{"id":20723,"date":"2012-01-31T23:29:43","date_gmt":"2012-01-31T23:29:43","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/girl-hub-yashyize-ahagaragara-nimero-ya-kabiri-y-ikinyamakuru-ni-nyampinga\/"},"modified":"2012-02-01T07:16:50","modified_gmt":"2012-02-01T07:16:50","slug":"girl-hub-yashyize-ahagaragara-nimero-ya-kabiri-y-ikinyamakuru-ni-nyampinga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/girl-hub-yashyize-ahagaragara-nimero-ya-kabiri-y-ikinyamakuru-ni-nyampinga\/","title":{"rendered":"Girl Hub yashyize ahagaragara nimero ya kabiri y\u2019ikinyamakuru Ni Nyampinga"},"content":{"rendered":"<p>{Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Mutarama, ku kibuga cy\u2019umupira w\u2019amaguru cy\u2019ishuri ryisumbuye rya De la Salle, Girl Hub yashyize hanze ku mugaragaro nimero ya kabiri y\u2019ikinyamakuru Ni Nyampinga.}<\/p>\n<p>Iyi nimero ya kabiri y\u2019ikinyamakuru Ni Nyampinga cyandikirwa abana b\u2019abakobwa bari hagati y\u2019imyaka 10 na 19, igeze hanze nyuma y\u2019amezi abiri iya mbere ihageze.<\/p>\n<p>Iyi nimero ikaba irimo ibiganiro n\u2019abantu bamamaye nka C\u00e9cile Kayirebwa na Uwineza \u201cMiss Jojo\u201d Josiane, aho bakangurira abana b\u2019abakobwa gusobanukirwa ko buri umwe muri bo ari we witegurira ejo hazaza dore ko ariyo ntero y&#8217;ikinyamakuru cyahawe na Girl Hub ariryo huriro ryabyawe n&#8217;ubufatanye bwa Nike Foundation na DFID.<\/p>\n<p>Ibi birori byo gushyira hanze iyi nimero byari bigizwe n\u2019amarushanwa y\u2019amakinamico y\u2019amashuri atatu yisumbuye yo mu Karere ka Gicumbi ariyo Urwunge rw\u2019amashuri De la Salle, Urwunge rw\u2019amashuri Notre Dame du Bon Conseil n\u2019Urwunge rw\u2019amashuri APAPEB; abahanzi nka Rafiki, Riderman na Miss Jojo bakaba bataramiye abari aho.<\/p>\n<p>Ishuri Notre Dame du Bon Conseil ryabaye irya mbere rihembwa insakazamashusho, iradiyo n\u2019akuma gafotora (digital camera), bakazanahabwa igitambaro gishushanyijeho, kizamanikwa mu kigo cyabo. Irya kabiri riba APAPEB naho De la Salle ifata umwanya wa gatatu, aya mashuri yombi ahembwa iradiyo n\u2019akuma gafotora buri rimwe.<\/p>\n<p>Kuri ibi bihembo, hiyongeraho umudari wagiye uhabwa buri munyeshuri wari muri aya marushanwa, bakaba bagiye bayambikwa na Jessica Thornley ushinzwe isakazabikorwa muri Girl Hub mu Rwanda; abahagarariye ingabo na polisi mu karere n\u2019abayobozi b\u2019aya mashuri yarushanwaga.<\/p>\n<p>Jessica Thornley aganira na IGIHE.com yagize ati: \u201cGushyira hanze iyi nimero ni intsinzi bidasubirwaho kuko urubyiruko rwibona muri ibi bikorwa, rukanigira kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite ibyo bashaka kugeraho bihambaye.\u201d Jessica yakomeje avuga ko igitahiwe ari uko bagiye gushyiraho aho umuntu ashobora gusanga ibinyamakuru mu gihugu hose bimworoheye.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13401 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_3213.jpg\" alt=\"Miss Jojo abyinana n&#039;abana\" \/><figcaption>Miss Jojo abyinana n&#039;abana<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13403 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_3281-2.jpg\" alt=\"GS Notre Dame du Bon Conseil yabaye iya mbere\" \/><figcaption>GS Notre Dame du Bon Conseil yabaye iya mbere<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13400 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_3086.jpg\" alt=\"Abakaraza b&#039;abakobwa bo muri Green Hills Academy\" \/><figcaption>Abakaraza b&#039;abakobwa bo muri Green Hills Academy<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13404 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_3502.jpg\" alt=\"Abana b&#039;abakobwa bamaze gushyikira Ni Nyampinga nimero ya kabiri\" \/><figcaption>Abana b&#039;abakobwa bamaze gushyikira Ni Nyampinga nimero ya kabiri<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13402 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_3214.jpg\" alt=\"Imbaga y&#039;abantu bari baje mu birori\" \/><figcaption>Imbaga y&#039;abantu bari baje mu birori<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Mutarama, ku kibuga cy\u2019umupira w\u2019amaguru cy\u2019ishuri ryisumbuye rya De la Salle, Girl Hub yashyize hanze ku mugaragaro nimero ya kabiri y\u2019ikinyamakuru Ni Nyampinga.} Iyi nimero ya kabiri y\u2019ikinyamakuru Ni Nyampinga cyandikirwa abana b\u2019abakobwa bari hagati y\u2019imyaka 10 na 19, igeze hanze nyuma y\u2019amezi abiri iya mbere ihageze. Iyi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9114],"tags":[16770],"byline":[11200],"hashtag":[],"class_list":["post-20723","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro","tag-homenews","byline-fabrice-kwizera"],"bylines":[{"id":11200,"name":"Fabrice KWIZERA","slug":"fabrice-kwizera","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11200,"name":"Fabrice KWIZERA","slug":"fabrice-kwizera","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20723","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20723"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20723\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20723"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20723"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20723"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20723"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20723"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}