{"id":20778,"date":"2012-02-02T13:53:40","date_gmt":"2012-02-02T13:53:40","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibibazo-biracyari-byinshi-mu-bwisungane-mu-kwivuza\/"},"modified":"2012-02-02T13:52:52","modified_gmt":"2012-02-02T13:52:52","slug":"ibibazo-biracyari-byinshi-mu-bwisungane-mu-kwivuza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibibazo-biracyari-byinshi-mu-bwisungane-mu-kwivuza\/","title":{"rendered":"Ibibazo biracyari byinshi mu bwisungane mu kwivuza"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma yo guhindura gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) hakomeje kugaragara ibibazo n\u2019imbogamizi zitandukanye muri gahunda nshya yo kwivuza, aho umuntu atanga umusanzu hakurikijwe icyiciro arimo nk\u2019uko gahunda y\u2019ubudehe yabigennye.}<\/p>\n<p>Abaturage bagiye bagaragaza inzitizi zitandukanye zirimo kudatanga uwo musanzu bavuga ko amafaranga ari menshi batayabona, abandi bo bakaba ngo batanga umusanzu ariko bagatinda guhabwa amakarita, imiti imwe n\u2019imwe badahabwa n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ingabire Marie Chantal ni umturage mu kagari ka Nyarutarama umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo avuga ko hari abo azi bamaze amezi ane batarabona ubwo bwishingizi kandi barabutangiye igihe.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko gahunda yo kwivuriza hose idakurikizwa nk&#8217;uko babitangarijwe na minisiteri.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cjyewe najyanye umwana ku kigo nderabuzima cya Kagugu banga kumvura ngo kuko hari amasezerano batari basinyana n&#8217;aho natangiye ubwisungane mu kwivuza.\u201d<\/p>\n<p>Yongeraho kandi ko hari igihe umurwayi atinda kuvurwa kubera abakozi bake bashinzwe ubwisungane mu kigo nderabuzima.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cHari igihe usanga umuntu ubikoramo ari nawe wakira abantu kandi abantu agomba gukorera ari benshi cyane bityo bigatwara igihe kirekire.\u201d<\/p>\n<p>Nizeyimana Emmanuel, ucuruza amakarita ya telefoni we avuga ko hari igihe ikarita y\u2019ubwisungane itinda ugasanga bidindije umuntu mu kwivuza.<\/p>\n<p>Ati \u201cnatanze mitiweli y\u2019umugore wanjye, urutonde rusohotse nsanga atariho none bongeye kumbarura bundi bushya.\u201d<\/p>\n<p>Mu bitera abasore n\u2019inkumi kutitabira ubwisungane harimo kuba babasaba kuzana imiryango yabo cyangwa bakazana icyemezo ngo bakuye mu kagari cyemeza ko ari ingaragu.<\/p>\n<p>Umwe utashatse kwivuga izina yadutangarije ko we kugira ngo abone ubwisungane yashatse umukobwa akabeshya ko bagiye gushakana akemera no kumutangira ubwisungane bakabona kumuha ubwisungane bwe.<\/p>\n<p>IGIHE.com kandi  yavuganye na bamwe mu bayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze cyane ko ari bo begereye cyane abaturage badutangariza byinshi kuri byo.<\/p>\n<p>Kayihura Felix, umunyabanga nshingwabikorwa w\u2019umurenge wa Remera, avuga ko bagerageje ibishoboka byose uhereye mu ntangiriro bashishikariza abaturage gahunda nshya mu kwivuza.<\/p>\n<p>Kayihura agira ati: \u201cusanga abenshi bavuga ko amafaranga yabaye menshi batayabona cyane cyane ku miryango abantu benshi kimwe na bamwe mu basore bavuga ko batarwara kandi umuntu adasezerana n\u2019indwara.\u201d<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019abatinda kubona ubwisungane kandi barishyuriye igihe, Kayihura avuga ko ahanini biterwa n\u2019aho bandikira abishyuye rimwe na rimwe usanga urutonde ruje hari abatariho kandi barishyuye bityo bigasaba ko bisubirwamo. Ku rundi ruhande ngo bigaterwa n\u2019abashinzwe iyi gahunda batubahiriza igihe cyagenwe kugira ngo umuntu atangire yivuze (ukwzi kumwe).<\/p>\n<p>Muri gahunda  nshya mu bwisungane mu kwivuza amafaranga yavuye ku gihumbi ku muntu umwe agera ku bihumbi birindwi. Ibyo bikorwa hakurikijwe gahunda y\u2019ubudehe aho bashyize abantu mu byiciro bagendeye ku mitungo.<\/p>\n<p>Umuntu w\u2019umutindi nyakujya yishyurirwa na Leta n\u2019aho uw\u2019umukene akaba yishyurirwa na leta ibihumbi bine gusa akiyishyurira asigaye naho uwishoboye agatanga ibihumbi birindwi byose.<\/p>\n<p>Musonera Emmanuel,umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019akagari ka Kanyangese mu murenge wa Rugarama akarere ka Gatsibo, avuga ko abaturage mu kagari ayobora bitabira gahunda y\u2019ubwisungane mu kwivuza kuko babisobanuriwe kenshi bakarushaho kubyumva.<\/p>\n<p>Musonera agira ati: \u201cabakagoranye ni abagomba kwiyishyurira ibihumbi birindwi ariko usanga ari bake kandi koko bafite ubwo bushobozi. Ahakunze kugaragara ikibazo nacyo kitari kinini ni ku miryango iba igizwe n\u2019abantu benshi wenda nk\u2019icumi nk\u2019uko byajyaga bigaragara nomuri gahunda ya mbere aho usanga bibagora kubonera hamwe amafaranga.\u201d<\/p>\n<p>Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019ubuzima, Dr Ndagijimana Uzziel atangaza ko abantu bahawe igihe gihagije ndetse bagasobanurirwa ibijyanye na gahunda nshya mu bwisungane mu kwivuza.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cntibyumvikana ko ibibazo bitangira kugaragara mu gihe gahunda irimo kugera ku musozo; abantu baroroherejwe kugeza n&#8217;aho bemerewe gukoresha amakarita ya mbere.\u201d<\/p>\n<p>Dr. Ndagijimana avuga ko ikibazo cy\u2019abavuga ko amafaranga ari menshi ntacyo bagikoraho kuko hashize igihe kirekire uhereye mu kwezi kwa gatandatu kandi bikaba byarakozwe neza kandi mu mucyo.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201ckuva gahunda yatangira twigeze kongeraho ukundi kwezi kugira ngo bikorwe neza ndetse abatanyuzwe n\u2019ikiciro bashyizwemo n\u2019ubudehe bufatanyije n\u2019ubuyobozi bw\u2019akarere bemererwa gutanga ikibazo cyabo aho basanze harimo akarengane bigakemurwa.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho kandi ko Minisiteri yiteguye kuba yakorana n\u2019inzego z\u2019ubuzima mu turere byaba ngombwa hagashyirwaho n\u2019umukozi w\u2019igihe gito ariko gahunda ikaba yakwihuta ikibazo cyo gutinda kubona ubwisungane kikavaho.<\/p>\n<p>Abaturage basaba kandi ko ubwisungane bwarushaho gusobanuka kuko hari byinshi bikibatera urujijo nko kuba hari imiti batabona kandi bazi neza ko bayemerewe, ibizami byinshi bitemerwa gufatirwa kuri ubu bwisungane kimwe na gahunda yo kwivuriza hose mu gihugu.<\/p>\n<p>Nyuma yokugaragara ko hari ibibazo byinshi bishamikiyeho, tugiye kubakurikiranira uko biteye twifashishije ababishinzwe ndetse n\u2019imyanzuro babitangaho tukaba tuzabibagezaho vuba.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma yo guhindura gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) hakomeje kugaragara ibibazo n\u2019imbogamizi zitandukanye muri gahunda nshya yo kwivuza, aho umuntu atanga umusanzu hakurikijwe icyiciro arimo nk\u2019uko gahunda y\u2019ubudehe yabigennye.} Abaturage bagiye bagaragaza inzitizi zitandukanye zirimo kudatanga uwo musanzu bavuga ko amafaranga ari menshi batayabona, abandi bo bakaba ngo batanga umusanzu ariko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13401],"hashtag":[],"class_list":["post-20778","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-jean-damour-nsabimana"],"bylines":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20778","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20778"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20778\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20778"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20778"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20778"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20778"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20778"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}