{"id":20769,"date":"2012-02-02T08:52:49","date_gmt":"2012-02-02T08:52:49","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bimwe-mu-bigabanya-ubushake-bw-umugore-mu-mibonano-mpuzabitsina\/"},"modified":"2012-02-02T09:57:54","modified_gmt":"2012-02-02T09:57:54","slug":"bimwe-mu-bigabanya-ubushake-bw-umugore-mu-mibonano-mpuzabitsina","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bimwe-mu-bigabanya-ubushake-bw-umugore-mu-mibonano-mpuzabitsina\/","title":{"rendered":"Bimwe mu bigabanya ubushake bw\u2019umugore mu mibonano mpuzabitsina"},"content":{"rendered":"<p>{Hari igihe kigera umugore cyangwa umukobwa akabura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa yanabikora ntaryoherwe  nk\u2019uko byari bisanzwe. Muri iyi nkuru turabagezaho zimwe mu mpamvu zibitera.}<\/p>\n<p>Kubura ubushake ku bagore bivuze kutishimira igikorwa icyo ari cyo cyose kiganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina birimo n\u2019 ibyo bita imirimo mbanzirizamushinga (caresses). Iki kibazo rero ahanini ngo kigaragara ku bagore maze gucura ariko ngo hari n&#8217;abo bibaho bakiri bato.<\/p>\n<p>Ibi kandi bishobora kuba ku bashakanye bakora imibonano uko bikwiye  ariko bakora ibintu bimwe ku masaha amwe bigatuma ubushake bw\u2019umugore bugenda bugabanuka bukagera kuri zero, agasigara abikoreshwa n\u2019uko afite umugabo, we atakiryoherwa na busa.<\/p>\n<p>{{Ese iki kibazo cyaba giterwa ni iki ?}}<\/p>\n<p>Hari ibintu bitandukanye bituma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore bugabanuka cyangwa bushira burundu, bimwe muri byo ni ibi bikurikira :<\/p>\n<p>{Guhora mu bintu bimwe}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko nari nabivuze haruguru, hari ukuntu abantu bafata imibonano mpuzabitsina nk\u2019aho ari igikorwa gikorwa mu buryo bumwe ku masaha amwe. Urugero ugasanga umugore n\u2019umugabo batera akabaniro nijoro no mu masaha ya mu gitondo gusa kandi bakabikora mu buryo bumwe.<br \/>\nIbi rero ngo bituma umugore abimenyera ndetse ngo yajya no kubonana n\u2019umugabo we ntagire ikintu yumva kuko ubwonko buba bwamaze kumva ko ari bya bindi bagiye gusubiramo. Uko agenda yumva arambiwe guhora mu bintu bimwe bifite umuvuduko umwe niko uburyohe bugenda bugabanuka agasigara ntabwo yigirira.<\/p>\n<p>{Umunaniro}<\/p>\n<p>Iyo umugore akora cyane ntabone umwanya wo kuruhuka, buri gihe akabonana n\u2019umugabo we arushye bituma ubushake bugenda bugabanuka. Aha batanga urugero rw\u2019umugore wirirwa ashyashyana mu mirimo itandukanye yo mu rugo yarangiza akita ku bana, mbese agahera mu gitondo akora akageza nimugoroba, bituma agera ku buriri yumva yakwisinzirira. Umugabo yamuzanaho ibyo kubonana akabikora atabishaka, rimwe na rimwe akabikora kugira ngo amushimishe.<\/p>\n<p>{Guhangayika}<\/p>\n<p>Iyo umugore ahora ahangayikiye akazi cyangwa urugo rwe bituma ahora yitekerezaho cyane ntabone umwanya wo gutekereza ku buzima bw\u2019imibonano mpuzabitsina yajya kubonana n\u2019uwo bashakanye akaba ari kwitekerereza gahunda ze zimuhangayikishije bityo ntaryoherwe n\u2019igikorwa arimo.<\/p>\n<p>{Kwiheba }<\/p>\n<p>Kwiheba nabyo bituma ubushake bw\u2019umugore bugabanuka, kuko aba yumva nta byiringiro by\u2019ubuzima afite, yaratakaje ibyishimo ku buryo n&#8217;iyo akoze imibonano mpuzabitsina yumva atazi icyo akoze kuko we ubwe aba yumva abayeho nabi, yararenzwe n\u2019ibibazo nta kintu na kimwe kikimushimisha.<\/p>\n<p>{Imiti}<\/p>\n<p>Hari imiti umugore anywa atabizi ikagenda imugabanyiriza ubushake akazashiduka atagishaka gukora imibonano mpuzabitsina, yayikora akumva atazi ibyo arimo.<\/p>\n<p>{Kubyara}<\/p>\n<p>Hari abagore batinya kubyara ku buryo iyo babyaye hashira igihe baratinye kubonana n\u2019abagabo, bumva ibinezaneza by\u2019umubiri byaragabanutse batacyifuza abagabo kubera uburibwe n\u2019ububabare baba baragize mu gihe cyo kubyara. Gusa ku bw\u2019amahirwe bo iyo hashize igihe basubira mu buzima busanzwe uburyohe bukagaruka.<br \/>\nIbi rero ngo bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw\u2019abashakanye zirimo no kuba batandukana kuko hari igihe umugabo ageraho akarambirwa gukomeza kubana n\u2019umuntu utakimwishimira cyangwa ngo yishimire ibyo amukorera.<\/p>\n<p>Ikindi ngo iki kibazo gishobora gutera intonganya zihoraho hagati y\u2019abashakanye kuko baba basa n\u2019abatagihuza.<\/p>\n<p>{{Bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo}}<\/p>\n<p>{Kuganira hagati y\u2019abashakanye}<\/p>\n<p>Ntimugomba gutuma ikibazo gikura ngo gifate indi sura kibe cyatuma  umwe ataryoherwa n\u2019imibonano mpuzabitsina; mugomba kwicara mukakiganiraho ubundi mugafata umwanzuro unogeye impande zombi kuko guceceka nta kintu kizima bishobora kubagezaho uretse kubatanya gusa.<\/p>\n<p>{Guhindura bimwe mu byo mwagize akamenyero}<\/p>\n<p>Mugomba guhindura ibyo mwari mwaragize nk\u2019amahame adakuka mu bijyanye n\u2019ubuzima bw\u2019imibonano mpuzabitsina. Niba mwateraga akabariro hijimwe mugerageze mutangire kuyikora habona, niba mwagatereraga ahantu bacecetse muhindure rimwe na rimwe mujye mushyiramo uturirimbo turyoheye amatwi. Ikindi niba mwaramenyereye guterera akabariro mu cyumba kimwe ari cyo cyanyu mutangire muhindure ahantu ari nako musohokera ahantu hatandukanye, yaba mwebwe ubwanyu cyangwa umuryango wose (ni ukuvuga umugore, umugabo n&#8217; abana).<\/p>\n<p>{Hindura uburyo wateguraga umugore wawe}<\/p>\n<p>Niba wari umunyereye kuza ukamukora ku bice bimwe na bimwe by\u2019umubiri utajya uhindura tangira ukore no ku bindi, niba kandi wakoreshaga intoki zonyine noneho ugerageze utangire ukoreshe amavuta kuko azatuma ubushake bwiyongera biborohereze kuza kugera ku gikorwa nyirizina buri wese afite ibinezaneza.<\/p>\n<p>{Zana udushya}<\/p>\n<p>Niba wazaga ugahita utangira gutera akabariro nta kintu uvugishije uwo mwashakanye nawe agahita yubahiriza inshingano yaba abishaka cyangwa atabishaka, tangira ujye uza umuganirize umenye niba ananiwe cyangwa afite umunabi, ubundi umufashe kuruhuka no kugubwa neza, bityo uzarebe ko mudatera akabariro mufite ubushake bungana.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hari igihe kigera umugore cyangwa umukobwa akabura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa yanabikora ntaryoherwe nk\u2019uko byari bisanzwe. Muri iyi nkuru turabagezaho zimwe mu mpamvu zibitera.} Kubura ubushake ku bagore bivuze kutishimira igikorwa icyo ari cyo cyose kiganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina birimo n\u2019 ibyo bita imirimo mbanzirizamushinga (caresses). Iki kibazo rero ahanini ngo kigaragara [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9110],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20769","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-kubaho","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20769","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20769"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20769\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20769"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20769"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20769"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20769"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20769"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}