{"id":20785,"date":"2012-02-02T16:10:48","date_gmt":"2012-02-02T16:10:48","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/binubira-ko-hadakorwa-ubukangurambaga-kuri-kanseri\/"},"modified":"2012-02-02T16:21:10","modified_gmt":"2012-02-02T16:21:10","slug":"binubira-ko-hadakorwa-ubukangurambaga-kuri-kanseri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/binubira-ko-hadakorwa-ubukangurambaga-kuri-kanseri\/","title":{"rendered":"Binubira ko hadakorwa ubukangurambaga kuri kanseri"},"content":{"rendered":"<p>{Ishami rya Loni ryita ku buzima rivuga ko indwara ya kanseri ikomeje kugariza isi kuko iteganijwe guhitana abantu miliyoni 84 ku isi kuva muri 2005 kugeza muri 2015. No mu Rwanda naho iyi ndwara ihitana abatari bake, abaturage bifuza ko inzego z\u2019ubuzima zashyira ingufu mu gukora ubukangurambaga bwo kuyirinda.}<\/p>\n<p>Kugeza ubu mu Rwanda hagenda hagaragara impfu ziterwa n\u2019uburwayi bwa kanseri. Ku rundi ruhande abaturage bavuga ko nta bukangurambaga bukorwa ku kwirindwa ugereranyije n\u2019uko bigenda ku zindi ndwara.<\/p>\n<p>Murengerantwari waganiriye na IGIHE.com tumusanze mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo yagize ati: \u201cUbusanzwe kanseri ni indwara yugarije isi; sinumva uburyo inzego z\u2019ubuzima mu Rwanda zidakangurira abaturage mu buryo bwimbitse nk\u2019uko birinda SIDA akaba ari nako harebwa uko izi ndwara zirimo kanseri nazo hatangazwa uko zirindwa.\u201d<\/p>\n<p>\u201cKugeza ubu ntabwo mfite ubumenyi buhagije kuri kanseri kuko hari benshi bajya bapfa bayizize ariko ugasanga abaturanyi baravuga ngo yishwe na SIDA. Jyewe inama naha abakuriye inzego z\u2019ubuzima mu Rwanda ni ugufata iya mbere bagakangurira abantu kuyirinda,\u201d ibyo byavuzwe na Mariza.<\/p>\n<p>Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Dr. Uzziel Ndagijimana aganira na IGIHE.com kuri uyu wa Kane, yavuze ko uko izindi ndwara nka malariya zigenda zigabanyuka ariko n\u2019indwara zidakira zigenda zongera ubukana ariko ngo muri gahunda ya MINISANTE avuga ko bateganya gushyira ingufu mu kuzirwanya harimo na kanseri.<br \/>\nAvuga ko muri gahunda MINISANTE ifite iteganya kujya ku cyiciro cyo kurwanya izi ndwara hongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo kuzirinda.<\/p>\n<p>Dr. Ndagijimana ati: \u201cUbu MINISANTE irateganya gushyiraho ibigo bigera kuri bine bishinzwe kurwanya ukwiyongera kw\u2019indwara zidakira, harimo mu bitaro bya CHUK, King Faisal, n\u2019ibindi.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho ko mu kuzirwanya bakangurira abantu gukora siporo nka kimwe mu byorohereza umubiri kutandura izo ndwara.<\/p>\n<p>Kanseri ubu iza ku isonga mu guhitana abantu ku isi; iza imbere y\u2019intambara n\u2019ibindi biza, aho usanga idakundwa kuvugwaho kandi yica ku buryo butangaje.<\/p>\n<p>Tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga washyizweho wo kwirinda iyi ndwara no kuyitekerezaho n\u2019uburyo bwo kuyipimisha itararenza urugero bifasha mu gukira kwa kanseri.<\/p>\n<p>Ishami rya Loni ryita ku buzima rivuga ko kanseri izahitana abantu miliyoni 84 ku isi kuva muri 2005 kugeza muri 2015 niba nta ngamba zifashwe.<\/p>\n<p>Kanseri ishobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo butatu: kubaga (surgery), imiti (chemotherapy) ndetse n\u2019imirasire (radiotherapy).<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ishami rya Loni ryita ku buzima rivuga ko indwara ya kanseri ikomeje kugariza isi kuko iteganijwe guhitana abantu miliyoni 84 ku isi kuva muri 2005 kugeza muri 2015. No mu Rwanda naho iyi ndwara ihitana abatari bake, abaturage bifuza ko inzego z\u2019ubuzima zashyira ingufu mu gukora ubukangurambaga bwo kuyirinda.} Kugeza ubu mu Rwanda hagenda hagaragara [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9131],"tags":[16770],"byline":[11210],"hashtag":[],"class_list":["post-20785","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-indwara","tag-homenews","byline-migisha-magnifique"],"bylines":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20785","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20785"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20785\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20785"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20785"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20785"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20785"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20785"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}