{"id":20724,"date":"2012-02-01T07:11:54","date_gmt":"2012-02-01T07:11:54","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwibuka-intwari-z-igihugu-ni-inshingano-zacu-minisitiri-mitali\/"},"modified":"2012-02-01T15:19:03","modified_gmt":"2012-02-01T15:19:03","slug":"kwibuka-intwari-z-igihugu-ni-inshingano-zacu-minisitiri-mitali","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwibuka-intwari-z-igihugu-ni-inshingano-zacu-minisitiri-mitali\/","title":{"rendered":"Kwibuka intwari z\u2019igihugu ni inshingano zacu &#8211; Minisitiri Mitali"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gitaramo cyo mu ijoro ribanziriza umunsi mukuru w\u2019intwari, Minisitiri w&#8217;umuco na siporo Protais Mitali yasabye Abanyarwanda guhora bibuka intwari z\u2019u Rwanda kandi bakabifata nk\u2019inshingano.}<\/p>\n<p>Minisitiri Mitali yagize ati:\u201dKwibuka intwari z\u2019igihugu ni inshingano kuko tugomba kurushaho kuzibuka\u201d. Mitali kandi yasobanuye ko guhora hibukwa intwari bituma abantu barushaho kuzirikana ibikorwa by\u2019indashyikirwa byakozwe n\u2019intwari z\u2019u Rwanda mu byiciro bitatu zirimo. <\/p>\n<p>Ati:\u201dBituma Abanyarwanda bakangukira umuco wo gukunda igihugu&#8230; Intwari z\u2019u Rwanda zikwiye kwibukwa kuko zasigiye u Rwanda umurage uhebuje\u201d.<\/p>\n<p>Mitali avuga ko buri Munyarwanda yakwiye kuba intwari, akaba inyangamugayo mu bikorwa bye bya buri munsi. Aha yavuze ko Abanyarwanda bagakwiye guhora barangwa no guhabwa (kwambikwa) imidende y\u2019ibikorwa by\u2019indashyikirwa bakora.<\/p>\n<p>Yasabye kandi Abanyarwanda kuba maso bakabera ijisho na bagenzi babo barinda by\u2019umwihariko abana ihohoterwa nk\u2019uko insanganyamatsiko y\u2019uyu mwaka ibisaba.<\/p>\n<p>Iki gitaramo cyaranzwe n\u2019imbyino z\u2019Itorero ry\u2019Igihugu (National Ballet).<\/p>\n<p>Umunsi mukuru ngarukamwaka w\u2019intwari uba buri tariki ya 1 Gashyantare, muri 2012 uzizihirizwa ku rwego rw\u2019imidugudu mu Rwanda hose.<\/p>\n<p>{{* Urwego rw\u2019Intwari z\u2019Imanzi<\/p>\n<p>Ingabo itazwi izina:}}<\/p>\n<p>Ingabo itazwi izina yatoranyijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.<\/p>\n<p>Ingabo itazwi izina ihagarariye Ingabo zose z\u2019u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy\u2019ubungubu n\u2019ikizaza zirwanira igihugu.<\/p>\n<p>Imva y\u2019Ingabo itazwi izina ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro gihebuje abana b\u2019u Rwanda bitanze, baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, ubwigenge n\u2019ubusugire bwarwo.<\/p>\n<p>{{Major General Rwigema Fred:}}<\/p>\n<p>Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y\u2019Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.<\/p>\n<p>Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.<\/p>\n<p>Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y\u2019Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.<\/p>\n<p>Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava i Rwanda n\u2019icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by\u2019abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidel Castro.<\/p>\n<p>Mu wa 1974 nibwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.<\/p>\n<p>Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambike, ari kumwe n\u2019abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n\u2019indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.<\/p>\n<p>Mu wa 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw\u2019igihugu bwa Idi Amin, ayoboye \u201cMondlane 4 th Infantry Column\u201d.<\/p>\n<p>Mu wa 1981, hamwe n\u2019abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, yatangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.<\/p>\n<p>Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM. Niho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13397 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Rwigema.jpg\" alt=\"Major General Rwigema Fred\" \/><figcaption>Major General Rwigema Fred<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ataretse kuba Umunyarwanda, Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w\u2019Ingabo (Deputy Minister for Defense) n\u2019Umugaba Mukuru w\u2019imirwano (Overall Operations Commander).<\/p>\n<p>Muri iyo mirwano yose yo mu mahanga, Fred Rwigema yari umusirikare nyakuri, w\u2019intangarugero mu mikorere n\u2019imyifatire, afite imyitwarire myiza kandi yubahiriza amategeko. Ariko muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko \u201ckubohora u Rwanda ari ngombwa\u201d.<\/p>\n<p>Fred Rwigema yaranzwe n\u2019ubupfura n\u2019ubuhanga, kuba umunyakuri, areba kure, azi kwihangana, yubaha bose, ategekesha urugero, akunda umuco wa kinyarwanda n\u2019imikino, aba umuhuza w\u2019abantu.<\/p>\n<p>Yabaye urugero rwo kwitanga no gukunda igihugu bihebuje.<\/p>\n<p>{{Urwego rw\u2019Imena<\/p>\n<p>Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles L\u00e9on Pierre}}<\/p>\n<p>Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y\u2019Amajyepfo muri Werurwe 1911.<\/p>\n<p>Ni umwana w\u2019Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde.<\/p>\n<p>Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.<\/p>\n<p>Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda, ntiyabyaranye na bo.<\/p>\n<p>Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri L\u00e9on Classe, yitwa Charles L\u00e9on Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi wiswe Radegonde.<\/p>\n<p>Kuva muri 1929, aho yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n\u2019aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z\u2019u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.<\/p>\n<p>Hagati ya 1950 na 1959, aho yatangiye aguye i Bujumbura mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga.<\/p>\n<p>Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y\u2019Abanyarwanda n\u2019ubwigenge bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13398 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Rudahigwa-2.jpg\" alt=\"Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles L\u00e9on Pierre\" \/><figcaption>Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles L\u00e9on Pierre<\/figcaption><\/figure>\n<p>Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw\u2019Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abato bato.<\/p>\n<p>Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw\u2019Abanyarwanda: ashinga Fonds Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Coll\u00e8ge International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry\u2019Abayisilamu ku Ntwari ry\u2019i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry\u2019Abenemutara ry\u2019i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.<\/p>\n<p>Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y\u2019agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy\u2019umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga &#8220;kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera&#8221;.<\/p>\n<p>Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n\u2019ubwigenge by\u2019Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.<\/p>\n<p>{{Intwari Michel Rwagasana}}<\/p>\n<p>Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y\u2019Amajyepfo mu w&#8217;1927.<\/p>\n<p>Mu wa 1956, yashakanye na Suzana Nzayire, babyarana abana batatu.<br \/>\nHagati ya 1945 na 1950 yize muri Groupe Scolaire ya Astrida bitaga shariti, ahakura impamyabumenyi mu by\u2019ubutegetsi (Dipl\u00f4me d\u2019Assistant Administratif).<\/p>\n<p>Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n\u2019umwete bye. Yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w\u2019Inama Nkuru y\u2019Igihugu kuva yajyaho muri 1954 yabaye umunyamabanga wihariye w\u2019Umwami Mutara wa III Rudahigwa.<\/p>\n<p>Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw\u2019u Rwanda no kurwanya amacakubiri, yabaye umunyamabanga wa mbere wa UNAR ajya mu ntumwa z\u2019u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri Loni.<\/p>\n<p>Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z\u2019igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y\u2019irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.<\/p>\n<p>{{Uwilingiyimana Agatha}}<\/p>\n<p>Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y\u2019Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953.<\/p>\n<p>Ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina.<br \/>\nYashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu.<\/p>\n<p>Yabaye Minisitiri w\u2019Intebe wa mbere w\u2019umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n\u2019abari ingabo z\u2019igihugu.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13399 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Agatha.jpg\" alt=\"Uwilingiyimana Agatha\" \/><figcaption>Uwilingiyimana Agatha<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k\u2019iringaniza mu gihe yari Minisitiri w\u2019Amashuri Abanza n\u2019Ayisumbuye mu butegetsi bw\u2019irondakarere n\u2019irondakoko bwa Habyarimana.<\/p>\n<p>Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy\u2019ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n\u2019abicanyi.<\/p>\n<p>Nta washidikanya ko ari umwe mu bagore b\u2019Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw\u2019Umunyarwandakazi.<\/p>\n<p>{{Intwari F\u00e9licit\u00e9 Niyitegeka }} <\/p>\n<p>Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y\u2019Amajyepfo mu wa 1934. Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina.<\/p>\n<p>Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n\u2019abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisigemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n\u2019ubutwari yandikiye uwo musaze we.<\/p>\n<p>Mu mibereho ye, Niyitegeka F\u00e9licit\u00e9 yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w\u2019ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w\u2019abafasha b\u2019ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.<\/p>\n<p>Kuba intangarugero yari yarabigize umuco, nicyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ngengabitekerezo y\u2019ivanguramoko.<\/p>\n<p>{{Abanyeshuri b\u2019i Nyange}}<\/p>\n<p>Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy\u2019i Nyange mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry\u2019uwa gatandatu n\u2019uwa gatanu igihe abacengezi batera icyo kigo ari abapfuye ari n\u2019abatarapfuye iryo joro.<\/p>\n<p>Abanyeshuri b\u2019i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.<\/p>\n<p>Babereye Abanyarwanda muri rusange n\u2019urubyiruko by\u2019umwihariko, urugero rw\u2019urukundo, rwo kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.<\/p>\n<p>Hifashishijwe inyandiko ya Minisiteri y\u2019Urubyiruko Umuco na Siporo, yiswe {&#8220;INTWARI Z\u2019U RWANDA&#8221;}, yanditswe mu 2004.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gitaramo cyo mu ijoro ribanziriza umunsi mukuru w\u2019intwari, Minisitiri w&#8217;umuco na siporo Protais Mitali yasabye Abanyarwanda guhora bibuka intwari z\u2019u Rwanda kandi bakabifata nk\u2019inshingano.} Minisitiri Mitali yagize ati:\u201dKwibuka intwari z\u2019igihugu ni inshingano kuko tugomba kurushaho kuzibuka\u201d. Mitali kandi yasobanuye ko guhora hibukwa intwari bituma abantu barushaho kuzirikana ibikorwa by\u2019indashyikirwa byakozwe n\u2019intwari z\u2019u Rwanda mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11447,11940],"hashtag":[],"class_list":["post-20724","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-richard-irakoze","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""},{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""},{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20724","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20724"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20724\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20724"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20724"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20724"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20724"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20724"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}