{"id":20768,"date":"2012-02-02T08:38:31","date_gmt":"2012-02-02T08:38:31","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amwe-mu-mateka-ya-mayonnaise-n-uko-itegurwa\/"},"modified":"2012-02-02T09:04:43","modified_gmt":"2012-02-02T09:04:43","slug":"amwe-mu-mateka-ya-mayonnaise-n-uko-itegurwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amwe-mu-mateka-ya-mayonnaise-n-uko-itegurwa\/","title":{"rendered":"Amwe mu mateka ya mayonnaise n\u2019uko itegurwa"},"content":{"rendered":"<p>{Mayonnaise (soma Mayoneze), ni rimwe mu mafunguro adashobora kubura ku meza ya bamwe, ariko kandi hari abatazi uko iri funguro ritegurwa ndetse n\u2019amateka yaryo. Nibyo tugiye kubagezaho.}<\/p>\n<p>Mu gutegura amafunguro dukenera buri munsi, hagenda hagaragaramo amafunguro ategurwa hifashishijwe umuriro, ayo akaba agaburwa ashyushye; hakaba n\u2019ayandi adasaba kunyuzwa ku ziko, yo akaba agaburwa cyangwa se afungurwa akonje. Muri aya rero tukaba twavugamo ifunguro ryoroshye nk\u2019isosi ifashe riherekeza ayandi (une sauce d\u2019accompagnement froide), ryitwa mayonnaise (soma Mayoneze).<\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu byo gutegura amafunguro zo ku mbuga za murandasi (internet) zitandukanye nka justhungry.com ndetse no kuri club-sandwich.net, mu nyandiko zabo zo muri Gashyantare 2006, mu gucukumbura imvano y\u2019izina Mayoneze bagaragaje bimwe mu byo abahanga bandi bagiye bashyira ahagaragara.<\/p>\n<p>{{Zimwe mu nkomoko z\u2019izina mayonnaise.}}<\/p>\n<p>\uf0a7 Uwitwa Car\u00eame avuga ko mayonnaise ari ifunguro ryafashe iri zina bivuye ku izina Magnonnaise yo ku nshinga yo mu rurimi rw\u2019igifaransa Magner ( ivuga kurya).<\/p>\n<p>\uf0a7 Uwitwa Prosper Montagn\u00e9 we avuga ko rikomoka ku magambo moyennaise cyangwa moyeunaise, na none bakavuga ko ryaba rikomoka ku ijambo moyen cyangwa  moyeu, risobanura umuhondo w\u2019igi yose akaba ari amagambo yo mu rurimi rw\u2019igifaransa cya cyera.   <\/p>\n<p>\uf0a7 Si ibi gusa kandi kuko hari n\u2019abavuga ko ryaba rikomoka ku mijyi yo mu Bufaransa nka Bayonne, ariho havuye izina Bayoneze (sauce bayonnaise) cyangwa umujyi Mayons ari nawo mujyi nyir\u2019izina iyi mayonnaise yabonetse bwa mbere, hakaba hari tariki ya 29 Nzeri  1589 mu gihe cy\u2019urugamba cya Arques warwanyaga umwami w\u2019u Bufaransa Henri IV.<\/p>\n<p>Nyamara iyo ugiye ku rubuga rwa wikipedia.org ho babivuga gutandukanye kuko ngo Mayoneze yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Mah\u00f3n wo mu Bufaransa, Menorca ho mu Butaliyani, mu 1756.<\/p>\n<p>Iby\u2019aba bahanga ni byinshi nta wabiva umuzingo, gusa ikigaragara bahurizaho ni uko ikomoka ishobora kuba ikomoka mu gihugu cy\u2019u Bufaransa, ariko igihe kitazwi neza dore ko babivuga gutandukanye.<\/p>\n<p>{{Uko mayonnaise itegurwa muri rusange.}}<\/p>\n<p>Iyi sosi igaburwa ikonje Mayonnaise (une sauce d\u2019accompagnement froide), irimo ibyiciro bitandukanye bitewe n\u2019ibyo uyiteguye akunda ariko ikigaragara ni uko bose bahuriza kuri mayonnaise igizwe  n\u2019amavuta indi itarimo amavuta zikaba kandi zishobora kugira ibara risa nk\u2019umuhondo cyane. Indi ijya kuba umweru bitewe n\u2019ibyo bongeramo. <\/p>\n<p>\uf0a7\t{{Mayonnaise irimo amavuta}}<\/p>\n<p>{{Ibikenerwa}}<\/p>\n<p>&#8211;\tUmuhondo w\u2019amagi abiri manini;<\/p>\n<p>&#8211;\tUtuyiko 3 tw\u2019umutobe w\u2019indumu cg Vinegire ( Vinegar);<\/p>\n<p>&#8211;\t\u00bc cy\u2019akayiko gato kariho umunyu;<\/p>\n<p>&#8211;\tIkirungo bita white pepper;<\/p>\n<p>&#8211;\tAmavuta ya Olive cyangwa ubunyobwa ndetse ayo tumenyereye yanditseho USA.<\/p>\n<p>&#8211;\t1\/4 cy\u2019ikiyiko cya mustard ( imeze nk\u2019ibirungo biva mu ruganda).<\/p>\n<p>&#8211;\tUmutozo<\/p>\n<p>&#8211;\tIcyo kuvangiramo kigomba kuba gifukuye.<\/p>\n<p>&#8211;\tHari n\u2019abakoresha ibindi birungo bizana impumuro bitandukanye.<\/p>\n<p>{{Uko ikorwa}}<\/p>\n<p>&#8211;\tShyira umuhondo w\u2019amagi mu gikoresho wateguye wawutandukanije n\u2019umweru.<\/p>\n<p>&#8211;\tShyiramo umunyu;<\/p>\n<p>&#8211;\tOngeramo na mustard.<\/p>\n<p>&#8211;\tTangira kuvanga gahoro gahoro ukoresheje wa mutozo wateguye, kugera aho bitangiye kumera nk\u2019igikoma gifashe.<\/p>\n<p>&#8211;\tTangira kugenda wongeramo amavuta gahoro gahoro, ukomeza no kuvanga.<\/p>\n<p>&#8211;\tIyo ubonye bikomeye cyane ugenda ushyiramo wa mutobe w\u2019indimu cyangwa vinegar gake ukongera ukavanga kugeza ku gipimo cy\u2019ubwinshi wifuza.<\/p>\n<p>&#8211;\tWenda gusoza ushobora kunagamo agafu gake ka bya birungo bizanamo impumuro twavuze haruguru ukavanga gake, warangiza ugakuramo umutozo.<\/p>\n<p>&#8211;\tNyuma ushobora kuyigabura ku mafunguro wateguye.<\/p>\n<p>Icyo twakongeraho ni uko ubu bwoko bwa mayonnaise atari bwiza kubukoresha kenshi ku mafunguro bitewe n\u2019ubwinshi bw\u2019amavuta ayigize. Ubutaha tuzababwira uko wategura idafite amavuta.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mayonnaise (soma Mayoneze), ni rimwe mu mafunguro adashobora kubura ku meza ya bamwe, ariko kandi hari abatazi uko iri funguro ritegurwa ndetse n\u2019amateka yaryo. Nibyo tugiye kubagezaho.} Mu gutegura amafunguro dukenera buri munsi, hagenda hagaragaramo amafunguro ategurwa hifashishijwe umuriro, ayo akaba agaburwa ashyushye; hakaba n\u2019ayandi adasaba kunyuzwa ku ziko, yo akaba agaburwa cyangwa se afungurwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9177],"tags":[16770],"byline":[12997],"hashtag":[],"class_list":["post-20768","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-guteka","tag-homenews","byline-ernest-rutagungira"],"bylines":[{"id":12997,"name":"Ernest RUTAGUNGIRA","slug":"ernest-rutagungira","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12997,"name":"Ernest RUTAGUNGIRA","slug":"ernest-rutagungira","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20768","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20768"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20768\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20768"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20768"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20768"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20768"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20768"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}