{"id":20722,"date":"2012-01-31T20:27:55","date_gmt":"2012-01-31T20:27:55","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/film-kinyarwanda-ihesheje-ishema-ubutabera-bw-u-rwanda\/"},"modified":"2012-01-31T20:27:36","modified_gmt":"2012-01-31T20:27:36","slug":"film-kinyarwanda-ihesheje-ishema-ubutabera-bw-u-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/film-kinyarwanda-ihesheje-ishema-ubutabera-bw-u-rwanda\/","title":{"rendered":"Film &#8216;Kinyarwanda&#8217; ihesheje ishema ubutabera bw\u2019 u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma yo kwegukana ibihembo bikomeye mu maserukiramuco mpuzamahanga atandukanye, filime &#8216;Kinyarwanda&#8217; yongeye kwesa umuhigo itsindira igihembo cya NAACP gihabwa abantu bakoze ibikorwa byo guteza imbere ubutabera.}<\/p>\n<p>Ismael Ntihabose wanditse iyi filime yatangarije IGIHE.com ko iri ari ishema ku Rwanda, ati:\u201dIbi byerekana ko n\u2019 amahanga amaze kubona ko ubutabera bw\u2019 u Rwanda bubereye abaturage kandi bukorera mu mucyo.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko iki gihembo cyamushimishije cyane we n\u2019 abo bakoranye, ati:\u201dBiba bishimishije kubona utekereje ikintu kikazagera kuri iyi ntera&#8230; Ni ishema kuri jye, abo twafatanije ndetse no ku gihugu cyose.\u201d<\/p>\n<p>NAACP (The National Association for the Advancement of Colored People) ni ishyirahamwe riharanira iterambere ry&#8217;abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika, rikaba ryari rifite imbaraga mu bihe byashize, ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z&#8217;ubuzima bw&#8217;icyo gihugu. <\/p>\n<p>Igihembo cya NAACP gihabwa abirabura bo muri Amerika n\u2019 Afurika bakoze ibikorwa by\u2019 indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere ubutabera. Bamwe mu bagihawe ni: Perezida Barack Obama, Martin Luther King, Eddy Murphy, Morgan Freeman n abandi.<\/p>\n<p>Iyi filime yerekana ubumwe n\u2019 ubwiyunge ndetse n\u2019 ubutabera bw\u2019 u Rwanda nyuma y\u2019 amahano akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo abakinnyi b\u2019 ibihangange muri Amerika nka Cassandra Freeman ndetse n\u2019 ab\u2019Abanyarwanda nka Eduard Bamporiki.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13380 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/png\/cassie-freeman-full.png\" alt=\"Cassandra Freeman muri filime &#039;Kinyarwanda&#039;\" \/><figcaption>Cassandra Freeman muri filime &#039;Kinyarwanda&#039;<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ismael Ntihabose avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi filime nyuma yo kubona ko filime nyinshi zakinwe ku Rwanda zibandaga kuri Jenoside gusa ariko zikirengangiza ubuzima bwa nyuma yayo. Ati: \u201dNahisemo gukoresha ubushobozi nari mfite mu kwerekana uko ubuzima bw\u2019 u Rwanda buteye nyuma y\u2019amahano.\u201d<\/p>\n<p>&#8216;Kinyarwanda&#8217; imaze gutsindira ibihembo bikomeye mu maserukiramuco azwi cyane, arimo : Strarz Denver Film Festival ; Sundance Film Festival, Heartland Film Festival, D-Cinema Festival, n\u2019 ahandi.<\/p>\n<p>Nyuma yo gufatanya na Alrick Brown mu gukora iyi filime, Ntihabose aratangaza ko agiye gukomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere sinema binyuze mu mushinga we witwa CINEDUC, aho yatangiye kwakira ibitekerezo by\u2019 urubyiruko nyarwanda akabafasha kubishyira mu bikorwa no kubakorera ubuvugizi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13379 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ntihabose_Ishmael_wanditse_Kinyarwanda_na_Alrick_Brown_wayiyoboye.jpg\" alt=\"Ntihabose Ismael wanditse &#039;Kinyarwanda&#039; na Alrick Brown wayiyoboye\" \/><figcaption>Ntihabose Ismael wanditse &#039;Kinyarwanda&#039; na Alrick Brown wayiyoboye<\/figcaption><\/figure>\n<p>Tariki 17 Werurwe nibwo Ismael Ntihabose azerekeza  Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika agiye kwakira kiriya gihembo gitanzwe ku nshuro ya 43.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma yo kwegukana ibihembo bikomeye mu maserukiramuco mpuzamahanga atandukanye, filime &#8216;Kinyarwanda&#8217; yongeye kwesa umuhigo itsindira igihembo cya NAACP gihabwa abantu bakoze ibikorwa byo guteza imbere ubutabera.} Ismael Ntihabose wanditse iyi filime yatangarije IGIHE.com ko iri ari ishema ku Rwanda, ati:\u201dIbi byerekana ko n\u2019 amahanga amaze kubona ko ubutabera bw\u2019 u Rwanda bubereye abaturage kandi bukorera [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9140],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-20722","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-sinema","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20722","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20722"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20722\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20722"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20722"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20722"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20722"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20722"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}