{"id":20765,"date":"2012-02-02T07:09:25","date_gmt":"2012-02-02T07:09:25","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/misiri-umukino-w-umupira-w-amaguru-usize-abasaga-74-bahasize-ubuzima\/"},"modified":"2012-02-02T07:15:23","modified_gmt":"2012-02-02T07:15:23","slug":"misiri-umukino-w-umupira-w-amaguru-usize-abasaga-74-bahasize-ubuzima","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/misiri-umukino-w-umupira-w-amaguru-usize-abasaga-74-bahasize-ubuzima\/","title":{"rendered":"Misiri:Umukino w\u2019umupira w\u2019amaguru usize abasaga 74 bahasize ubuzima"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihugu cya Misiri hamaze kubarurwa abantu barenga 70 batakaje ubuzima, abandi barenga igihumbi barakomereka bikomeye nyuma y\u2019umukino w\u2019umupira w\u2019amaguru waberaga mu Mujyi uherereye ku kirwa cya Said.}<\/p>\n<p>Muri uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2012, wahuzaga amakipe ya al-Masry na Al Ahli imwe mu ikipe ikomeye muri shampiyona yo mu gihugu cya Misiri, wabaye ishiraniro kugeza ubwo uhitana abantu benshi kuri ubu buryo, ibi akaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka ya Misiri aho abafana basubiranamo bakicana.<\/p>\n<p>Ubu bwicanyi bwabaye nyuma y\u2019umukino wahuje aya makipe yombi, umukino warangiye  al-Masry itsinze ibitego bitatu kuri kimwe ikipe Al Ahli,u bwo imvuru zitangira ubwo.<\/p>\n<p>Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y\u2019igihugu, Minisitiri Wungirije ushinzwe ubuzima Hesham Sheiha, yatangaje ko ibi bibabaje cyane. Yagize ati\u201d:Ibi ni akaga gakomeye, ni impagarara zikomeye mu mateka y\u2019umupira w\u2019amaguru mu gihugu cya Misiri\u201d<\/p>\n<p>Bamwe mu babonye uko izi mvururu zatangiye, batangaje ko umufana wa Ahli yagaragaje icyapa kigargaraho amagambo asebya (atuka) icyambu cya Said, bidatinze umufana wa Ahli amanuka mu kibuga yitwaje igisa n\u2019inkoni (an iron bar), ubwo abafana benshi ba Al-Masry binjira mu kibuga batangira gukubita abakinnyi b\u2019ikipe ya Ahli, inkundura y\u2019imyivumbagatanyo yahitanye imbaga y\u2019abantu itangira ityo.<\/p>\n<p>Ibiro Ntaramakuru by\u2019u Bwongereza Reuters, byatangaje ko abakomeretse bari gutabarwa boherezwa mu bitaro hifashishijwe indege za kajugujugu.<\/p>\n<p>Umwe mu bakinnyi ba Ahli witwa Mohamed Abo Treika yagize ati:\u201dUyu si umukino w\u2019umupira w\u2019amaguru, ndabona ari intambara, urabona ko abantu bari gupfira mu maso yacu, nta mutekano, nta nkeragutabara\u201d.<\/p>\n<p>Ababonye neza ibyabereye kuri iki kibuga, bemeje ko benshi mu bahatakarije ubuzima harimo abapolisi bari bashinzwe kurinda umutekano.<\/p>\n<p>{{Amwe mu mafoto}}<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13453 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/foto1.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13454 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/EgyptFootballViolence2Feb12012AP_large.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13455 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/EgyptFootballViolenceFeb12012AP_large.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13456 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/698319-120202-egypt-football.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13457 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/170534-deadly-egypt-soccer-riot.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13458 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/238762-120202-egypt-violence.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13459 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/238765-120202-mideast-egypt.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{Photos:breakingnews.ie na theaustralian.com.au}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihugu cya Misiri hamaze kubarurwa abantu barenga 70 batakaje ubuzima, abandi barenga igihumbi barakomereka bikomeye nyuma y\u2019umukino w\u2019umupira w\u2019amaguru waberaga mu Mujyi uherereye ku kirwa cya Said.} Muri uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2012, wahuzaga amakipe ya al-Masry na Al Ahli imwe mu ikipe ikomeye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12303],"hashtag":[],"class_list":["post-20765","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-shikama-dioscore"],"bylines":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20765","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20765"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20765\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20765"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20765"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20765"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20765"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20765"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}