{"id":20752,"date":"2012-02-01T15:14:14","date_gmt":"2012-02-01T15:14:14","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imyanya-ndangagitsina-igomba-kuvugwa-uko-iri-minisitiri-w-urubyiruko\/"},"modified":"2012-02-01T16:02:37","modified_gmt":"2012-02-01T16:02:37","slug":"imyanya-ndangagitsina-igomba-kuvugwa-uko-iri-minisitiri-w-urubyiruko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imyanya-ndangagitsina-igomba-kuvugwa-uko-iri-minisitiri-w-urubyiruko\/","title":{"rendered":"Imyanya ndangagitsina igomba kuvugwa uko iri \u2013 Minisitiri w\u2019Urubyiruko"},"content":{"rendered":"<p>{Minisitiri w\u2019urubyiruko Jean Philbert Nsengimana atangaza ko nta muntu warukwiye guterwa isoni no kuvuga imyanya ndangagitsina mu mazina yayo.}<\/p>\n<p>Ibi yabitangaje ubwo umuryango Imbuto Foundation washyiraga ku mugaragaro igitabo cy\u2019imfashanyigisho yo guhugura urubyiruko rufite hagati y\u2019imyaka 15 na 24 mu kwirinda icyorezo cya SIDA.<\/p>\n<p>Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko gutinyuka bakavuga ibyo ababyeyi babo batinyaga kuvuga ku bijyanye n\u2019amazina y\u2019ibitsina bakabikoresha mu gihe bigisha urubyiruko bagenzi babo mu kwirinda icyorezo cya SIDA, aho gukoresha amarenga cyangwa kubitsinda ntibabivuge mu mazina.<\/p>\n<p>Yavuze ko ibi bizafasha urubyiruko kumenya imiterere yabo kuko biri mu masomo yigishwa ndetse ko iyo babyiga mu ishuri buri gitsina bakivuga mu izina ryacyo. Aha yavuze ko nawe agiye kubishyira mu bikorwa mu biganiro agirana n\u2019abana be, aho gukoresha ijambo &#8216;agapipi&#8217; akoreshe uko byitwa mu mazina yabyo.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Ababyeyi tugomba kureka kubeshya abana tubabwira ko umwana aturuka mu mukondo, n\u2019ibindi byinshi tubabeshya mu mazina yabyo.&#8221;<\/p>\n<p>Iyamuremye R\u00e9gine ni umunyamuryango wa Imbuto Foundation; avuga ko iki gitabo cyanditse mu Kinyarwanda cyashyizwe ahagaragara kizafasha urubyiruko ruhugura urundi, abarezi ndetse n\u2019ababyeyi. Ikindi ni uko kizashyirwa mu bigo by\u2019amashuri ndetse n&#8217;ibyita ku buzima bw\u2019urubyiruko n\u2019amavuriro, ndetse bagiye kwiga uburyo bagishyira mu nyandiko z\u2019ababana n\u2019ubumuga bwo kutabona bakunze kwita braille.<\/p>\n<p>Ufitinema Adelphine waje ahagarariye urubyiruko yavuze ko bagiye gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda icyorezo cya SIDA kandi ko bazifashisha iki gitabo gikubiyemo imfashanyigisho zizabasha gukoresha amwe mu mashusho n\u2019amazina y\u2019ibitsina adakunze gukoreshwa na sosiyete nyarwanda.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Ntidukwiye gutinya kubivuga. Ko umuntu avuga akaguru cyangwa akaboko, kuki tutavuga ibitsina byacu mu mazina yabyo?&#8221;<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko abantu benshi babivuga mu ndimi z\u2019amahanga  nk\u2019Igifaransa n\u2019Icyongereza ntibibatere isoni, ariko byagera ku rurimi rw&#8217;iwabo bakabitinya. Avuga ko ibi bitagakwiye kuko no mu bitabo byandikwa bavuga amazina yabyo. <\/p>\n<p>Amwe muri ayo magambo adakunze gukoreshwa n\u2019Abanyarwanda, muri iki gitabo cy\u2019imfashanyigisho yashyizwe ahagaragara akaba ari kuri paji ya 12,13,14 na 15 agaragaza ibice by\u2019umubiri n\u2019amazina yabyo nka: amabya, imboro, igituba, insya, n&#8217;ibindi.<\/p>\n<p>Iki gitabo cy\u2019imfashanyigisho gikubiyemo ibice 3 by\u2019ingenzi: Uwo uriwe n\u2019agaciro kawe, ibishobora kwangiza ubuzima n\u2019agaciro kawe n\u2019uburyo byirindwa, n&#8217;uruhare rwawe nk\u2019umukangurambaga w\u2019urungano mu kwirinda virusi itera SIDA.<\/p>\n<p>Iki gitabo gifite paji 90 cyanditswe ku bufatanye na Imbuto Foundation, ADRA, Fawe Rwanda, Caritas Rwanda, Minisiteri y\u2019Ubuzima, RBC, Health Poverty Action ndetse na ARBEF.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Minisitiri w\u2019urubyiruko Jean Philbert Nsengimana atangaza ko nta muntu warukwiye guterwa isoni no kuvuga imyanya ndangagitsina mu mazina yayo.} Ibi yabitangaje ubwo umuryango Imbuto Foundation washyiraga ku mugaragaro igitabo cy\u2019imfashanyigisho yo guhugura urubyiruko rufite hagati y\u2019imyaka 15 na 24 mu kwirinda icyorezo cya SIDA. Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko gutinyuka bakavuga ibyo ababyeyi babo batinyaga kuvuga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9111],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-20752","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubuzima","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20752","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20752"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20752\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20752"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20752"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20752"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20752"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20752"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}