{"id":20804,"date":"2012-02-03T11:19:03","date_gmt":"2012-02-03T11:19:03","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/barifuza-ko-minisitiri-w-intebe-yakomeza-gutungurana\/"},"modified":"2012-02-03T21:18:24","modified_gmt":"2012-02-03T21:18:24","slug":"barifuza-ko-minisitiri-w-intebe-yakomeza-gutungurana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/barifuza-ko-minisitiri-w-intebe-yakomeza-gutungurana\/","title":{"rendered":"Barifuza ko Minisitiri w\u2019intebe yakomeza gutungurana"},"content":{"rendered":"<p>{Hashize iminsi Minisitiri w\u2019Intebe Pierre Damien Habumuremyi atangiye gusura bimwe mu bigo bya Leta mu buryo butunguranye, bikamuha uburyo bwinshi bwo kubona ukuri kw\u2019ibiriho kurenza uko bitangazwa mu maraporo akorwa n\u2019izo nzego. Abaturage b\u2019ingeri zinyuranye bakomeje kugaragaza ko bishimiye ko Minisitiri w\u2019intebe asura abayobozi babo abatunguye, kandi bakifuza ko yakomeza atyo, byanamushobokera agahetura igihugu cyose.}<\/p>\n<p>Twifashishije ibyatambutse mu kiganiro {{\u201cGood Morning Rwanda\u201d }} gitambuka kuri Radio Flash buri gitondo (gikorwa na Nsabimana Jean Claude na Theo Barasa), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012 bahaye rugari abaturage batanga ibitekerezo ku itungurana ry\u2019inzinduko za Minisitiri w\u2019intebe mu bigo bya Leta. Abatanze ibitekerezo bose hatavuyemo n\u2019umwe bashimye iryo tungurana, baboneraho gusaba ko ryakomeza, bakanasaba by\u2019umwihariko ko yasura imirenge n\u2019uturere batuyemo, atunguranye.<\/p>\n<p>{{Itangwa nabi rya serivisi riracyanugwanugwa hose}}<\/p>\n<p>Mu bitekerezo byatanzwe, abenshi bagarutse ku itangwa nabi rya serivisi mu nzego z\u2019ibanze, mu tugari, mu mirenge no mu turere. Bagarutse kandi ku cyenewabo\/ikimenyane na ruswa mu itangwa ry\u2019akazi, kuba ahenshi abajya gupiganirwa akazi baruhira ubusa kuko kaba karatanzwe mbere y\u2019uko gapiganirwa, no kuba gahabwa abatoneshejwe aho guhabwa abagashoboye bagafitiye ubumenyi.<\/p>\n<p>Ikindi cyagarutsweho n\u2019abatari bake ni ikibazo cya SFAR, buruse muri Kaminuza n\u2019ibitagenda muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda, birimo guhezwa mu gihirahiro kw\u2019abandika igitabo n\u2019abarangiza amasomo yabo. Hasabwe kandi ko Minisitiri w\u2019intebe yazasura na za Minisiteri azitunguye, kuko ngo niba Minisiteri zitubahiriza inshingano zazo neza bigoye ko inzego ziri munsi yazo zabigeraho, kuko ngo \u201cumwera uturutse ibukuru bwira wakwiriye hose\u201d. Minisiteri yatunzwe agatoki cyane ni iy\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu, imiyoborere myiza n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage.<\/p>\n<p>{{Kuki inzego zategereza ko Minisitiri w\u2019intebe ariwe wimenyera ibitagenda?}}<\/p>\n<p>Mu bindi bitekerezo byatanzwe ni uko inzego z\u2019ibanze zagombye gukemura ibibazo zifite, aho gutegereza ko zinengwa n\u2019abayobozi bakuru igihe bazisuye. Basabye ko ba Meya b\u2019uturere bajya bamanuka bakamenya ibikorerwa mu mirenge no mu tugari, ahari ibibazo bakabicyemura. <\/p>\n<p>Hasabwe ko Minisiteri y\u2019ubuzima yamanuka ikareba uko ubuzima bw\u2019Abanyarwanda bwifashe hanze aha, haba mu rwego rw\u2019isuku, n\u2019 uko abarwayi bahabwa serivisi zitanoze harimo no kurangaranwa mu bitaro na Centre de Sant\u00e9 bimwe na bimwe.<\/p>\n<p>{{Mundangire aho Perezida azasura vuba nzajye kubarizayo ikibazo cyanjye}}<\/p>\n<p>Umwe mu bohereje ubutumwa yagize ati \u201cNaguze imodoka imwe, nuzuza ibisabwa n\u2019amategeko byose, ariko ubu simbasha kugurisha kuko Rwanda Revenue Authority yambwiye ko hari moto yanditse kuri TN number yanjye, impa n\u2019akazi kayo ko gushakisha iyo moto, nabuze uko nabigenza. Nimundangire aho Perezida azasura vuba nzajye kubarizayo ikibazo cyanjye.\u201d<\/p>\n<p>Ibi biteye impungenge kuba abaturage bazajya bakemurirwa ibibazo ari uko basuwe na Minisitiri w\u2019intebe cyangwa Perezida wa Repubulika, mu gihe hari inzego zitabarika zibasha kubakemurira ibibazo kandi kenshi biba bitanagoranye. Aha naho, bene imiyoborere n\u2019ifatwa ry\u2019ibyemezo barasabwa kwikubita agashyi no kwiminjiramo agafu.<\/p>\n<p>{{Na bamwe mu baturage si shyashya !}}<\/p>\n<p>Ikii nacyo cyagarutsweho, aho bamwe mu baturage bumva ko badashobora gukemurirwa ibibazo n\u2019ababishinzwe, ugasanga bavuga bati &#8221; Jye uriya yankemurira iki ?&#8221; Hari n\u2019abasuzugura zimwe mu nzego, bakumva ko byose bazabikemurirwa n\u2019abo hejuru gusa. Aba nabo ni abo kwikosora, kuko gusimbuka inzego bitera kuzigonganisha, cyangwa hakabaho kwica akazi.<\/p>\n<p>Muri rusange inzira iracyari ndende, buri Muyobozi akeneye kumenya ibibazo by\u2019abo ayobora, adategereje kwibutswa inshingano ze n\u2019abamukuriye. <\/p>\n<p>&#8211;\tEse ubona ikibazo cyawe\/cyanyu kizacyemurwa n\u2019uruzinduko rutunguranye ?<br \/>\n&#8211;\tNawe se urabona bikwiye ko Minisitiri w\u2019intebe akomeza gutungurana, cyangwa abatunguwe barahagije ?<br \/>\n&#8211;\tAho wumva hakenewe gusurwa hatunguwe ni he ?<br \/>\n&#8211;\tUbona ari iki gituma mu kigo ukoramo cyangwa aho utuye hakeneye gutungurwa ?<br \/>\n&#8211;\tTanga igitekerezo cyawe, hasi ahabigenewe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hashize iminsi Minisitiri w\u2019Intebe Pierre Damien Habumuremyi atangiye gusura bimwe mu bigo bya Leta mu buryo butunguranye, bikamuha uburyo bwinshi bwo kubona ukuri kw\u2019ibiriho kurenza uko bitangazwa mu maraporo akorwa n\u2019izo nzego. Abaturage b\u2019ingeri zinyuranye bakomeje kugaragaza ko bishimiye ko Minisitiri w\u2019intebe asura abayobozi babo abatunguye, kandi bakifuza ko yakomeza atyo, byanamushobokera agahetura igihugu cyose.} [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-20804","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20804","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20804"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20804\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20804"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20804"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20804"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20804"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20804"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}