{"id":20795,"date":"2012-02-03T07:29:37","date_gmt":"2012-02-03T07:29:37","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhanga-bahuje-umunsi-w-intwari-n-uw-umukozi-uhiga-abandi\/"},"modified":"2012-02-03T11:11:49","modified_gmt":"2012-02-03T11:11:49","slug":"muhanga-bahuje-umunsi-w-intwari-n-uw-umukozi-uhiga-abandi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhanga-bahuje-umunsi-w-intwari-n-uw-umukozi-uhiga-abandi\/","title":{"rendered":"Muhanga : Bahuje Umunsi w\u2019Intwari n\u2019uw&#8217;umukozi uhiga abandi"},"content":{"rendered":"<p>{Mu kwizihiza Umunsi w\u2019Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya mbere Gashyantare, mu Karere ka Muhanga babijyanishije n\u2019umuco mwiza w\u2019ubutwari mu kazi, no kwakira abantu neza.}<\/p>\n<p>Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo benshi mu bayobozi  bakorera mu Karere ka Muhanga bakorewe isuzumabikorwa ry\u2019imirimo yabo ya buri munsi, aho muri buri rwego rukorera mu Karere, mu mirenge no mu tugari hakorewe iryo suzuma maze hagatoranywamo uhiga abandi mu mirimo itandukanye.<\/p>\n<p>Aganira na IGIHE.com nk\u2019umwe mu bari bahagarariye akanama nkemurampaka Mukankusi Liberatha yavuze ko iki gikorwa bahisemo kuba kugihuza n\u2019uyu munsi kugirango buri muntu yihe akanya ko gusubiza amaso inyuma, bigatera abandi ubushake n\u2019imbaraga zo kwita ku kazi. <\/p>\n<p>Mukankusi yadutangaje ko bi bikorwa mu mucyo bitewe n\u2019ibyo bashingiraho, nko gukora raporo z\u2019akazi ku gihe, kugira isuku mu biro, ubwitange mu kazi, imibanire n\u2019abandi, kwiyoroshya mu kazi no kwitabira akazi.<\/p>\n<p>Ibi kandi byagarutsweho n\u2019umuyobozi w\u2019Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku wavuze ko uyu munsi w\u2019Umuhizi ari umwihariko w\u2019Akarere mu Murenge wa Cyeza aho watsinze ku rwego rw\u2019igihugu ukajya mu ipiganwa na gahunda ya leta y\u2019ubudehe,  bityo ukaba ugishyigikirwa kuko wegukanye umwanya wa gatatu ku rwego rw\u2019Isi.<\/p>\n<p>Gatwaza Patrick nk\u2019umwe muri 16 bahembwe. Avuga ko yishimira ibyo akora bihesha agaciro we n\u2019abo abikorera nk\u2019ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere bihamya ko iyi miyoborere igerwaho, ndetse  izashimangirwa na buri wese mu ngiro ivuye mu mvugo nyayo y\u2019abayobozi beza.<\/p>\n<p>Guverineri w\u2019Intara y\u2019Amajyepfo Alphonse Munyantwari mu bitwenge byinshi ati: \u201cIbi ni icyitegererezo ku Ntara yacu, ku baturage bacu ndetse no ku kazi dukora, mbashimiye iki gikorwa. Nanjye mbagize abahizi\u201d. <\/p>\n<p>Ibi kandi Munyantwari yemeza ko bizatanga isura nshya ivanaho genda uzaze ejo, cyangwa ndaboneka ikigoroba  bivugwa nk\u2019imvugo itesha agaciro isura y\u2019imiyoborere myiza.<\/p>\n<p>Guverineri Munyantwari yasabye ko buri wese ku rwego rwe yakomeza kuzirikana insanganyamatsiko y\u2019Umunsi w\u2019Intwari, bashyira imbere ubutwari hitabwa ku burenganzira bw\u2019umwana barwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko nabo  bazabishimirwa mu ruhame.<\/p>\n<p>Buri tariki ya 1 Gashyantare , Abanyarwanda bazirikana intwari z\u2019igihugu. Ni umunsi basubiza amaso inyuma bibuka indangagaciro zaranze abakurambere bitangiye Igihugu.<\/p>\n<p>{{Amwe mu mafoto:}}<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13495 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uyu_muhango_witabiriwe_na_Guverineri_w_intara_aganira_na_Mayor_wa_Muhanga.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13492 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Aba_n_abayobozi_bo_ku_nzego_zitandukanye_haba_iza_Gisivire_na_Gipolisi_bategereje_ibihembo.jpg\" alt=\"Bamwe mu bayobozi\" \/><figcaption>Bamwe mu bayobozi<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13494 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mayor_wa_Muhanga.jpg\" alt=\"Umuyobozi w&#039;Akarere ka Muhanga\" \/><figcaption>Umuyobozi w&#039;Akarere ka Muhanga<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13493 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Guverineri_Alphonse_yakirwa_n_umuyobozi_w_ingabo_mu_karere_Col-_Kananga.jpg\" alt=\"Umuyobozi w&#039;ingabo mu Karere ka Muhanga na Guverineri\" \/><figcaption>Umuyobozi w&#039;ingabo mu Karere ka Muhanga na Guverineri<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Photos:Mwizerwa G.}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu kwizihiza Umunsi w\u2019Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya mbere Gashyantare, mu Karere ka Muhanga babijyanishije n\u2019umuco mwiza w\u2019ubutwari mu kazi, no kwakira abantu neza.} Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo benshi mu bayobozi bakorera mu Karere ka Muhanga bakorewe isuzumabikorwa ry\u2019imirimo yabo ya buri munsi, aho muri buri rwego rukorera mu Karere, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11277],"hashtag":[],"class_list":["post-20795","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-gilbert-mwizerwa"],"bylines":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20795","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20795"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20795\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20795"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20795"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20795"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20795"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20795"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}