{"id":20748,"date":"2012-02-01T14:38:39","date_gmt":"2012-02-01T14:38:39","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amashirakinyoma-ku-rupfu-rwa-general-fred-rwigema\/"},"modified":"2012-02-06T08:43:13","modified_gmt":"2012-02-06T08:43:13","slug":"amashirakinyoma-ku-rupfu-rwa-general-fred-rwigema","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amashirakinyoma-ku-rupfu-rwa-general-fred-rwigema\/","title":{"rendered":"Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema"},"content":{"rendered":"<p>{Fred Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa yavukiye mu Rwanda kuwa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990. Urupfu rwe rwabaye amayobera ku batari bake bakomeje kuruvuga kwinshi, abandi ntibahurize ku waba yaramuhitanye.}<\/p>\n<p>Mu isesengura ryakozwe n\u2019ikinyamakuru \u00ab The Independent \u00bb, kivuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, mu Rwanda hakabamo kugira ibanga no guceceka, ari nabyo byahaye abantu urwaho rwo kuvuga ayo bishakiye ku rupfu rwa Rwigema, kuko ukuri nyako kutakunze gushyirwa ahagaragara.<\/p>\n<p>The Independent ivuga ko Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n\u2019isasu ryarashwe n\u2019abahoze ari ingabo z\u2019u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y\u2019umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles\/binoculars) mu ntoki. Icyo gihe abari bamukikije baguye mu kantu bayoberwa n\u2019icyo bakora, Kayitare wari ukuriye abamurinda asaba buri wese wari aho kubigira ibanga rikomeye cyane kugira ngo iyo nkuru y&#8217;incamugongo idaca ingabo za APR intege.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13433 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/rwigema.jpg\" alt=\"Intwari General Fred Gisa Rwigema\" \/><figcaption>Intwari General Fred Gisa Rwigema<\/figcaption><\/figure>\n<p>The independent ivuga ko abandi basirikare bakuru bari bahari icyo gihe mu ngabo za APR ni Major Bayingana na Major Bunyenyezi. Aba bombi ntibagize ububasha, ubumenyi, ubushobozi n\u2019ihererekanyamakuru bikwiye ngo bayobore urugamba. Ariko ubwo Paul Kagame yazaga avuye muri Amerika kwiga ibya gisirikare, APR yongeye kugira ingufu nyinshi.<\/p>\n<p>Paul Kagame yari yaramenye akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Rwigema atakiriho, ariko byari byarakomeje kugirwa ibanga ku buryo n\u2019abo muri Leta ya Uganda batari babizi. <\/p>\n<p>N\u2019ubwo benshi babikeka ukundi, APR ijya gutera, abasirikare bayo batorotse igisirikare cya Uganda (NRA ubu yahindutse UDPS), bikorwa mu ibanga rikomeye cyane, batoroka kandi batera Perezida Museveni atabizi, bitazwi n\u2019umugaba Mukuru w\u2019ingabo General Major Mugisha Muntu, n\u2019abari bakuriye iperereza General Jim Muhwezi na Amama Mbabazi. <\/p>\n<p>The independent ivuga ko mu cyumweru cya mbere cy\u2019urugamba nibwo General Salim Saleh wari inshuti magara ya Rwigema yohereje ba Major Kale Kayihura, Benon Tumukunde na Reuben Ikondere ngo bajye kubaza General Rwigema ubufasha yumva akeneye kugira ngo atsinde urugamba yari yatangije.<\/p>\n<p>Bakigera mu Rwanda bahuye na Major Bayingana wababwiye mu ijwi ririmo ikiniga ko Rwigema ari ahantu kure cyane ku rugamba, ku buryo bitari byoroshye na gato kumugeraho. Kayihura ntiyabifasheho ukuri kuzuye kubera ko Bayingana yabivuganye agahinda kenshi no gucika intege.<\/p>\n<p>Ubwo bajyaga gusohoza ubutumwa basanze Gen. Saleh arira, ababwira ko yamenye ko Rwigema yaguye ku rugamba. Saleh yari yarabimenyeshejwe na Happy, umwe mu basirikare barindaga Rwigema, wamugezeho avuye mu Rwanda, mbere y\u2019uko intumwa za Saleh zigaruka. Uyu Happy niwe Rwigema yaguye mu biganza akimara kuraswa.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo habayeho ibyumweru bike byo gucika intege, APR yongeye gusubirana ubushobozi n\u2019imbaraga byo gukomeza urugamba, ndetse iba igihangange cyane ku buryo bamwe batakekaga. Ibi ariko kugirango bigerweho byasabye umuntu ufite ubwenge n\u2019ubushishozi bidasanzwe, uzi kureba kure, kumenya gufata ibyemezo no gushyira ku murongo igisirikare, akagira gahunda kandi agashira amanga.<\/p>\n<p>Independent yanzura ko uwashoboye ibyo byose nta wundi utari Paul Kagame wanabashishije ingabo za APR gufata igihugu mu gihe kitagera ku myaka ine, igikorwa gishoborwa na bake cyane mu bagize imitwe y\u2019ingabo ishoza urugamba igamije gufata igihugu no guhindura amateka yacyo. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Fred Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa yavukiye mu Rwanda kuwa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990. Urupfu rwe rwabaye amayobera ku batari bake bakomeje kuruvuga kwinshi, abandi ntibahurize ku waba yaramuhitanye.} Mu isesengura ryakozwe n\u2019ikinyamakuru \u00ab The Independent \u00bb, kivuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20748","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20748","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20748"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20748\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20748"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20748"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20748"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20748"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20748"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}