{"id":20807,"date":"2012-02-03T12:29:35","date_gmt":"2012-02-03T12:29:35","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/loni-iremeza-ko-nta-nzara-ikiri-muri-somalia\/"},"modified":"2012-02-03T12:29:10","modified_gmt":"2012-02-03T12:29:10","slug":"loni-iremeza-ko-nta-nzara-ikiri-muri-somalia","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/loni-iremeza-ko-nta-nzara-ikiri-muri-somalia\/","title":{"rendered":"Loni iremeza ko nta nzara ikiri muri Somalia"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango w\u2019Abibumbye wasohoye itangazo rivuga ko inzara yari imaze amezi arenga atandatu yaribasiye igihugu cya Somalia yahagaze, n\u2019ubwo 1\/3 cy\u2019abaturage bagikeneye inkunga yihutirwa.}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko byatangajwe na Jose Graziano da Silva uyobora ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku Biribwa n\u2019Ubuhinzi (FAO), ngo kuri ubu nta gace ka Somalia karangwamo inzara nk\u2019uko byari bimeze kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2011. <\/p>\n<p>Mu byaba byaragabanyije inzara harimo inkunga y\u2019amahanga yabaye nyinshi n\u2019ubwo yatinze kugera ku bo yari igenewe bigatuma inzara ibanza guhitana abatari bake. Ikindi cyagabanyije inzara ni imvura nyinshi yaguye mu mezi make ashize, ikaba yararangije ikibazo cy\u2019amapfa yatewe n\u2019izuba ryinshi. <\/p>\n<p>Ukugwa kw\u2019imvura kwagabanyije inzara, ku buryo mu Gushyingo 2011 uduce dutatu (Bay, Bakol na Shabelle y\u2019Epfo) muri dutandatu twari twibasiwe n\u2019amapfa tworohewe, none ubu Loni iratangaza ko uduce 3 twa nyuma natwo tutakirangwamo inzara. <\/p>\n<p>N\u2019ubwo hatangazwa iyo nkuru ariko, impuguke za Loni zongeraho ko umuryango mpuzamahanga ugomba gukomeza gufasha Somalia kuko hakiri abaturage miliyoni 2.34 bakiri mu bukene batewe n\u2019amapfa. Ngo hatagize igikorwa inzara ikaba yagaruka ikaze kurusha uko byari bimeze mbere. <\/p>\n<p>Mu Kuboza 2011, Loni yasabye amahanga gutanga miliyari 1.1 y\u2019amadolari y\u2019Amerika yo gufasha Somalia muri uyu mwaka. <\/p>\n<p>Igihugu cya Somalia kiri mu birangwamo ubukene n\u2019inzara bikabije ku isi bitewe no kuba kimaze imyaka 20 mu mvururu no kutagira inzego z\u2019ubuyobozi zihamye, hakiyongeraho ikibazo cy\u2019izuba ryinshi rikunda kwibasira akarere giherereyemo.<\/p>\n<p>Mu gihe muri Somalia havugwa kugabanuka kw&#8217;inzara, Loni iratangaza ko hashobora kubaho ikibazo cy&#8217;ibiribwa mu bihugu byo mu gace ka Sahel nka Tchad, Mali, Mauritanie, Burkina Faso na Niger. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango w\u2019Abibumbye wasohoye itangazo rivuga ko inzara yari imaze amezi arenga atandatu yaribasiye igihugu cya Somalia yahagaze, n\u2019ubwo 1\/3 cy\u2019abaturage bagikeneye inkunga yihutirwa.} Nk\u2019uko byatangajwe na Jose Graziano da Silva uyobora ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku Biribwa n\u2019Ubuhinzi (FAO), ngo kuri ubu nta gace ka Somalia karangwamo inzara nk\u2019uko byari bimeze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[11170],"hashtag":[],"class_list":["post-20807","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-olivier-ntaganzwa"],"bylines":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20807","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20807"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20807\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20807"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20807"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20807"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20807"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20807"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}