{"id":20733,"date":"2012-02-01T10:03:12","date_gmt":"2012-02-01T10:03:12","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imyigaragambyo-ikomeje-guhitana-abaturage-muri-senegal\/"},"modified":"2012-02-01T09:55:59","modified_gmt":"2012-02-01T09:55:59","slug":"imyigaragambyo-ikomeje-guhitana-abaturage-muri-senegal","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imyigaragambyo-ikomeje-guhitana-abaturage-muri-senegal\/","title":{"rendered":"Imyigaragambyo ikomeje guhitana abaturage muri Senegal"},"content":{"rendered":"<p>{Abaturage badashyigikiye kuba Perezida Abdoulaye Wade, umaze imyaka 12 ku butegetsi, yaremerewe kongera kwiyamamaza manda ya 3 y\u2019imyaka 8, mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu byatumye abaturage basubira mu mihanda kuwa mbere babiri bahitanwa nayo.}<\/p>\n<p>Iyi myigaragambyo iri kongera umurego iri kubera mu duce dutandukanye turimo n\u2019utwo mu murwa mukuru wa Dakar. Iyobowe n\u2019abagize ishyaka ryashinzwe kuwa 23 Kamena 2011, basaba ko iyi kandidature ya Wade yavanwa mu z\u2019abagomba kwiyamamariza muri aya matora.<\/p>\n<p>Aba baturage babiri biciwe mu Majyaruguru y\u2019igihugu ahitwa Podor, nk\u2019uko tubikesha BBC. <\/p>\n<p>Ubuyobozi bwa Polisi bukomeje kongera umutekano hirya no hino mu duce twugarijwe n\u2019imyigaragambyo by\u2019umwihariko ahegereye inyubako y\u2019umukuru w\u2019igihugu-Abdoulaye Wade.<\/p>\n<p>Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama ubwo hatangazwaga ko Wade yemerewe kongera kwiyamamariza indi manda izamara imyaka 8, nyuma y\u2019ebyiri z\u2019imyaka 10 arangije.<\/p>\n<p>Abdoulaye Wade yamaganywe n\u2019u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika n&#8217;Umuryango w&#8217;Ibihugu by&#8217;u Burayi(EU).<\/p>\n<p>Uretse abaturage binubira gushaka kwikubira ubutegetsi kwa Wade babinyujije mu myigaragambyo, n\u2019ibihugu bikomeye ku isi nabyo byamaganye iyi kandidatire ya Wade. <\/p>\n<p>Muri byo harimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, hamwe n\u2019Umuryango w\u2019Ibihugu by\u2019u Burayi (EU) byasabye ko Abdoulaye Wade yavanamo kandidatire ye akareka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ataha.<\/p>\n<p>Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika zo zikaba zamaganye ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe iyi kandidatire ya Wade zibinyujije ku muvugizi wazo witwa Victoria Nuland.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa Hillary Clinton akaba yagize ati: &#8220;Twubahiriza uko inzego za Politike n\u2019iz\u2019ubutegetsi za Senegal zikurikirana, kandi duhamanya n\u2019uko zemeje ko Perezida Wade yakwiyamamariza manda ya 3, ariko ubutumwa tumuha ni uko nk\u2019umuyobozi ukwiye icyubahiro cy\u2019umukuru w\u2019igihugu yavanamo kandidatire ye akarekera ubutegetsi abakibyiruka.&#8221;<\/p>\n<p>Abdoulaye Wade, w\u2019imyaka 85, ari mu ishyaka rya PDS (Senegalese Democratic Party). Kuva mu 1978 yakomeje kwiyamamaza nk\u2019umukandida utavugaga rumwe na Leta, kugeza mu 2000, ubwo yatorwaga nyuma y\u2019inshuro enye atsindwa. <\/p>\n<p>Aya matora ateganyijwe kuzaba kuwa 26 Gashyantare uyu mwaka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abaturage badashyigikiye kuba Perezida Abdoulaye Wade, umaze imyaka 12 ku butegetsi, yaremerewe kongera kwiyamamaza manda ya 3 y\u2019imyaka 8, mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu byatumye abaturage basubira mu mihanda kuwa mbere babiri bahitanwa nayo.} Iyi myigaragambyo iri kongera umurego iri kubera mu duce dutandukanye turimo n\u2019utwo mu murwa mukuru wa Dakar. Iyobowe n\u2019abagize ishyaka ryashinzwe kuwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-20733","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20733","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20733"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20733\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20733"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20733"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20733"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20733"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20733"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}