{"id":20721,"date":"2012-01-31T19:44:38","date_gmt":"2012-01-31T19:44:38","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kuki-bamwe-bahitamo-kwirihira-muri-za-kaminuza-zo-hanze-y-u-rwanda\/"},"modified":"2012-01-31T19:42:34","modified_gmt":"2012-01-31T19:42:34","slug":"kuki-bamwe-bahitamo-kwirihira-muri-za-kaminuza-zo-hanze-y-u-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kuki-bamwe-bahitamo-kwirihira-muri-za-kaminuza-zo-hanze-y-u-rwanda\/","title":{"rendered":"Kuki bamwe bahitamo kwirihira muri za Kaminuza zo hanze y&#8217;u Rwanda?"},"content":{"rendered":"<p>{Muri iki gihe usanga umubare w\u2019abatari bake baba barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bahitamo kujya kwiyigira muri za Kaminuza zo mu karere cyangwa mu mahanga ya kure ngo kuko haba hahendutse cyane kurusha mu gihugu.}<\/p>\n<p>Bamwe mu baganiriye na IGIHE.com biga birihira bavuze amafaranga bakoresha mu kwiga no gucumbika mu bihugu baba bigamo ari make kurusha ayo bakoresha mu Rwanda ku kwiga gusa.<\/p>\n<p>Muteze wiga muri imwe muri Kaminuza iri mu mujyi wa Kampala muri Uganda avuga ko yoroherezwa kuko uyu mujyi uhendutse haba ku kubona ifunguro ndetse no kwiga.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cMbona kwiga mu Rwanda bihenze kuko nakoresha amafaranga arenze miliyoni ebyiri z\u2019amanyarwanda ku mwaka umwe kandi muri Uganda nkoresha atageze kuri miliyoni n\u2019igice y\u2019u Rwanda, nahisemo kuhiga kuko binyorohera bitewe n\u2019uko ubuzima buhendutse.\u201d<\/p>\n<p>Bizimana wiga muri imwe muri Kaminuza iri mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde avuga ko za Kaminuza zo muri iki gihugu zakira abanyamahanga benshi bava mu bihugu byo muri Afurika by\u2019umwihariko kuko batanga amafaranga y\u2019ishuri make.<\/p>\n<p>Ati: \u201cAha kuhagera nibyo bihenze kuko wiyishyurira indege ariko amafaranga y\u2019ishuri arahendutse kuko ubu Abanyarwanda batari bake basigaye bafata gahunda zo gukomereza amasomo yabo y\u2019icyiciro cya kaminuza ino, by\u2019umwihariko ku baba bishyurirwa n\u2019imiryango yabo cyangwa abatabonye bourse\u201d.<\/p>\n<p>Ibi kandi byemezwa na Dr. Erasme Rwanamiza, umuyobozi mukuru ushinzwe uburezi muri Minisiteri y\u2019uburezi; ubwo yaganiraga na IGIHE.com yavuze ko ubuzima muri ibi bihugu Abanyarwanda bajya kwigamo buhendutse kurusha mu Rwanda, ibi rero ngo bijyana n\u2019uko igiciro cy\u2019uburezi muri ibyo bihugu nacyo kiba kiri hasi.<\/p>\n<p>Dr. Rwanamiza yagize ati: \u201cMu by\u2019ukuri ntabwo mbonamo itandukaniro rikabije ry\u2019amafaranga, kuko ubuzima i Kampala buhendutse ugereranyije n\u2019i Kigali, ibi bijyana n&#8217;uko muri Uganda igiciro cy\u2019uburezi kimanuka kuko nabwo buri mu buzima muri rusange.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho ati: \u201cKugeza ubu nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ngo harebwe impamvu n\u2019umubare w\u2019Abanyarwanda bahitamo kujya kwiga mu bihugu by\u2019amahanga biyishyuriye kuko hahendutse, ariko tuzi neza ko mu Rwanda hatarabura abana biga mu mashuri ngo ni uko hari abagiye kwiga hanze y\u2019igihugu\u201d.<\/p>\n<p>{{Umuti w\u2019iki kibazo}}<\/p>\n<p>Dr. Rwanamiza yabwiye IGIHE.com ko mu minsi ya vuba hateganyijwe  inama izahuza abayobozi ba za kaminuza za leta mu Rwanda ngo haringanizwe amafaranga y&#8217;ishuri yishyurwa.<\/p>\n<p>Uwo muyobozi agira ababyeyi inama y\u2019uko bajya bashishoza mbere yo gushakira amashuri abana babo mu mahanga kuko hariho za kaminuza zitemewe mu ruhando mpuzamahanga. Yongeyeho ko iyo hari urangije amasomo ye muri izo kaminuza azana impamyabumenyi ye akayereka inama y\u2019igihugu y\u2019uburezi (HEC), ikaba ariyo yemeza ko ifite agaciro.<\/p>\n<p>Prof. Geoffrey Rugege, Umuyobozi w\u2019inama y\u2019igihugu y\u2019uburezi, mu minsi ishize nawe yagize icyo avuga kuri iki kibazo cy\u2019uko abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye mu Rwanda bahitamo gukomereza amasomo yabo hanze; aha yavuze ko ibyo nta kibazo biteye ahubwo ko hari henshi bajya kwiga kandi batahakura ireme ry\u2019uburezi rirusha iryo bakura mu Rwanda.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cBenshi biga iyo mu mahanga usanga iyo bageze ku isoko ry\u2019umurimo mu Rwanda, abize ino babatwara akazi.\u201d<\/p>\n<p>Urubuga African Brains ruvuga ko ikigereranyo cy\u2019amafaranga yishyurwa muri za kaminuza muri Uganda hakubiyemo kurya no kuryama ari amadolari y&#8217;Amerika 2,000 ku mwaka umwe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Muri iki gihe usanga umubare w\u2019abatari bake baba barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bahitamo kujya kwiyigira muri za Kaminuza zo mu karere cyangwa mu mahanga ya kure ngo kuko haba hahendutse cyane kurusha mu gihugu.} Bamwe mu baganiriye na IGIHE.com biga birihira bavuze amafaranga bakoresha mu kwiga no gucumbika mu bihugu baba bigamo ari make [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9117],"tags":[16770],"byline":[11210],"hashtag":[],"class_list":["post-20721","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubumenyi","tag-homenews","byline-migisha-magnifique"],"bylines":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20721","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20721"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20721\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20721"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20721"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20721"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20721"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20721"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}