{"id":20714,"date":"2012-02-01T19:05:40","date_gmt":"2012-02-01T19:05:40","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/sat-b-ukunzwe-mu-burundi-yatunguwe-no-gusanga-indirimbo-z-iwabo-zitagicurangwa-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-02-02T09:18:11","modified_gmt":"2012-02-02T09:18:11","slug":"sat-b-ukunzwe-mu-burundi-yatunguwe-no-gusanga-indirimbo-z-iwabo-zitagicurangwa-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/sat-b-ukunzwe-mu-burundi-yatunguwe-no-gusanga-indirimbo-z-iwabo-zitagicurangwa-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Sat-B, ukunzwe mu Burundi, yatunguwe no gusanga indirimbo z\u2019iwabo zitagicurangwa mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Umuhanzi waririmbye indirimbo zakunzwe cyane mu Burundi nka &#8220;Sinyorita&#8221;, &#8220;Inkuru y\u2019ukuri&#8221;, [&#8220;Bujumbura So&#8221;->http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=FboEiGkmzjM&#038;feature=youtu.be](igezweho ubu) n\u2019izindi avuga ko yatangajwe no kuba yarasanze mu Rwanda hatagicurangwa indirimbo z&#8217;Abarundi nka kera, bityo ahitamo kubyutsa umubano akorana indirimbo n\u2019abahanzi bakunzwe mu Rwanda.}<\/p>\n<p>Uyu muhanzi wihise ukorana indirimbo yitwa \u2018Nkingurira\u2019 n&#8217;umuhanzi Tom Close bafatanije na Uncle Austin yujuje icyumweru mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2012.<\/p>\n<p>Sat-B, ukundwa gutumirwa mu bitaramo hafi ya byose bikomeye mu Burundi kubera uko akunzweyo muri iki gihe, avuga ko ateganya guhita akorana indirimbo n\u2019abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Kamichi, Knowless, Jay Polly, Riderman n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Akavuga ko nibura gukorana indirimbo nabo bizatuma ibihangano by&#8217;iwabo byongera gucurangwa cyane mu Rwanda.<\/p>\n<p>{{Ikiganiro Sat-B yagiranye n&#8217;umunyamakuru Richard IRAKOZE (IGIHE.TV)}}<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\" width=\"560\" height=\"315\" src=\"http:\/\/www.youtube.com\/embed\/lLLclzmNV3Y\" frameborder=\"0\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p>Sat-B avuga ko mbere yo kuza mu Rwanda yari yarabwiwe ko mu Rwanda batagicuranga cyane ibihangano by\u2019Abarundi ariko akavuga ko byamutangaje cyane asanzeibyo yabwirwaga ari kobiri nk&#8217;uko yabitangarije IGIHE.com. <\/p>\n<p>Sat-B avuga ko yahise asobanukirwa imwe mu mpamvu mu Burundi uyu muco wo kudacuranga indirimbo z\u2019ibindi bihugu (nk\u2019uko mu Rwanda yasanze ari wo uhari) ugenda urushaho kuzamuka. Gusa akavuga ko mu Burundi ho bagicuranga zimwe mu ndirimbo z\u2019abahanzi bagezweho mu Rwanda n\u2019ubwo inyinshi mu zicurwanga ku maradiyo n\u2019izivugwaho mu bitangazamakuru ziba ari iz\u2019indundi.<\/p>\n<p>Yagize ati:\u201dAbarundi muri ino minsi, atari kera, basigaye bazi ko ngaha mu Rwanda batakivuza indirimbo z\u2019Abarundi, nico gituma muri ino minsi hariya mu Burundi indirimbo zo mu Rwanda zisa nk\u2019izi hasi; zaragiye hasi (down) iz\u2019abarundi iz\u2019abarundi nizo ziri hejuru\u201d.<\/p>\n<p>Akavuga ko ari nayo mpamvu ibihugu byombi abona ko byari bikeneye imigenderanire myinshi mu rwego rw\u2019ubuhanzi kugira ngo iki kibazo birusheho gukosorwa.<\/p>\n<p>Uyu muhanzi avuga ko uru rugendo rwe mu Rwanda ruzatuma iki kibazo cyo kudacuranga indirimbo z\u2019abahanzi bo mu bihugu {by\u2019ibivandimwe} [ibihugu bibanyi] azagerageza kugikemura yifashishije impano ye agakorana n\u2019abahanzi benshi bakunzwe mu Rwanda bityo indirimbo zigacurwangwa ku mpande zombi.<\/p>\n<p>Yagize ati:\u201dNaje ngaha gukorana n\u2019abahanzi bo mu Rwanda bakunzwe kugira ngo mbashe gukura ibikorwa ngaha ndahasize ibikorwa vyanje\u2026 nkeneye ko imigenderanire yacu yaba myiza\u201d.<\/p>\n<p>Umuhanzi Tom Close aheruka gukorana n\u2019umuhanzi w\u2019umurundi witwa Big Fizzo indirimbo bise \u2018Baza\u2019, imwe mu ndirimbo zacuranzwe cyane mu Burundi no mu Rwanda. <\/p>\n<p>Sat-B aje gukorana indirimbo n\u2019abahanzi b\u2019Abanyarwanda nyuma y\u2019aho undi muhanzi uri mu bakunzwe mu Burundi, Rally Joe, nawe yerekeje muri Kenya gukorana indirimbo n\u2019umuhanzi Kidum.<\/p>\n<p>Sat-B abyarwa n&#8217;umubyeyi w&#8217;umunyarwandakazi. <\/p>\n<p>[Menya amateka ya Sat-B, unumve zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe mu Burundi ukanda HANO ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?rubrique884].<\/p>\n<p>[umva indirimbo Nkingurira ya Sat-B, Tom Close na Uncle Austin hano.->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20712]<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13370 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/SDC10203.jpg\" alt=\"Sat-B ari gucuranga gitari akikijwe na Tom Close ndetse na Producer Chris bakora indirimbo &quot;Nkingurira&quot;\" \/><figcaption>Sat-B ari gucuranga gitari akikijwe na Tom Close ndetse na Producer Chris bakora indirimbo &quot;Nkingurira&quot;<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13369 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/SDC10189.jpg\" alt=\"Producer Clement Ishimwe (i bumoso) Sat-B na Producer Meddy Saleh\" \/><figcaption>Producer Clement Ishimwe (i bumoso) Sat-B na Producer Meddy Saleh<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuhanzi waririmbye indirimbo zakunzwe cyane mu Burundi nka &#8220;Sinyorita&#8221;, &#8220;Inkuru y\u2019ukuri&#8221;, [&#8220;Bujumbura So&#8221;->http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=FboEiGkmzjM&#038;feature=youtu.be](igezweho ubu) n\u2019izindi avuga ko yatangajwe no kuba yarasanze mu Rwanda hatagicurangwa indirimbo z&#8217;Abarundi nka kera, bityo ahitamo kubyutsa umubano akorana indirimbo n\u2019abahanzi bakunzwe mu Rwanda.} Uyu muhanzi wihise ukorana indirimbo yitwa \u2018Nkingurira\u2019 n&#8217;umuhanzi Tom Close bafatanije na Uncle Austin yujuje icyumweru mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9950],"tags":[16770,16789],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-20714","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-885","tag-homenews","tag-s_singers","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20714","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20714"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20714\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20714"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20714"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20714"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20714"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20714"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}