{"id":20763,"date":"2012-02-01T19:33:15","date_gmt":"2012-02-01T19:33:15","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/batuye-mu-rwanda-ariko-ntaho-bagira-babarizwa\/"},"modified":"2012-02-02T10:16:00","modified_gmt":"2012-02-02T10:16:00","slug":"batuye-mu-rwanda-ariko-ntaho-bagira-babarizwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/batuye-mu-rwanda-ariko-ntaho-bagira-babarizwa\/","title":{"rendered":"Batuye mu Rwanda ariko ntaho bagira babarizwa"},"content":{"rendered":"<p>{Abatuye mu ngo 12 ziherereye ahitwa Compagnie (soma kompanyi) baheze mu gihirahiro kuko batagira aho babarizwa.}<\/p>\n<p>Izo ni ingo cumi n\u2019ebyiri zituriye umuhanda ujya Gacuriro na Nyarutarama uturutse ku ruganda rwa UTEXRWA, aho abazituye binubira uko bafashwe n\u2019ubuyobozi bubegereye bw\u2019ibanze kuko ngo ntawe ubakemurira ibibazo ndetse nta n\u2019umudugudu bagira babarizwamo.<\/p>\n<p>Ubwo IGIHE.com yabasuraga batangaje agahinda kabo bagira bati: \u201dNi ukuri kubona umunyamakuru ni Imana tugize, wenda ibibazo byacu byamenyekana hose kuko turababaye\u201d.  <\/p>\n<p>Ubwo twahageraga umuturage wa mbere wamenye ko turi abanyamakuru yahise ahamagara bagenzi be bose batuye muri ayo mazu, ni uko tugirana ikiganiro nabo.<\/p>\n<p>{{Impamvu ari ingo 12 gusa ziharangwa }} <\/p>\n<p>Ubwo hubakagwa umuhanda uva ku Kinamba ugana Nyarutarama, leta yimuye abaturage bo mu kagari ka Gacuriro bari baturiye uwo muhanda, ingo zigera kuri 568 zari ziwuturiye zarasenywe abazibagamo barimurwa, nyamara izi ngo 12 ntizasenywa.<\/p>\n<p>Iyo urebye aho izi ngo zubatse usanga bibangamye kuko zifatanye n\u2019umuhanda. Aba baturage bavuga ko ikibazengereza cyane ari impanuka zihabera ndetse leta ntigire icyo ibikoraho; bakomeza bavuga ko batabaje kuva mu mwaka w\u20192007 kugeza ubu nta kirakorwa ngo bavanwe mu gihirahiro.<\/p>\n<p>Barongera bati &#8220;Aho dutuye nta wahagura kuko ari mu gishanga, nta cyahakorerwa!&#8221; <\/p>\n<p>Habimana Issa uhatuye yagize ati : &#8221; Kera Kirabo Kakira akiri umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali yaraje atubwira ko agiye kudushakira umushoramari ngo atugurire ibyacu twimuke ariko ntibyakozwe.&#8221;<\/p>\n<p>Mukashema Dorcela yatuye aha kuva mu w\u20191982, ariko yemeza ko leta itabitayeho. Yagize ati &#8221; Baraje batwanduriza amazu bashyiraho ibimenyetso ngo bazatubarira twimurwe ntibabikora! Ubu turara turwana n\u2019abajura, n\u2019aho dutuye turi mu bwigunge ntushobora kubona aho uhaha nijoro.&#8221;<\/p>\n<p>Izi nzu 12 ntizigira umudugudu zibarizwamo kuko ngo ntizuzuje umubare w\u2019amazu 100 agize umudugudu; ni ukuvuga ko nta buyobozi bagira, muri make nibo bimenya.<\/p>\n<p>Gaudence uyobora akagari ka Gacuriro yabonanye nabo, ati : &#8221; Nimwihangane muzimurwa muhabwe amafaranga y\u2019ibyanyu biri hejuru y\u2019ubutaka. Jye nta tegeko rigenga ibishanga mfite, gusa ndemera ko amakosa yakozwe n\u2019ubuyobozi.&#8221;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abatuye mu ngo 12 ziherereye ahitwa Compagnie (soma kompanyi) baheze mu gihirahiro kuko batagira aho babarizwa.} Izo ni ingo cumi n\u2019ebyiri zituriye umuhanda ujya Gacuriro na Nyarutarama uturutse ku ruganda rwa UTEXRWA, aho abazituye binubira uko bafashwe n\u2019ubuyobozi bubegereye bw\u2019ibanze kuko ngo ntawe ubakemurira ibibazo ndetse nta n\u2019umudugudu bagira babarizwamo. Ubwo IGIHE.com yabasuraga batangaje agahinda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13115],"hashtag":[],"class_list":["post-20763","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-mihigo-wa-mugabo-frank"],"bylines":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20763","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20763"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20763\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20763"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20763"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20763"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20763"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20763"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}