{"id":20794,"date":"2012-02-03T07:05:41","date_gmt":"2012-02-03T07:05:41","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gutanga-transfert-mu-mavuriro-bigiye-guhindura-isura\/"},"modified":"2012-02-03T07:04:12","modified_gmt":"2012-02-03T07:04:12","slug":"gutanga-transfert-mu-mavuriro-bigiye-guhindura-isura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gutanga-transfert-mu-mavuriro-bigiye-guhindura-isura\/","title":{"rendered":"Gutanga transfert mu mavuriro bigiye guhindura isura"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019uko abaturage binubiraga imikorere y\u2019ibigo nderabuzima n\u2019ibitaro muri rusange, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y\u2019ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana, aratangaza ko ibijyanye n\u2019imitangire ya serivisi mu mavuriro harimo no kohereza abarwayi mu yandi mavuriro (transfert) bigiye guhindura isura mu minsi ya vuba.}<\/p>\n<p>Dr. Ndagijimana yavuze ko ibibazo bigenda bibageraho aho abaturage cyane cyane abakoresha ubwisungane mu kwivuza bagaragaza byinshi batishimira harimo kwirengagizwa n\u2019abaganga kimwe no kutabona ibyo bagenewe uko bikwiye.<\/p>\n<p>Dr. Ndagijimana yavuze ko hagiye haboneka imbogamizi mu buryo abarwayi boherezwa ku yandi mavuriro igihe bibaye ngombwa hakaba harafashwe umwanzuro wo guhindura uburyo byakorwaga kugira ngo abarwayi bajye bavurwa neza kandi ku gihe.<\/p>\n<p>Yagize ati : &#8221; Umurwayi ntazongera guhabwa urwandiko rwa  \u2018transfert\u2019 gusa kuko byagaragaye ko hari igihe aburana na muganga kandi arembye cyane kubera ko muganga afite izindi mpamvu zituma ataboneka.\u201d<\/p>\n<p>Bikaba biteganyijwe ko utanze urwo rwandiko agomba kujya amenyesha muganga yoherejeho umurwayi kugira ngo uwo murwayi ashakirwe umwanya uboneye agereyo muganga yamwiteguye azi n\u2019ikibazo cye, bityo ahite avurwa bitamugoye.  <\/p>\n<p>Ibyo kandi kugira ngo bishyirwe neza mu bikorwa, abarwayi babashe kubona ibyo bagenewe kandi neza, uwo muyobozi yasobanuye ko umuforomo cyangwa muganga azajya ahabwa agahimbazamusyi hagendewe ku myitwarire n\u2019imikorere ye mu kazi ndetse na raporo y\u2019abamugana.<\/p>\n<p>Yagize ati : &#8221; Hashyizweho udusanduku tw\u2019ibitekerezo abarwayi bagomba kugaragarizamo ibibazo n\u2019ibitekerezo byabo, urufunguzo rwako rukabikwa n\u2019ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage mu murenge cyangwa mu karere  ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro bibarizwamo.\u201d<\/p>\n<p>Ibi bikazaba ari igisubizo kuri benshi batishimiraga uburyo boherezwa mu yandi mavuriro mu gihe bibaye ngombwa harimo gusanga muganga ahuze, ari mu nama n\u2019ibindi, bigatuma basiragirayo iminsi myinshi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019uko abaturage binubiraga imikorere y\u2019ibigo nderabuzima n\u2019ibitaro muri rusange, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y\u2019ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana, aratangaza ko ibijyanye n\u2019imitangire ya serivisi mu mavuriro harimo no kohereza abarwayi mu yandi mavuriro (transfert) bigiye guhindura isura mu minsi ya vuba.} Dr. Ndagijimana yavuze ko ibibazo bigenda bibageraho aho abaturage cyane cyane abakoresha ubwisungane mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9111],"tags":[16770],"byline":[13401],"hashtag":[],"class_list":["post-20794","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubuzima","tag-homenews","byline-jean-damour-nsabimana"],"bylines":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20794","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20794"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20794\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20794"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20794"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20794"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20794"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20794"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}