{"id":20766,"date":"2012-02-02T07:47:38","date_gmt":"2012-02-02T07:47:38","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umunsi-w-intwari-muri-rwampala-hari-umwihariko-wa-peacemaker\/"},"modified":"2012-02-02T07:46:51","modified_gmt":"2012-02-02T07:46:51","slug":"umunsi-w-intwari-muri-rwampala-hari-umwihariko-wa-peacemaker","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umunsi-w-intwari-muri-rwampala-hari-umwihariko-wa-peacemaker\/","title":{"rendered":"Umunsi w\u2019Intwari  muri Rwampala hari umwihariko wa &#8221; Peacemaker &#8220;"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare hizihizwaga umunsi w\u2019Intwari z\u2019u Rwanda izina rya &#8221; Peacemaker &#8221; niryo ryari  ryaciye ururondogoro mu Murenge wa Nyarugenge , Akagari ka Rwampala mu Mujyi wa Kigali.}<\/p>\n<p>Iri zina Peacemaker ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga Uharanira amahoro, ryahawe inkangara zikorwa n\u2019Abagore batuye mu Rwampara, ryagarutsweho cyane  mu kwizihiza umunsi w&#8217;Intwari, kuko bavugaga ko kuba barabashije gukora ikintu kikamenyekana ku rwego mpuzamahanga ari ubutwari kuri bo, ndetse ko byanabafashije kwikura mu bukene.<\/p>\n<p>Abaturage bari baje kwizihiza uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti \u201c :Duharanire  Ubutwari, duhashya  ihohoterwa rikorerwa abana\u201d, banishimiye n\u2019ibindi bikorwa bagezeho by\u2019iterambere, byafashije bamwe kugira imyumvire myiza no kugera ku iterambere.<\/p>\n<p>Abaturage batuye Rwampala ngo basanga kuva mu bukene nabwo ari  ubundi butwari n\u2019uko byatangajwe na Nizeyimana Meddy Umuhuzabikorwa w\u2019ako Kagali, ibi bituma ari abayobozi ndetse n\u2019abaturage babihoza ku mutima.<\/p>\n<p>{{Uwihariko w\u2019inkangara ishyushya ibiryo &#8221; Peacemaker &#8220;}}<\/p>\n<p>Aha  Rwampala kandi   hari agashya k\u2019abagore  bibumbiye mu itsinda ry\u2019ababyeyi biyise  \u00ab Mutimawurugo-Abahizi \u00bb ,aho bakoze inkangara ishobora  gushyushya ibiryo bikamara amasaha agera k\u2019umunani bigifite ubushyuhe bwabyo, iyo nkangara bise \u201cPeacemaker\u201d, ikaba yaramurikiwe abayobozi n\u2019abaturage ba Rwampala, ndetse akaba ari n\u2019 umwihariko w\u2019aba baturage wanishimiwe  na  Sheih  Dawudi Bishokaninkindo wari umushyitsi mukuru woherejwe na njyanama y\u2019Umurenge wa Nyarugenge, akaba yaravuze ko bamenye inkuru y\u2019iyi Peacemaker bwa mbere bitangajwe kuri Radio BBC, bigatuma i Bugande bamenya ibyo byiza byo mu Murenge we. <\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019aba bagore, Umuhoza Farida yatangarije IGIHE.com ati : \u201cIyi Peacemaker yacu twayikoze tubyita umwihariko mu ngo zacu, nyuma biza gusakara mu gihugu, tubifashijwemo n\u2019urwego rukuru rw\u2019abagore, kuri ubu turi kubona abayishaka bavuye imahanga, bityo twatangiye gukora utuzingwa ngo bitazagorana mu kutwikorera!\u201d.<\/p>\n<p>Izi nkangara zisadanzwe zishobora guteka no gushyushya igihe kirekire ibiryo , kuburyo abaturage ba Kigali batandukanye basigaye batunze mu ngo zabo za \u00ab Peacemaker \u00bb. Izi nkangara kandi ni umwihariko w\u2019u Rwanda  Rwanda muri rusange biturutse kuri ba Rwiyemezamirimo.<\/p>\n<p>Umunsi w\u2019Intwari kandi wijihijwe ku rwego rw\u2019imidugudu, aha muri Rwampala hari indi nkuru nziza y\u2019umuhanda wa kaburimbo bagiye kunguka mu kagari kabo, dore ko ukihagera usanga amazu ari hasi kubera ko abahatuye bemeye gutanga inzira y\u2019ahazanyuzwa iyi kaburimbo, nacyo akaba ari igikorwa cy\u2019ubutwari abaturage bakomeje gushimirwa n\u2019ubuyobozi bwabo kuba nta mananiza berekanye.<\/p>\n<p>{{Amafoto}}<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13460 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Akagari_ka_Rwampala_kabarizwa_mu_cyahoze_ari_BIRYOGO_.jpg\" alt=\"Akagari ka Rwampala kabarizwa mu cyahoze ari Biryogo\" \/><figcaption>Akagari ka Rwampala kabarizwa mu cyahoze ari Biryogo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13462 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ngizo_za_Peacemaker_zitatsw_n_ibendera_ry_igihugu_.jpg\" alt=\"Ngizo za Peacemaker zitatsw n&#039;ibendera ry&#039;igihugu!\" \/><figcaption>Ngizo za Peacemaker zitatsw n&#039;ibendera ry&#039;igihugu!<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13461 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umuhoza_Farida_uri_mubatekereje_kuri_Peacemaker_akaba_ayobora_abo_badamu_.jpg\" alt=\"Umuhoza Farida uri mubatekereje kuri Peacemaker akaba ayobora abo bagore\" \/><figcaption>Umuhoza Farida uri mubatekereje kuri Peacemaker akaba ayobora abo bagore<\/figcaption><\/figure>\n<p>Photos:Alain K.<\/p>\n<p>{{Ni inkuru twohererejwe na Alain KanyaRwanda}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare hizihizwaga umunsi w\u2019Intwari z\u2019u Rwanda izina rya &#8221; Peacemaker &#8221; niryo ryari ryaciye ururondogoro mu Murenge wa Nyarugenge , Akagari ka Rwampala mu Mujyi wa Kigali.} Iri zina Peacemaker ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga Uharanira amahoro, ryahawe inkangara zikorwa n\u2019Abagore batuye mu Rwampara, ryagarutsweho cyane mu kwizihiza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9213],"tags":[16770],"byline":[12850],"hashtag":[],"class_list":["post-20766","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-izo-mwatwandikiye","tag-homenews","byline-alain-kanyarwanda"],"bylines":[{"id":12850,"name":"Alain Kanyarwanda","slug":"alain-kanyarwanda","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12850,"name":"Alain Kanyarwanda","slug":"alain-kanyarwanda","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20766","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20766"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20766\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20766"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20766"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20766"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20766"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20766"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}