019 ayo ashaje cyangwa se akoreshejwe inshuro nyinshi ari yo yinisha imyumbati vuba mu gihe amazi mashya ayitinza. Umugabo umwe twasanze hafi y\u2019 ikiniko kiri hafi y\u2019 urugo abivuga muri aya magambo \u201cAya mazi amazemo iminsi, amazemo nk\u2019 ukwezi kurenga kandi muri icyo gihe twinitsemo inshuro nyinshi n\u2019 ubwo kuri ubu tudaherutse kwinika. Impamvu twinikamo inshuro nyinshi tuba tugira ngo imyumbati yine vuba yoye kumaramo iminsi myinshi kubera ko amazi aba akarishye cyangwa se akaze bigatuma yina vuba\u201d.<\/p>\n<p>Ukurikije impumuro y\u2019amazi ndetse n\u2019isuku muri rusange usanga kuri ibi byiniko,byatuma umuntu yibaza ku bugari buva muri iyo myumbati uko buba bumeze ndetse n\u2019 ingaruka ku buzima bw\u2019ababurya. Kuri iki kibazo twegereye umuyobozi ushinzwe irangamimerere n\u2019 ibibazo by\u2019abaturage mu murenge wa Ntongwe, Kagaju Izere Yvonne, unasimbura Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu gihe adahari. Kagaju Yvonne avuga ko nabo babona ko iki ari kibazo ndetse ko bafashe n\u2019ingamba zo kugikemura batoza abaturage kugira isuku.<\/p>\n<p>By\u2019umwihariko ariko Kagaju Yvonne avuga ko kwibumbira mu makoperative cyaba igisubizo kirambye cy\u2019 iki kibazo cy\u2019 isuku nke mu gutunganya umusaruro w\u2019 imyumbati, kuko ngo muri uyu murenge hari uruganda rutunganya imyumbati rufite ikiniko cya kijyambere, bityo ngo abaturage bari mu makoperative bajya bagikoresha ikibazo cy\u2019umwanda kikagabanyuka.<\/p>\n<p>Kagaju Yvonne agira ati \u201cNgira ngo mu kagari ka Nyarurama dufite uruganda rutunganya imyumbati kandi bigaragara rufite icyiniko kiza. Mu gukemura iki kibazo rero gahunda twafashe kugira ngo dufashe abaturage bacu kugira ngo bajye bakoresha ibyiniko byiza kandi bifite isuku, ni ukubakangurira kwibumbira mu makoperative, nibaba mu makoperative rero bazaba bafite n\u2019 uburyo bwiza bwo gutunganya umusaruro waturutse mu byo bahinga yaba imyumbati cyangwa se n\u2019ibindi binyuranye nk\u2019ibigori tujya duhinga\u201d.<\/p>\n<p>Umurenge wa Ntongwe ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Ruhango,ukaba ari umwe mu mirenge yeramo imyumbati cyane. Mu gihe cy\u2019umusaruro ngo umuturage umwe ashobora kweza toni eshanu.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha:}} Imvaho Nshya<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abahinzi b\u2019imyumbati bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, barasabwa kwibumbira mu makoperative nk\u2019igisubizo cyo guhangana n\u2019umuco uhagaragara wo kwinika imyumbati inshuro nyinshi mu mazi yakoreshejwe aho bamwe bemeza ko ngo ayo mazi atuma imyumbati yina vuba.} Ibi byiniko byubatse ku buryo bw\u2019ibiroba byubakiye na sima mu butaka. Utarabigeraho wakirwa n\u2019umunuko w\u2019amazi abirimo, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20835","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20835","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20835"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20835\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20835"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20835"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20835"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20835"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20835"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}