{"id":20774,"date":"2012-02-02T11:27:04","date_gmt":"2012-02-02T11:27:04","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwa-rubangura-gusaka-abahagana-ntibivugwaho-rumwe\/"},"modified":"2012-02-02T11:32:20","modified_gmt":"2012-02-02T11:32:20","slug":"kwa-rubangura-gusaka-abahagana-ntibivugwaho-rumwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwa-rubangura-gusaka-abahagana-ntibivugwaho-rumwe\/","title":{"rendered":"Kwa Rubangura: Gusaka abahagana ntibivugwaho rumwe"},"content":{"rendered":"<p>{Abagana inyubako ya Rubangura iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe n\u2019abashinzwe umutekano muri iyo nzu bitewe  n\u2019uburyo bakoresha basaka ibikapu.}<\/p>\n<p>Iyi ni imwe mu mazu agendwa cyane  bitewe n\u2019uko iri hagati mu mujyi ikanakorerwamo ibikorwa byinshi by\u2019ubucuruzi;  ni n\u2019imwe mu mazu yakajije umutekano ku buryo ikoresha ikoranabuhanga mu kurinda  umutekano w\u2019abayirimo.<\/p>\n<p>Ibi byatangiye mu mwaka wa 2011, biturutse mu byemezo by\u2019inama  y\u2019umutekano y&#8217;Umujyi wa Kigali, aho byemejwe ko amazu y\u2019ubucuruzi  agomba kongerera umutekano abayagana.<\/p>\n<p>Ubwo IGIHE.com yatemberaga kwa Rubangura yaganiriye na bamwe  mu bari muri iyo nzu batubwira uko bakiriye ibyemezo byo gusakwa  igihe binjiye muri iyi nzu ndetse n\u2019imihindagurikire yose yerekeye  kunoza umutekano muri  iyi nzu.<\/p>\n<p>Benshi bishimiye iyi gahunda kuko ngo imara impungenge abinjira  hano no mu yandi mazu nk\u2019iyi, ariko n&#8217;ubwo bavuga ko bishimira gahunda y\u2019umutekano hakoreshejwe gusakwa  ku mibiri, mu myambaro  no mu bikapu, ngo nta byera ngo de. Ntibishimira uburyo basakwamo!<\/p>\n<p>Sandra  Mukesha ni umwe mu bo  twaganiriye; yagize  ati:\u201d Ntawe utakwishimira umutekano, ariko nanone hari igihe uburyo  bukoreshwa  buba  butanoze&#8230; Jye ngenda kenshi muri  iyi nzu sininubira gusakwa ariko sinishimira no gusakirwa mu ruhame rw\u2019abantu kuko ntibashinzwe kumenya ibyo mfite mu gikapu  cyanjye.&#8221;<\/p>\n<p>Undi mu bo twaganiriye yitwa Musonera Jean de Dieu we yadutangarije ko atangazwa no kubona umukobwa amusakira igikapu kandi hari abasore bagakwiye kubikora. <\/p>\n<p>Ati:\u201d abakobwa bajye basaka bagenzi babo n\u2019abahungu badusake.&#8221;<\/p>\n<p>Benshi mu bo twaganiriye kandi barasaba ko inzego zibishinzwe zishyiraho akumba ko gusakiramo ibikapu by\u2019abantu kuri iyo nyubako kuko ngo kuba bisakirwa mu ruhame ari nko kumena amabanga bwite y\u2019umuntu. <\/p>\n<p>Twaganiriye  n\u2019uhagarariye abashinzwe umutekano kwa Rubangura  adutangariza ko icyo cyifuzo cyatekerejweho ariko bitewe n\u2019imiterere y\u2019inyubako basanze bidashoboka, bityo ngo abayigana babyihanganire bajye basakirwa mu ruhame.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abagana inyubako ya Rubangura iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe n\u2019abashinzwe umutekano muri iyo nzu bitewe n\u2019uburyo bakoresha basaka ibikapu.} Iyi ni imwe mu mazu agendwa cyane bitewe n\u2019uko iri hagati mu mujyi ikanakorerwamo ibikorwa byinshi by\u2019ubucuruzi; ni n\u2019imwe mu mazu yakajije umutekano ku buryo ikoresha ikoranabuhanga mu kurinda umutekano w\u2019abayirimo. Ibi byatangiye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13115],"hashtag":[],"class_list":["post-20774","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-mihigo-wa-mugabo-frank"],"bylines":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20774","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20774"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20774\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20774"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20774"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20774"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20774"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20774"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}