{"id":20725,"date":"2012-02-01T07:31:40","date_gmt":"2012-02-01T07:31:40","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/perezida-wa-ferwafa-avuga-ko-ruhago-igiye-gushingira-ku-rubyiruko\/"},"modified":"2012-02-01T07:26:19","modified_gmt":"2012-02-01T07:26:19","slug":"perezida-wa-ferwafa-avuga-ko-ruhago-igiye-gushingira-ku-rubyiruko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/perezida-wa-ferwafa-avuga-ko-ruhago-igiye-gushingira-ku-rubyiruko\/","title":{"rendered":"Perezida wa FERWAFA avuga ko ruhago igiye gushingira ku rubyiruko"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa mbere tariki ya 30 Mutarama 2012 umuyobozi w\u2019ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda Celestin Ntagungira Abega yakoreye urugendo rw\u2019akazi ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi, aho yabonanye na Perezida wa FIFA Joseph Sepp Blatter.}<\/p>\n<p>Perezida wa FERWAFA Celestin Ntagungira yatangarije urubuga rwa internet rwa FIFA ko baganiriye  ku byo FIFA yakoreye u Rwanda mu bihe byashize binyujijwe mu mishinga ya Goal (Projects Goal) hubakwa amazu yo gukoreramo y\u2019ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda, ibibuga by\u2019umupira w\u2019amaguru n\u2019ishuri ry\u2019umupira w\u2019amaguru.<\/p>\n<p>Ntagungira yavuze ko intego ye nyamukuru ari ukuzamura umupira w\u2019amaguru mu bakiri bato, yagize ati: &#8220;Turashaka kuzamura imikinire ya ruhago mu bakiri bato, intego tuzayigeraho dukangurira, tunategura amashuranwa y\u2019abakiri bato&#8221;.<\/p>\n<p>Ntagungira yakomeje atangaza ko banaganiriye no ku mushinga mushya w\u2019uburyo hakubakwa ahantu ikipe y\u2019igihugu Amavubi yajya yitoreza.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa FERWAFA Celestin, Ntagungira yakomeje atangariza fifa.com, ko ishyirahamwe ayoboye rishaka kubakira umupira w\u2019u Rwanda ku bakinnyi bakiri bato, bashaka abana bafite impano z\u2019umupira w\u2019amaguru mu gihugu hose. <\/p>\n<p>Yatanze urugero avuga ko kuba u Rwanda rwaritabiriye imikino ya nyuma y\u2019igikombe cy\u2019isi cy\u2019abatarengeje imyaka 17, bigaragaza ko hateguwe abana bagera kuri byinshi muri ruhago. Yakomeje ashimira FIFA avuga ko abakinnyi hafi ya bose bari mu ikipe yagiye mu gikombe cy\u2019Isi bazamukiye mu ishuri ry\u2019umupira w\u2019amaguru rya FERWAFA ryubatswe ku nkunga ya FIFA.<\/p>\n<p>Ntagungira avuga ko mu mupira w\u2019amaguru mu Rwanda hakiri byinshi byo gukora kugira ngo ugere ku rwego rwiza, harimo gushaka ubuzima gatozi bwa FERWAFA, gukurikirana uburyo amakipe ayoborwa, gushaka uburyo habaho amahugurwa ku batoza, abasifuzi, gushyira ingufu nyinshi mu mupira w\u2019abagore no gushaka uburyo bwo gukorana n\u2019abaterankunga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa mbere tariki ya 30 Mutarama 2012 umuyobozi w\u2019ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda Celestin Ntagungira Abega yakoreye urugendo rw\u2019akazi ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi, aho yabonanye na Perezida wa FIFA Joseph Sepp Blatter.} Perezida wa FERWAFA Celestin Ntagungira yatangarije urubuga rwa internet rwa FIFA ko baganiriye ku byo FIFA yakoreye u Rwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20725","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20725","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20725"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20725\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20725"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20725"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20725"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20725"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20725"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}