{"id":20822,"date":"2012-02-03T16:31:57","date_gmt":"2012-02-03T16:31:57","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/inzego-z-ubuzima-zirasabwa-kwiminjiramo-agafu\/"},"modified":"2012-02-03T16:30:42","modified_gmt":"2012-02-03T16:30:42","slug":"inzego-z-ubuzima-zirasabwa-kwiminjiramo-agafu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/inzego-z-ubuzima-zirasabwa-kwiminjiramo-agafu\/","title":{"rendered":"Inzego z\u2019ubuzima zirasabwa kwiminjiramo agafu"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019aho bigaragariye ko serivisi z\u2019ubuzima ari zimwe mu zitungwa agatoki mu mikorere mibi, Minisitiri w\u2019intebe Habumuremyi Pierre Damien arabasaba kwiminjiramo agafu.}<\/p>\n<p>Ibi Minisitiri w\u2019 intebe yabisabye mu nama yagiranye n\u2019abayobozi b\u2019ibitaro ndetse n\u2019amavuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2011, aho bigaga ku mitangire ya serivisi z\u2019 ubuzima.<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019intebe yabwiye abayobozi b\u2019 ibitaro ko abaturage bakomeje kwinubira serivisi z\u2019 ubuzima kandi ari zo zifite ingaruka zikomeye, yagize ati: \u201cAkazi kanyu gafite uruhare runini, ikintu gikora ku buzima bw\u2019abantu, iyo habayemo akabazo gahita kamenyekana.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko n\u2019ubwo hakiri ibibazo bitandukanye by\u2019ubushobozi mu mavuriro, bitakwiye kuba impamvu yo gutanga serivisi mbi.<br \/>\nYongeyeho ko Serivisi nziza zijyana n\u2019ibindi nk\u2019isuku ndetse n\u2019imyitwarire y\u2019abaganga n\u2019abaforomo.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cAbaganga n\u2019abarimu ni bamwe mu bantu bafatwa nk\u2019icyitegererezo ku bantu benshi, niyo mpamvu abaganga bakwiye gusa neza(kuba smart).\u201d<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019ubuzima, Dr Binagwaho Agnes yibukije abakora muri serivisi z\u2019ubuzima ko iki kibazo cyavuzwe kenshi kandi kibareba cyane, ati: \u201cSi uko ari twe twenyine dufite ikibazo cya serivisi mbi, ahubwo ni uko ari twe dukorana n\u2019 abantu baba bakenye ubufasha kurusha abandi.\u201d<\/p>\n<p>Ibibazo by\u2019ingenzi bigaragara mu bitaro, Minisitiri Binagwaho yagarutseho ni serivisi mbi, isuku nke, imyitwarire mibi y\u2019abaganga ndetse n\u2019imvugo mbi mu batanga serivisi.<\/p>\n<p>Aboyobozi b\u2019ibitaro bemeye ko hari ikibazo cy\u2019 imitangire ya serivisi mu kazi kabo, bemerera Minisitiri w\u2019 intebe ko bagiye gushyira hamwe mu gushaka igisubizo cy\u2019iki kibazo.<\/p>\n<p>Imwe mu myanzuro bafashe, ni ugushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru, gushyiriraho abaturage uburyo bwo gutanga ibitekerezo ndetse no gutunga agatoki igihe bahawe serivizi mbi, guhindura imyumvire n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Hemejwe kandi na za kirazira n\u2019 indangagaciro zirimo: kudakoresha telefoni usuzuma umurwayi, kudakora imibonano mpuzabitsina mu bitaro, kugira indangagaciro zirimo: isuku, imyambarire, imyifatire, ururimi rw \u2018impuwe ku barwayi, kwihutisha serivisi, kwitanga kwicisha bugufi n\u2019izindi.<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019intebe amaze iminsi akorana inama n\u2019ibigo bitandukanye ku kibazo cy\u2019imitangire ya serivisi aho amaze kubonana n\u2019abakora muri banki n\u2019amahoteli.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko byavuzwe na Minisitiri w\u2019intebe, ikibazo cy\u2019 imitangire ya serivisi mu Rwanda kiracyakomeye, dore ko mu mwaka wa 2008 u Rwanda rwashyizwe mu myanya ya nyuma mu gutanga serivisi nziza, ndetse RDB nayo yatangaje ko mukerarugendo umwe kuri bane ari we wishimira serivisi ahabwa mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019aho bigaragariye ko serivisi z\u2019ubuzima ari zimwe mu zitungwa agatoki mu mikorere mibi, Minisitiri w\u2019intebe Habumuremyi Pierre Damien arabasaba kwiminjiramo agafu.} Ibi Minisitiri w\u2019 intebe yabisabye mu nama yagiranye n\u2019abayobozi b\u2019ibitaro ndetse n\u2019amavuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2011, aho bigaga ku mitangire ya serivisi z\u2019 ubuzima. Minisitiri w\u2019intebe yabwiye abayobozi b\u2019 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-20822","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20822","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20822"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20822\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20822"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20822"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20822"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20822"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20822"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}