{"id":20775,"date":"2012-02-02T11:59:05","date_gmt":"2012-02-02T11:59:05","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mugesera-yisabiye-kongererwa-iminsi-yo-kwitegura-urubanza\/"},"modified":"2012-02-02T14:03:40","modified_gmt":"2012-02-02T14:03:40","slug":"mugesera-yisabiye-kongererwa-iminsi-yo-kwitegura-urubanza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mugesera-yisabiye-kongererwa-iminsi-yo-kwitegura-urubanza\/","title":{"rendered":"Mugesera yisabiye kongererwa iminsi yo kwitegura urubanza"},"content":{"rendered":"<p>{Nyamirambo: Kuri uyu wa Kane, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mugesera L\u00e9on yasabye kongererwa igihe kingana n\u2019amezi abiri yo kwitegura neza kugira ngo yitabe urukiko.} <\/p>\n<p>Ubwo yagezwaga imbere y\u2019ubucamanza ahagana saa mbili na mirongo itanu za mu gitondo, mu ikote rifite ibara ry\u2019ubururu bwerurutse, aherekejwe n\u2019umwunganira by&#8217;agateganyo Ma\u00eetre Mutunzi Donat, Mugesera yamenyeshejwe n\u2019umucamanza Murererehe Sauda ko iminsi irindwi iteganywa n\u2019itegeko yarangiye, bityo Mugesera akaba yagombaga kwitaba urukiko.<\/p>\n<p>Mugesera yahise asaba urukiko kumwongerera igihe kingana n&#8217;amezi abiri. Zimwe mu mpamvu yatanze hari uko agomba gushaka umwunganizi mu rubanza; yavuze ko yashakaga umwunganizi ukomoka mu gihugu cya Canada ariko akaba yaramubwiye ko ataboneka ahubwo akaba yamushakira abandi bunganizi bajya bakorana nawe baba mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ma\u00eetre Mutunzi wari umwunganizi we yatangarije abanyamakuru ko yiteguye kuba yamuburanira mu gihe yaba abuze umwunganizi we. <\/p>\n<p>Umushinjacyaha muri uru rubanza Ndibwami Rugambwa we yavuze ko mu gihe itegeko ribyemera, Mugesera agomba guhabwa aya mezi abiri yo kwitegura no gushaka umwunganizi mu rubanza ariko amusabira kuguma afunze mu gihe kingana n\u2019aya mezi  yose.<\/p>\n<p>Mugesera wabonaga ku maso akeye yongeye kwambikwa amapingu asubizwa mu modoka, ajyanwa aho acumbikiwe na Polisi.<\/p>\n<p>Ukuzanwa mu rukiko kwa Mugesera kwari kwahuruje abanyamakuru benshi b\u2019ibinyamakuru bitandukanye ndetse n\u2019abakorera amaradiyo.<\/p>\n<p>Mugesera wari umwe mu bayobozi b&#8217;ishyaka MRND mu cyahoze ari Gisenyi akurikiranyweho kugira uruhare mu gusaba ko Abatutsi bicwa, cyane cyane mu ijambo yavugiye mu ruhame ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992.<\/p>\n<p>Yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 24 Mutarama 2012, nyuma yo kuva muri Canada aho yaje azanywe n\u2019indege yihariye (private jet).<\/p>\n<p>Mugesera azongera kwitaba urukiko kuya 2 Mata 2012.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13470 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mugesera_akigezwa_ku_rukiko_rukuru_rwa_Nyarugenge_i_Nyamirambo.jpg\" alt=\"Mugesera akigezwa ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge i Nyamirambo\" \/><figcaption>Mugesera akigezwa ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge i Nyamirambo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13471 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mugesera_yicaranye_n_umwunganira_mu_mategeko_Maitre_Mutunzi_Donat.jpg\" alt=\"Mugesera yicaranye n&#039;umwunganira mu mategeko Ma\u00eetre Mutunzi Donat\" \/><figcaption>Mugesera yicaranye n&#039;umwunganira mu mategeko Ma\u00eetre Mutunzi Donat<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Foto: Cyril NDEGEYA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyamirambo: Kuri uyu wa Kane, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mugesera L\u00e9on yasabye kongererwa igihe kingana n\u2019amezi abiri yo kwitegura neza kugira ngo yitabe urukiko.} Ubwo yagezwaga imbere y\u2019ubucamanza ahagana saa mbili na mirongo itanu za mu gitondo, mu ikote rifite ibara ry\u2019ubururu bwerurutse, aherekejwe n\u2019umwunganira by&#8217;agateganyo Ma\u00eetre Mutunzi Donat, Mugesera yamenyeshejwe n\u2019umucamanza Murererehe Sauda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13282],"hashtag":[],"class_list":["post-20775","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-olivier-rubibi"],"bylines":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20775","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20775"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20775\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20775"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20775"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20775"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20775"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20775"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}