{"id":20770,"date":"2012-02-02T10:41:26","date_gmt":"2012-02-02T10:41:26","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gukora-siporo-si-ugutara-inyota-cyangwa-kugabanya-amafiriti-maniraguha\/"},"modified":"2012-02-02T10:41:01","modified_gmt":"2012-02-02T10:41:01","slug":"gukora-siporo-si-ugutara-inyota-cyangwa-kugabanya-amafiriti-maniraguha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gukora-siporo-si-ugutara-inyota-cyangwa-kugabanya-amafiriti-maniraguha\/","title":{"rendered":"Gukora siporo si ugutara inyota cyangwa kugabanya amafiriti \u2013Maniraguha"},"content":{"rendered":"<p>{Umutoza w\u2019imikino ngororamubiri Maniraguha Anaclet arashishikariza abantu bose gukora siporo, kuko siporo atari iyo gutara inyota nk\u2019uko benshi babivuga, ko ahubwo ari ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese.}<\/p>\n<p>Ibi Maniraguha Anaclet uzwi ku izina rya Fils uyobora \u201cClub Muvandimwe\u201d, yabitangarije IGIHE.com aho avuga ko Siporo Abanyarwanda bagenda bayumva kandi bakayiha agaciro kuko kera bakundaga kuvuga ko ari iby&#8217;abakire, gutara inyota no kugabanya amafiriti, ariko ubungubu imwumvire igenda ihinduka.<\/p>\n<p>{{Maniraguha Anaclet ni muntu ki?}}<\/p>\n<p>Maniraguha Anaclet ni umgabo ufite abana babiri b&#8217;abahungu, akaba yarize amashuri abanza kuri EP Kabusunzu, akomereza mu bafurere muri St Joseph aho yigaga ibijyanye n\u2019ubucuruzi aza kubireka ageze mu wa gatanu. Kwiga yanabivangaga no gukora akazi k\u2019ubucuruzi buciriritse, dore ko ari we wireze.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2004 nibwo yatangiye gukora sport ariko atabikora nk\u2019umwuga, aho yakoraga sport yo kwirukanka yabikoranaga n\u2019abandi akenshi ku Cyumweru. Mu mwaka wa 2006 nibwo yagiye mu gihugu cy\u2019Afurika yepfo agiye gushaka imibereho, agezeyo abona siporo ariyo ifite agaciro aba ariyo yiga mu ishuri ryitwa Belvie South Sport riherereye mu Mujyi wa Cape Town, aho yize Sport Aerobic igihe kingana n\u2019imyaka ibiri. <\/p>\n<p>{{Mu 2009 nibwo yatangije Club Muvandimwe}}<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2009 nibwo yagarutse mu Rwanda, atangira gukora siporo nk\u2019umwuga aho yatangiye Club afatanyije n\u2019inshuti ze bajyaga banakorana siporo kuva na kera, iyo Club bayita &#8216;Muvandimwe&#8217;, bakajya bakorera kuri Stade Regional i Nyamirambo.<\/p>\n<p>Nyuma gato bavuye aho kuri stade bafata inzu yo gukoreramo ku Kivugiza, uko abantu bagiye biyongera inzu iba ntoya baza kuyireka bafa indi nini iruta iyo iri Nyamirambo inyuma y\u2019ahahoze hakorera muganga Niyinkwaya muri Salle ihari yitwa &#8216;Umubyeyi w\u2019Amahoro&#8217;.<\/p>\n<p>Maniraguha na bagenzi be bashatse ibikoresho bya Siporo bigezweho, bongera iminsi bakoreraho siporo kuko batangiye bakora rimwe mu cyumweru nyuma batangira gukora buri munsi. Siporo bakora ni Aerobic bisobanura Siporo ifasha abantu gutakaza ibiro, aho abantu bagendera ku muziki ku buryo ibice byose by\u2019umubiri bikora, bakanagira siporo ya fitness yo bakora bifashishije ibyuma akenshi byo kongera umubiri, hamwe n\u2019ibiro hakabamo n\u2019ibyuma byo kunanura biterwa n\u2019uburyo byakoreshejwe.<\/p>\n<p>{{Abaza gukora siporo bagenda biyongera}}<\/p>\n<p>Iyi club ifite abanyamurwango bagera kuri magana abiri (200), mu minsi y\u2019imibyizi hakunda kuba hari abagera ku ijana (100).<\/p>\n<p>Gukora Siporo muri iyi club bisaba kwishyura amafaranga igihumbi ku munsi ariko ukaba ushobora no kwishyura amarangana ibihumbi 10 ku kwezi; ibi bikaba ari mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kwishyura aho bakorera bakodesha, ibyuma bakoresha n\u2019ibindi bihakorerwa.<\/p>\n<p>Si siporo gusa ikorerwa muri Club Muvandimwe kuko hari n\u2019ibindi bikorwa ijya ikora harimo nko gutembera ( picnic), ibikorwa byo gufashanya hagati y\u2019abanyamuryango, yaba abafite ubukwe, abagize ibyago, cacahouete, kugirana inama n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>{{Hari n\u2019abaganga}}<\/p>\n<p>Ku bijyanye no kumenya niba bakorana n\u2019abaganga kugirango hatazagira uhura n\u2019ibibazo, Maniraguha yatangarije IGIHE.com ko muri bo harimo abaganga bakorana, kandi basaba uje gukorana nawe kubanza kujya kwa muganga gukoresha ibizamini ngo barebe ko atarwaye umutima cyangwa umwijimna n\u2019ibindi byatera ikibazo akoze siporo nkeya cyangwa nyinshi.  <\/p>\n<p>{{Bamwe mu bakorera siporo muri Club Muvandimwe}}<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13463 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Club_Muvandimwe_31_01_2012_1_.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13464 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Club_Muvandimwe_31_01_2012---.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13465 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Club_Muvandimwe_31_01_2012--.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13466 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Club_Muvandimwe_31_01_2012.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13468 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Club_Muvandimwe_Bari_muri_Pick_Nick-2.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{Foto: Kanyamibwa P.}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umutoza w\u2019imikino ngororamubiri Maniraguha Anaclet arashishikariza abantu bose gukora siporo, kuko siporo atari iyo gutara inyota nk\u2019uko benshi babivuga, ko ahubwo ari ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese.} Ibi Maniraguha Anaclet uzwi ku izina rya Fils uyobora \u201cClub Muvandimwe\u201d, yabitangarije IGIHE.com aho avuga ko Siporo Abanyarwanda bagenda bayumva kandi bakayiha agaciro kuko kera bakundaga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9147],"tags":[16770],"byline":[11183],"hashtag":[],"class_list":["post-20770","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ngororangingo","tag-homenews","byline-patrick-kanyamibwa"],"bylines":[{"id":11183,"name":"Patrick Kanyamibwa","slug":"patrick-kanyamibwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11183,"name":"Patrick Kanyamibwa","slug":"patrick-kanyamibwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20770","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20770"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20770\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20770"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20770"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20770"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20770"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20770"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}