{"id":20810,"date":"2012-02-03T13:43:14","date_gmt":"2012-02-03T13:43:14","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bajyana-ku-isoko-ibiryo-bikize-ku-ntungamubiri-bakagura-ibitazifite-muri-nyarugenge\/"},"modified":"2012-02-03T13:41:04","modified_gmt":"2012-02-03T13:41:04","slug":"bajyana-ku-isoko-ibiryo-bikize-ku-ntungamubiri-bakagura-ibitazifite-muri-nyarugenge","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bajyana-ku-isoko-ibiryo-bikize-ku-ntungamubiri-bakagura-ibitazifite-muri-nyarugenge\/","title":{"rendered":"Bajyana ku isoko ibiryo bikize ku ntungamubiri bakagura ibitazifite muri Nyarugenge"},"content":{"rendered":"<p>{Umuyobozi w\u2019akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yagaragaje ko imirire mibi ikiboneka mu bana bo muri Nyarugenge, uyisanga cyane mu miryango ifite abana benshi batajyanye n\u2019ubushobozi bwayo.}<\/p>\n<p>Yavuze ko usanga hari ubushobozi n\u2019ibyo kurya ariko ugasanga kubirya nabi bitera imirire mibi ahandi ugasanga ababyeyi bajyana ku isoko ibiryo byakagombye gutanga intungamubiri ku bana, ahubwo bagura ibitazifite  kandi akaba asanga hari aho ugira uruhare mu kugaragaza ko abana bafite imirire mibi kubera indwara bakura mu biryo bidateguye neza baba bariye.<\/p>\n<p>Mu ngamba zo kubihashya harimo ko hazakorwa ubukanguramba hagerwa mu ngo zose. Ibyo ni bimwe mu byagaragajwe n\u2019umuyobozi w\u2019akarere ka Nyarugenge ubwo yatangizaga inama y\u2019umunsi umwe yarihuriwemo n\u2019abayobozi b\u2019ibigo nderabuzima biri mu Karere, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge n\u2019abashinzwe ibikorwa by\u2019abajyanama b\u2019ubuzima mu mirenge yose.<\/p>\n<p>Iyo nama yabaye kuwa kane ikaba yari igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana muri Nyarugenge;  Umuyobozi w\u2019Akarere akaba yasabye abo bayobozi bose gukorera hamwe bakareba uko urugo rwiza rukwiye kuba rumeze noneho hakazabaho gusura ingo zose zo mu Karere kugira ngo barebe ingo zujuje ibisabwqa ndetse n\u2019ubujyanama bwatangwa ku zindi ngo kugira ngo zishobore kujya muri icyo cyiciro.<\/p>\n<p>Akarere ka Nyarugenge kagiye gutegura icyumweru cy\u2019imirire myiza aho buri mudugudu uzitoramo ingo 10 zishobora kuba icyitegererezo ku mirire myiza.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2010-2011, imirire mibi mu Karere ikaba yari ku kigereranyo cya 19%, mu mwaka wa 2011-2012 ikaba iri kuri 15%, mu bana bapimwe mu kwezi k\u2019Ugushyingo bagera ku bihumbi 33231 mu mirenge yose bakaba barasanze 114 muri bo bagaragarwaho imirire mibi, ubu bakaba barimo kwitabwaho.<\/p>\n<p>Akarere ka Nyarugenge kakaba kazahabwa na Minisiteri y\u2019Ubuhinzi amata angana na litiro 300 buri cyumweru  mu gihe cy\u2019ukwezi n\u2019igice mu rwego rwo kwita ku bana bafite ikibazo cy\u2019imirire mibi.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha:}} SERUGENDO J.de Dieu, Ushinzwe itumanaho muri Nyarugenge<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuyobozi w\u2019akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yagaragaje ko imirire mibi ikiboneka mu bana bo muri Nyarugenge, uyisanga cyane mu miryango ifite abana benshi batajyanye n\u2019ubushobozi bwayo.} Yavuze ko usanga hari ubushobozi n\u2019ibyo kurya ariko ugasanga kubirya nabi bitera imirire mibi ahandi ugasanga ababyeyi bajyana ku isoko ibiryo byakagombye gutanga intungamubiri ku bana, ahubwo bagura ibitazifite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20810","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20810","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20810"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20810\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20810"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20810"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20810"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20810"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20810"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}