{"id":20729,"date":"2012-02-01T08:44:08","date_gmt":"2012-02-01T08:44:08","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imuka-uve-mu-buzima-bw-ikinyoma-ubone-amahoro\/"},"modified":"2012-02-01T08:39:24","modified_gmt":"2012-02-01T08:39:24","slug":"imuka-uve-mu-buzima-bw-ikinyoma-ubone-amahoro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imuka-uve-mu-buzima-bw-ikinyoma-ubone-amahoro\/","title":{"rendered":"Imuka uve mu buzima bw\u2019ikinyoma ubone amahoro!"},"content":{"rendered":"<p>{Ubuzima bw\u2019ikinyoma ni ubuzima bubayemo abantu batari bake hano ku isi, akenshi bagiye babwinjiramo bitewe n\u2019imibereho itari myiza bagiye banyuramo, kubwo gushaka kuramuka bigatuma bashaka inzira zinyuze mu kinyoma, bityo bakabona ubuzima bwicuma.}<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo bimeze gutya ndetse bikaba bimaze gusa nk\u2019umuco birakwiye ko wowe utuye muri ubu buzima wimuka ukava mu buzima umaze mo igihe bw\u2019ikinyoma, kugira ngo noneho ugire ubuzima buhiriwe kandi bumurikiwe n\u2019umucyo w\u2019Imana.<\/p>\n<p>Bibiliya Ijambo ry\u2019Imana ritubwira abavandimwe babari Yakobo na Esawu bavuka mu muryango wa Isaka mwene Aburahamu, bakaba baravutse ari impanga ariko Esawu akaba ari we wagombaga guhabwa ubutware kuko ariwe wavuye munda  mbere nk\u2019uko byakorwaga mu mico y\u2019abisirayeli ( Itangiriro 27,28 ), nyamara byaje kugaragara ko mu gukura kwabo uyu Yakobo yaje guhuguza mukuru we umugisha bivuye mu kubeshya cyangwa se buriganya yagize nyuma yo kugambana na nyina umubyara ariwe Rebeka ngo yiyoberanye yigire nka mukuru we abone uko ahabwa umugisha, kandi koko biza gukunda bashyirwa bariganije Esawu umugisha we ndetse na se Isaka ntiyarabukwa arawutanga..<\/p>\n<p>Ubu buzima bw\u2019ikinyoma akenshi bukunze no kubaho no muri twe ,aho uzasanga abantu bagira amayeri atandukanye yo kubona indonke zinyuze mu kinyoma, ugasanga barishimira gukira cyangwa kuzamuka mu ntera biciye mu buriganya butari bumwe, aha twatanga ingero:<\/p>\n<p>{{\u00b7 Mu bucuruzi}} ( abahindura iminzani, abacuruza ibyarangije igihe, ababeshya ayo baranguriyeho igicuruzwa, &#8230;)<\/p>\n<p>{{\u00b7 Mu mashuri}} ( abatsinda binyuze mu kwiba amanota, bakopera, &#8230;.)<\/p>\n<p>{{\u00b7 Kujya mu mahanga}} ( ababona impapuro z\u2019inzira babeshya ko bahunze, &#8230;)<\/p>\n<p>{{\u00b7 Mu butunzi }} ( abahimba impapuro zitandukanye n\u2019ibindi\u2026\u2026)<\/p>\n<p>{{\u00b7 Mu nsengero}} ( abihimbira ubuhamya butabayeho\u2026\u2026)<\/p>\n<p>Bavandimwe nshuti ni byiza kubaho neza ndetse no gutunga ni byiza ariko Yesu niwe wabajije ngo \u201cbyakumarira iki utunze iby\u2019isi byose ariko ukazamburwa ubugingo buhoraho?\u201d<\/p>\n<p>Uyu Yakobo twavuze yabaye mu gihe cy\u2019uburiganya imyaka myinshi nyamara ntiyigeze ahirwa na gato, nta mahoro yewe nta n\u2019ubukire kuko bibiriya iravuga ngo \u201cNta mahoro y\u2019umunyabyaha\u201d ariko icyamutabaye amaze kugira agahinda k\u2019ibyo yakoze yaje noneho gusaba umugisha uvuye ku mana utari uwo yariganije niko gukiranya malayika maze bimuviramo imyungu yo guhindurirwa izina, Ntiyabaye akitwa Yakobo ahubwo yiswe Isirayeli ( itangiriro 32:23-33) aherako Yiyunga n\u2019umuvandimwe we Esawu bari baranganye urunuka.<\/p>\n<p>Nawe kuri uyu munsi ibuka ko hashize igihe kitari gito ubayeho mu buzima bw\u2019ikinyoma, urya ukaryama mu byavuye mu kinyoma, urangije kwiga ku kinyoma,ubaye munzu ndetse ugenda mu modoka kubw\u2019ikinyoma, ariko haracyari ibyiringira n\u2019ubwo uyu munsi imbere y\u2019Imana witwa umuriganya ariko utere intambwe wegere Yesu arakubabarira, kuko Naho ibyaha byacu byatukura Imana ibasha kubyeza bigasa na shelegi ndetse nk\u2019ubwoya bw\u2019intama bwera ( Yesaya 1:18),<\/p>\n<p>Hindukira uve mu buzima bw\u2019ikinyoma ubone amahoro adashira aruta ayo ab\u2019isi batanga ikigeretse kuri ibyo uzahabwa ubugingo buhoraho wibanire n\u2019Imana&#8230;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubuzima bw\u2019ikinyoma ni ubuzima bubayemo abantu batari bake hano ku isi, akenshi bagiye babwinjiramo bitewe n\u2019imibereho itari myiza bagiye banyuramo, kubwo gushaka kuramuka bigatuma bashaka inzira zinyuze mu kinyoma, bityo bakabona ubuzima bwicuma.} N&#8217;ubwo bimeze gutya ndetse bikaba bimaze gusa nk\u2019umuco birakwiye ko wowe utuye muri ubu buzima wimuka ukava mu buzima umaze mo igihe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9165],"tags":[16770],"byline":[12997],"hashtag":[],"class_list":["post-20729","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ivugabutumwa","tag-homenews","byline-ernest-rutagungira"],"bylines":[{"id":12997,"name":"Ernest RUTAGUNGIRA","slug":"ernest-rutagungira","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12997,"name":"Ernest RUTAGUNGIRA","slug":"ernest-rutagungira","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20729","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20729"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20729\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20729"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20729"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20729"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20729"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20729"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}