{"id":20713,"date":"2012-01-31T16:32:54","date_gmt":"2012-01-31T16:32:54","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abanyamakuru-b-umurabyo-barasaba-urukiko-rw-ikirenga-kubagira-abere\/"},"modified":"2012-01-31T23:31:45","modified_gmt":"2012-01-31T23:31:45","slug":"abanyamakuru-b-umurabyo-barasaba-urukiko-rw-ikirenga-kubagira-abere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abanyamakuru-b-umurabyo-barasaba-urukiko-rw-ikirenga-kubagira-abere\/","title":{"rendered":"Abanyamakuru b&#8217;Umurabyo barasaba Urukiko rw&#8217;Ikirenga kubagira abere"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa 31 Mutarama 2012, uwari umwanditsi Mukuru w\u2019ikinyamakuru Umurabyo, Uwimana Nkusi Agn\u00e8s n\u2019umunyamakuru Mukakibibi Saidati bajuririye mu Rukiko rw\u2019Ikirenga ibihano bakatiwe n\u2019Urukiko Rukuru, aho basaba kugirwa abere cyangwa bakagabanyirizwa ibihano.}<\/p>\n<p>Muri uru rubanza rwari rwitabiriwe n\u2019abatari bake rukaba rwari ruyobowe na Perezida w\u2019Urukiko rw\u2019Ikirenga Professor Sam Rugege, Ubushinjacyaha bwakomeje gushinja Uwimana ibyaha bunahamya ko ibyo yandikaga byari ibihuha kuko nta gihamya yabigaragarizaga, nk\u2019aho yanditse ko ingabo z\u2019u Rwanda zatahukanye imitungo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w&#8217; 1998.<\/p>\n<p>Aha uregwa yavuze ko ibyo yanditse bitari ibihuha, aho avuga ko bamwe mu basirikare bakuru baherutse gufatirwa ibihano bishingiye ku myitwarire mibi irimo gucuruza amabuye y\u2019agaciro basahuye muri Congo bakabikorana n\u2019abasivili b\u2019Abanyekongo.<\/p>\n<p>Naho ku cyaha cyo gupfobya Jenoside, impamvu Ubushinjacyaha bumushinja iki cyaha, ni ukuba Uwimana nk\u2019umuntu wiyemerera ko Jenoside yabayeho kandi igakorerwa Abatutsi, yarirengagije uko kuri agahindukira akandika ko habayeho gutemagurana hagati y\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi, n\u2019ubwo nyuma yanditse ko ibyo yavugaga ari ibyabereye muri Congo. <\/p>\n<p>Mu bujurire bwabo habanje kwiregura Uwimana wavuze ko bo nk\u2019ubutegetsi bwa kane batigeze bashaka gukora nkana icyaha icyo aricyo cyose, ahubwo ibyo bakoze byose byari ukwishakira imibereho, bityo akaba yisabira ko Urukiko rwakwita kuri icyo, hakiyongeraho uburwayi afite rukamugira umwere, rwasanga afite ibyaha rukareba niba bikwiye imyaka 17 kuko kuri we Urukiko Rukuru rutamuhaye ubutabera yishimira.<\/p>\n<p>Saidati we yavuze ko kuba avugwaho kudatanga ibimenyetso atari byo, kuko ibimenyetso bihagije yabaga abifite kandi yanabigaragarije Urukiko, akaba yumva yizeye ubutabera yahabwa n\u2019Urukiko rw\u2019Ikirenga. <\/p>\n<p>Umwunganizi we mu mategeko yamusabiye ko yahanagurwaho ibyaha, ariko Ubucamanza buramutse busanze icyaha kimuhama bukamugabanyiriza ibihano hakurikijwe ko ari n\u2019ubwa mbere yaba ahamwe n\u2019icyaha.<\/p>\n<p>Abanyamategeko baturuka muri Commmonwealth na EAC bitabajwe na Uwimana na Mukakibibi bavuze bibanda ku ngingo nyoroshyacyaha y\u2019166 y\u2019itegeko rihana no ku burenganzira bw\u2019itangazamakuru hamwe n\u2019uburenganzira bw\u2019umwenegihugu bumwemerera kudafungwa igihe kinini azira kuvuga ibintu uko abyumva.<\/p>\n<p>Urubanza rukaba rwasubitswe hatumviswe abiswe inshuti z\u2019urukiko, rukazasubukurwa tariki 17\/02\/2012 saa yine z\u2019amanywa. Icyo gihe urukiko rukazagaragaza niba abitwa inshuti z\u2019urukiko bahabwa ijambo, bitabaye ibyo urukiko ruzashingira ku myanzuro y\u2019ababuranyi gusa rutangaze igihe urubanza ruzasomerwa.<\/p>\n<p>Uwimana Nkusi Agnes akurikiranyweho ibyaha bine yahamijwe n\u2019Urukiko Rukuru aribyo: Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri, kwangisha abaturage ubutegetsi, guhungabanya umudendezo w\u2019igihugu hiyongeraho no gusebya Umukuru w&#8217;igihugu.<\/p>\n<p>Iki cyaha cyo gukurura amacakubiri cyo akaba atari n\u2019ubwa mbere agikurikiranyweho kuko yigeze guhamwa nacyo akaza kugihanirwa n\u2019Urukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugenge.<\/p>\n<p>Naho mugenzi we Mukakibibi Saidati baregwa mu rubanza rumwe, ashinjwa ibyaha bibiri aribyo: gukurura amacakubiri, no kuvutsa igihugu umudendezo ari nacyo kimuhama akaba yaranagihanishirijwe imyaka irindwi y\u2019igifungo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa 31 Mutarama 2012, uwari umwanditsi Mukuru w\u2019ikinyamakuru Umurabyo, Uwimana Nkusi Agn\u00e8s n\u2019umunyamakuru Mukakibibi Saidati bajuririye mu Rukiko rw\u2019Ikirenga ibihano bakatiwe n\u2019Urukiko Rukuru, aho basaba kugirwa abere cyangwa bakagabanyirizwa ibihano.} Muri uru rubanza rwari rwitabiriwe n\u2019abatari bake rukaba rwari ruyobowe na Perezida w\u2019Urukiko rw\u2019Ikirenga Professor Sam Rugege, Ubushinjacyaha bwakomeje gushinja Uwimana ibyaha bunahamya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-20713","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20713","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20713"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20713\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20713"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20713"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20713"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20713"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20713"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}