{"id":20812,"date":"2012-02-03T14:04:41","date_gmt":"2012-02-03T14:04:41","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yafashwe-akekwaho-guhatira-abakobwa-kuryamana-n-imbwa\/"},"modified":"2012-02-03T14:03:42","modified_gmt":"2012-02-03T14:03:42","slug":"yafashwe-akekwaho-guhatira-abakobwa-kuryamana-n-imbwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yafashwe-akekwaho-guhatira-abakobwa-kuryamana-n-imbwa\/","title":{"rendered":"Yafashwe akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n\u2019imbwa"},"content":{"rendered":"<p>{Umugabo uturuka ku mugabane w\u2019u Burayi yatawe muri yombi n\u2019igipolisi cy\u2019ahitwa Kalulushi mu majyaruguru y\u2019uburengerazuba bw\u2019gihugu cya Zambia, akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n\u2019imbwa ye.}<\/p>\n<p>Nk&#8217;uko tubikesha lusakatimes.com, uyu mugabo amazina ye akomeje kugirwa ibanga kugirango atagirirwa nabi, ngo yari ku rutonde rw\u2019abantu bashakishwa cyane kuva mu kwezi kwa cumi kw\u2019umwaka ushize, ashinjwa kuba yaragiye ahatira abakobwa gukorana imibonano mpuzabitsina n\u2019imbwa ye.<\/p>\n<p>Mu mwaka ushize, abaturage b\u2019agace ka Kalulushi bari bigabye mu mihanda bigaragambya, basaba ko uyu mugabo yashakishwa nyuma y\u2019uko bimenyekanye ko yahatiye umwana w\u2019umukobwa w\u2019imyaka 16 kuryamana n\u2019imbwa ye hanyuma agahita acika amaze kumenya ko byamenyekanye.<\/p>\n<p>Uyu mwana w\u2019umukobwa akaba yarashyize ahagaragara ibyamubayeho mu nama y\u2019abaturage yaberaga ahitwa Kalulushi Mining Club, aho yavuze ko uyu mugabo yamukuruye akamuha imbwa ye ngo baryamane mu gihe cy&#8217;iminota 45.<\/p>\n<p>N\u2019amarira menshi ashoka ku matama, uwo mwali yagize ati: \u201cNari ndi mu rugo noza amasahane, ubwo inshuti yanjye yaje ikansaba kuyiherekeza gusura inshuti ye y\u2019umuhungu w\u2019umuzungu, maze tugeze iwe aratumenyanisha hanyuma ampa icyo kunywa mpita ngotomera. Iminota mike hanyuma natangiye kuzengerezwa nkangutse nsanga imbwa irimo kundongora.\u201d<\/p>\n<p>Uwo mukobwa kandi ashinja polisi y\u2019ahongaho gusibanganya ibimenyetso kandi ngo ubuzima bwe n\u2019ubwa nyina bukaba buri mu makuba kuko ngo hari abapolisi babatera ubwoba ko bombi bazicwa.<\/p>\n<p>Umukuru wa polisi mu gace ka Copperbelt, Commissioner of Police Mary Tembo, nawe akaba yaremeje iby\u2019itabwa muri yombi ry\u2019uyu mugabo, agira ati; \u201cTwamufatiye muri Ndola, azagezwa imbere y\u2019urukiko mu cyumweru cya mbere cy\u2019ukwezi kwa kabiri.\u201d<\/p>\n<p>Commissioner Tembo akomeza avuga ko ubufatanye hagati y\u2019igipolisi cya Kalulushi hakorewe ibyaha n\u2019icya Ndola aribwo bwatumye uyu mugabo abasha gufatwa, kuko ngo kudafatwa kwe kwari kwateje imvururu mu kwezi kwa cumi, aho abaturage bateye inzu ye bakayisahura, bakamena amadirishya ndetse bakanayitwika uruhande rumwe.<\/p>\n<p>Nyamara n\u2019ubwo avuga ibi, abaturage ba Kalulushi bashinja igipolisi cyabo kurya ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya b\u2019ingenzi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umugabo uturuka ku mugabane w\u2019u Burayi yatawe muri yombi n\u2019igipolisi cy\u2019ahitwa Kalulushi mu majyaruguru y\u2019uburengerazuba bw\u2019gihugu cya Zambia, akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n\u2019imbwa ye.} Nk&#8217;uko tubikesha lusakatimes.com, uyu mugabo amazina ye akomeje kugirwa ibanga kugirango atagirirwa nabi, ngo yari ku rutonde rw\u2019abantu bashakishwa cyane kuva mu kwezi kwa cumi kw\u2019umwaka ushize, ashinjwa kuba yaragiye ahatira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9127],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-20812","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-utuntu-n-utundi","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20812","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20812"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20812\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20812"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20812"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20812"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20812"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20812"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}