{"id":20793,"date":"2012-02-03T06:58:55","date_gmt":"2012-02-03T06:58:55","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kuva-no-guturika-kw-udukingirizo-bihangayikishije-benshi\/"},"modified":"2012-02-03T08:16:30","modified_gmt":"2012-02-03T08:16:30","slug":"kuva-no-guturika-kw-udukingirizo-bihangayikishije-benshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kuva-no-guturika-kw-udukingirizo-bihangayikishije-benshi\/","title":{"rendered":"Kuva no guturika kw\u2019udukingirizo bihangayikishije benshi"},"content":{"rendered":"<p>{Afurika y&#8217;Epfo: Tumwe mu dukingirizo turaturika, utundi tukava nk\u2019utuyunguruzo, nk&#8217;uko bitangazwa n\u2019ihuriro rikomeye mu kurwanya SIDA muri icyo gihugu. } <\/p>\n<p>Ibi iri huriro ryabitangaje ku wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2012, rivuga ko udukingirizo tugaragarwaho kudakora neza tugera kuri miliyoni imwe n\u2019ibihumbi magana atatu na mirongo itanu, turi mu bwoko bw\u2019utwo Leta iherutse gutanga igihe hizihizwaga imyaka ijana ishyaka African National Congress (ANC) riri ku butegetsi rimaze rivutse.<\/p>\n<p>Mokhalipi, umwe mu mpirimbanyi zo kurwanya SIDA muri Afurika y\u2019Epfo, yagize ati: &#8220;Twasutse amazi muri utu dukingirizo maze turava. Kandi ntitwavaga mu ruhande rumwe gusa, ahubwo twavaga ahantu henshi nk\u2019akayunguruzo&#8230; Urabyirebera harimo utwenge duto nk\u2019utwatobowe n\u2019inshinge.\u201d<\/p>\n<p>Abakozi bo mu biro bishinzwe iby\u2019ubuzima, bo bemeza ko hatanzwe itegeko rihamagarira ihagarikwa ry\u2019utu dukingirizo tugasubizwa Leta, nyamara hari n\u2019abashinzwe ubukangurambaga mu by\u2019ubuzima bo bavuga ko nta kuburira abantu kwabayeho mbere ku baturage ko bashobora kuba baratwaye udukingirizo dufite inenge, ku buryo dushobora gutuma banduzanya Virusi itera SIDA batabizi.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko ibiro ntaramakuru by\u2019Abanyamerika AP dukesha iyi nkuru bibivuga, ngo iyi ni inshuro ya gatatu mu gihe kitarenze imyaka itanu muri Afurika y\u2019Epfo bahamagarira abantu gusubiza udukingirizo kubera impamvu zitandukanye zose zigaruka ku mikorerwe yatwo iba itujuje ubuziranenge.<\/p>\n<p>ubundi agakingirizo ubundi gafatwa nk\u2019intwaro ikomeye cyane mu kurwanya SIDA muri iki gihugu cya Afurika y\u2019Epfo kibarwa mu bya mbere ku isi birangwamo ubwandu bwinshi bwa virusi itera SIDA. <\/p>\n<p>Kugeza ubu, iki gihugu nicyo gifite umubare munini w\u2019abarwayi ba SIDA ku isi hose, bagera kuri miliyoni 5,6. Leta ya Afurika y\u2019epfo itanga udukingirizo dusaga miliyoni 425 buri mwaka. <\/p>\n<p>Kuri ubu hari abatangiye gukemanga ubushobozi bw\u2019ibiro bishinzwe iby\u2019ubuziranenge by&#8217;Afurika y\u2019Epfo, nk\u2019ikigo cyakabaye kiri ku rwego mpuzamahanga, bitewe ahanini no kuba udukingirizo twinjira mu gihugu duturutse ahandi cyangwa n\u2019udukorerwa imbere mu gihugu dukunze kugaragaraho ibibazo, ku buryo duhamagazwa tukareka gukoreshwa kandi baba baretse tukabanza kugera mu baturage.<\/p>\n<p>Ariko ku bwo kutizera ubuziranenge bw\u2019udukingirizo dutangwa na Leta, bamwe mu baturage ba Afurika y\u2019Epfo bahitamo gukoresha utundi tutari udutangwa na Leta ku buntu, nk&#8217;uko bivugwa n\u2019Umuryango Sex Workers Education and Advocacy Taskforce (SWEAT), ufite uburambe mu by\u2019udukingirizo, aho uvuga ko abakora umwuga wo kwicuruza babarirwa hagati y\u2019ibihumbi 10 na 15, bakunda kunenga ubudahangarwa bw\u2019udukingirizo dutangwa na leta.<\/p>\n<p>Uyu muryango SWEAT, uvuga ko aba bakora umwuga w\u2019uburaya bahitamo kwikoreshereza udukingirizo bahabwa n\u2019imiryango y\u2019abagiraneza mpuzamahanga, nk\u2019uko bivugwa na Maria Stacey ushinzwe iterambere muri SWEAT. Agira ati: \u201cUdukingirizo twa \u201cCHOICE\u2019 Leta itanga twinubirwa cyane n\u2019abadukoresha, kandi dufite ibirego byinshi byo gucika kwatwo.\u201d <\/p>\n<p>Naho umuvugizi w\u2019ishami rishinzwe iby\u2019ubuzima rya leta ariko ryigenga, ari naryo ryakwirakwije utu dukingirizo mu baturage igihe hitegurwaga kwizihiza imyaka ijana ANC ibayeho tariki ya 6 n\u2019iya 8 Mutarama, avuga ko leta yatumije ikanahagarikisha ikoreshwa ry\u2019utu dukingirizo ku matariki ya 18 Mutarama, ngo hakaba hadakwiye kubaho guhangayika.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Afurika y&#8217;Epfo: Tumwe mu dukingirizo turaturika, utundi tukava nk\u2019utuyunguruzo, nk&#8217;uko bitangazwa n\u2019ihuriro rikomeye mu kurwanya SIDA muri icyo gihugu. } Ibi iri huriro ryabitangaje ku wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2012, rivuga ko udukingirizo tugaragarwaho kudakora neza tugera kuri miliyoni imwe n\u2019ibihumbi magana atatu na mirongo itanu, turi mu bwoko bw\u2019utwo Leta iherutse gutanga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-20793","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20793","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20793"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20793\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20793"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20793"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20793"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20793"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20793"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}