{"id":20819,"date":"2012-02-03T15:15:12","date_gmt":"2012-02-03T15:15:12","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakunze-guhungabana-mu-kwibuka-ni-abafite-hagati-y-imyaka-15-na-25\/"},"modified":"2012-02-03T16:52:26","modified_gmt":"2012-02-03T16:52:26","slug":"abakunze-guhungabana-mu-kwibuka-ni-abafite-hagati-y-imyaka-15-na-25","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakunze-guhungabana-mu-kwibuka-ni-abafite-hagati-y-imyaka-15-na-25\/","title":{"rendered":"Abakunze guhungabana mu kwibuka ni abafite hagati y&#8217;imyaka 15 na 25"},"content":{"rendered":"<p>{Mu bushakashatsi bwakozwe n\u2019inzego zitandukanye z\u2019ubuzima zigaragaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakunze guhura n\u2019ikibazo cy\u2019ihungabana ari abantu bafite imyaka 15 na 25 ndetse n\u2019igitsinagore.}<\/p>\n<p>Mu kiganiro n\u2019abanyamakuru ndetse n\u2019abahagarariye FARG, IBUKA, CNLG n\u2019abafite aho bahuriye n\u2019ubuzima bwo mu mutwe. Abahagarariye izi nzego  bagaragaje ibibazo bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka n\u2019uburyo bakwitegura uburyo bazafasha abazahura n\u2019ihungabana mugihugu hose mugihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18.<\/p>\n<p>Dr. Yvonne Kayitashonga, Umuyobozi w\u2019ishami ry\u2019ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y\u2019Ubuzima, atangaza ko mu barwayi bakira bahura n\u2019ihungabana ndetse n\u2019ibitaro bisanzwe byo mu gihugu, akenshi icyiciro cy\u2019abafite imyaka 15 na 25 ndetse n\u2019igitsinagore aribo baza ku mibare iri hejuru.<\/p>\n<p>Kayitashonga avuga ko usibye abo bakira bahura n\u2019ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n\u2019irindi hungabana bakunze guhura naryo ry\u2019abantu muri rusange bitewe n\u2019ibibazo byo mu miryango birimo amakimbirane, ibibazo bishingiye ku bukene n\u2019ibindi. Avuga ko ibi byose byongera umubare w&#8217;abo bakira baba bahuye n\u2019ibibazo byo mu mutwe.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga kko mu rwego rwo gufasha abazahura n\u2019ihungabana mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18, bateganyije abaganga bazobereye mu bibazo byo mu mutwe ndetse n\u2019abakangurambaga mu bitaro byo mu gihugu ku buryo bizera ko bazabasha gutanga ubufasha ku bantu benshi baramuka bahuye n\u2019ikibazo cy\u2019ihungabana.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Mucyo Jean de Dieu avuga ko bagiye gushyira hamwe n\u2019izindi nzego zibishinzwe kugira ngo barebe ko bajya bitegura uko bazafasha abakunze guhura n\u2019ibibazo nk\u2019ibi mbere y\u2019uko kwibuka bitangira ndetse na nyuma yaho bagakomeza kujya babikurikirana, akaba ariyo mpamvu bashyizeho amatsinda atandukanye hirya no hino mu gihugu azabafasha mu gikorwa cyo kuzafasha abazahura n\u2019ihungabana babitaho banabahumuriza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu bushakashatsi bwakozwe n\u2019inzego zitandukanye z\u2019ubuzima zigaragaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakunze guhura n\u2019ikibazo cy\u2019ihungabana ari abantu bafite imyaka 15 na 25 ndetse n\u2019igitsinagore.} Mu kiganiro n\u2019abanyamakuru ndetse n\u2019abahagarariye FARG, IBUKA, CNLG n\u2019abafite aho bahuriye n\u2019ubuzima bwo mu mutwe. Abahagarariye izi nzego bagaragaje ibibazo bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka n\u2019uburyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9179],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-20819","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-inama","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20819","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20819"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20819\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20819"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20819"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20819"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20819"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20819"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}