{"id":20708,"date":"2012-01-31T14:09:18","date_gmt":"2012-01-31T14:09:18","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/majyambere-silas-arabivuga-byose-gutunga-indege-bwambere-kuba-ingaragu-ifite-abana-benshi\/"},"modified":"2012-01-31T15:33:18","modified_gmt":"2012-01-31T15:33:18","slug":"majyambere-silas-arabivuga-byose-gutunga-indege-bwambere-kuba-ingaragu-ifite-abana-benshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/majyambere-silas-arabivuga-byose-gutunga-indege-bwambere-kuba-ingaragu-ifite-abana-benshi\/","title":{"rendered":"Majyambere Silas arabivuga byose:Gutunga indege bwambere, kuba ingaragu ifite abana benshi"},"content":{"rendered":"<p>{Umunyemari w&#8217;Umunyarwanda Majyambere Silas waje kwitwa Muhammed yamenyekanye kubera umutungo afite mu bihugu nk\u2019u Rwanda, Djibouti, u Burundi ,ndetse na Uganda. } <\/p>\n<p>Nyuma y\u2019uko we ubwe yiyita ingaragu akaba n\u2019umunyemari ariko ushyira mu gaciro, aniyemerera ko muri ibyo bihugu byose afitemo abana benshi. <\/p>\n<p>\u2022\tYatangiye ubucuruzi afite imyaka 8 gusa<\/p>\n<p>\u2022\tAfite imigabane mu makompanyi menshi<\/p>\n<p>\u2022\tArateganya kuguma ari umuvugizi wa Djibouti mu by\u2019ubucuruzi muri Uganda<\/p>\n<p>\u2022\tKu myaka 65, ni ingaragu kandi aranabyishimira.<\/p>\n<p>Ibi ni bimwe mubyo Majyambere yaganiriye na Patrick Jaramogi, umunyamakuru wa New Vision dukesha iyi nkuru.<\/p>\n<p>{{Majyambere Silas Muhammed ni muntu ki?}}<\/p>\n<p>Ndi umugabo w\u2019imyaka 65 nkaba naravukiye mu cyahoze ari Gitarama mu mwaka w\u20191945 n\u2019ubwo itariki nyayo y\u2019amavuko bigoye kuyimenya. Ababyeyi banjye bose ni Abanyarwanda bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. <\/p>\n<p>Papa yari umwarimu n\u2019ubwo navuye mu ishuri mfite imyaka umunani, nagiye hanze mu gihe cy\u2019imyivumbagatanyo njya mu Bubiligi hanyuma nza kubona n\u2019ubwenegihugu bwa Djibouti aho nahise ngirwa umuvugizi wa Djibouti muri Uganda mu bijyanye n\u2019ubucuruzi.<\/p>\n<p>{{Waba waratangiye ubucuruzi ryari? Uhereye ku ki?}}<\/p>\n<p>Natangiye ubucuruzi bwanjye mfite imyaka 8 aho natangiriye ku cyarahani. Ni kuri icyo cyarahani, nari ntunze njyenyine mu gace k\u2019iwacu, nahereyeho nza kugura igare nkajya ntwaraho abantu kugeza n\u2019ubwo nguze imodoka.<\/p>\n<p>Iyo modoka nayikoreshaga njyana amashaza ku Kibuye nkagarura ibishyimbo. Nyuma y\u2019ibyo natangiye gukora ubucuruzi bwo kuvana ibintu i Mombasa nkabizana mu Rwanda. Ni mu gihe igiciro cy\u2019isukari n\u2019umunyu byazamukaga cyane nyuma y\u2019aho uwari umukuru w\u2019igihugu Kayibanda yirukaniye Abarusiya mu 1973. <\/p>\n<p>Igiciro cy\u2019isukari cyavuye ku mafaranga 10 y\u2019Amanyarwanda kigera kuri 400. Nyuma y\u2019uko Habyarimana agiriye ku butegetsi, yamfashije mu bucuruzi bwanjye cyane cyane ubw\u2019ibicuruzwa nakuraga hanze bitakundaga kuboneka.<\/p>\n<p>Mu kumfasha mu bucuruzi bwajye, Leta yangurije ibihumbi magana atanu by\u2019amadorali ($500.000) bituma mbasha kujya nkura hanze isukari, umunyu ndetse n\u2019amasabune. <\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho nagiye mu kubaka imihanda nza kuba umuntu wa mbere watunze indege ikodeshwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>{{Mu by\u2019ukuri, ni iki cyatumye udakomereza ubucuruzi bwawe mu Rwanda?<br \/>\n}}<\/p>\n<p>Ubutegetsi bumaze kuba bubi, bitoroshye kugira icyo wakorera mu Rwanda, ubutegetsi bwa Habyarimana ntibwari gutuma nguma mu Rwanda. Nyuma y\u2019uko abavandimwe banjye batwikiwe mu nzu mu 1990 nahise mpunga jya mu Bubiligi aho nahawe n\u2019ubudahangarwa bwo kutagarurwa mu Rwanda kugeza mu 1992 aho nagiye muri Uganda.<\/p>\n<p>{{Muri iki gihe waba ushora imari yawe mu bintu ki?}}<\/p>\n<p>Mfite imigabane mu makompanyi menshi muri Uganda, Resha Royal Hotel iri i Bujumbura mu Burundi nayo ni iyanjye, ndetse nkagira na Imperial Resort Hotel kimwe na Redsea ziri muri Djibouti. Mfite kandi n\u2019ibindi bikorwa bitandukanye mu Rwanda no muri Eritrea.<\/p>\n<p>{{Hari amakuru avugwa ko ngo waba warahunze kubera ko ushakishwa}}<\/p>\n<p>Nari mpugiye ku bucuruzi bwanjye bigatuma ntakunda kugenda mu Rwanda n\u2019ubwo benshi batekerezaga ibindi. Mu kwezi k\u2019Ukuboza umwaka ushize nari ndi mu Rwanda mu nama ya cyenda y\u2019umushyikirano ari nabwo Perezida Kagame yampaye umwanya ndavuga, kuki se batamfashe?<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13354 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Majyambere_Silas-26ffd.jpg\" alt=\"Majyambere Silas mu nama y&#039;Umushyikirano 2011\" \/><figcaption>Majyambere Silas mu nama y&#039;Umushyikirano 2011<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13355 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Majyambere.jpg\" alt=\"Majyambere Silas\" \/><figcaption>Majyambere Silas<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Ese ushyigikiye ko Kagame yiyamamariza indi manda nyuma ya 2017?}}<\/p>\n<p>Kagame yabisobanuye neza ko atabyifuza; icyo nakwifuza ni ukuzabona umusimbura mwiza ushobora kugera ikirenge mu cye; uwo nzamushyigikira.<\/p>\n<p>{{Ibintu 7 by\u2019ingenzi kuri Majyambere  }} <\/p>\n<p>{{1.\tGukorana umwete, kwitanga no gusenga}}<\/p>\n<p>Ndifuza gukuraho imyumvire ko umuntu utarize ntacyo yageraho no kumva ko ibintu byizana nk\u2019uko benshi babitekereza. Mu gihe cyashize nari nkize cyane ku buryo ntabashaga no kumenya amafaranga ntunze ubwo yageraga mu mamiliyari z\u2019amadolari. Yego kuri ubu siko bikiri ariko sindi no mu bakene muri Afurika kandi sinigeze niga bihambaye.<\/p>\n<p>{{2.\tAbantu b\u2019intangarugero nakwigiraho}}<\/p>\n<p>Hari abantu babiri muri politiki bambera intangarugero aribo Perezida Yoweli Museveni wa Uganda na Kagame Paul, Perezida w\u2019u Rwanda. Aba bagabo mbakundira ko bazanye umutekano ahari akavuyo kandi nkomeje no gushima imibanire yabo. Abanezezwaga n\u2019ubwicanyi ubu bafite ikimwaro,  bazicuze hanyuma barihe n\u2019ibyo bangije.<\/p>\n<p>Nkunda kandi Umukuru wappolisi muri Uganda (Inspector General of police), Lt.Gen. Kale Kayihura. Iyo atabigiramo uruhare, Uganda iba yarabaye nka Somaliya ubwo abatavuga rumwe na Leta bashakaga kuzamura imvururu mu mihanda. Yahinduye isura ya polisi muri Uganda ubu bameze neza.<\/p>\n<p>{{3.\tAkunda gusoma no gusura inshuti ze}}<\/p>\n<p>Nkunda gufata igihe ndimo gusoma , nkakunda gufata ka cyayi ndetse nkasura n\u2019inshuti zanjye.<\/p>\n<p>{{4.\tAbagore benshi n\u2019abana benshi}}<\/p>\n<p>Sinigeze kandi sinzigera nshaka, cyane ko ndi umwe mu bemera kubana by\u2019igihe runaka kizwi (contractual marriage). <\/p>\n<p>Mfite imyaka 65, ndi ingaragu kandi ndabyishimira. Kuva abavandimwe banjye bicwa nshimishwa no kugira abagore ndetse n\u2019abana benshi kandi ndabafite koko. Iyo ngenda i Kampala, Kigali, Bujumbura abana bakunda kunyita Papa, nkashaka kumenya neza ko ibyo nsanzwe nzi ari byo koko nkababaza ba nyina. Nemeza ko nzi abana banjye.<\/p>\n<p>{{5.\tIkintu gisekeje }} <\/p>\n<p>Nasabye umukobwa wanjye kunshakira inshuti y\u2019umukobwa igihe ndi i Kigali, na n\u2019ubu aracyabimbereyemo.<\/p>\n<p>{{6.\tIbyo nteganya gukora}}<\/p>\n<p>Ndateganya kuguma ndi umuvugizi wa Djibouti mu by\u2019ubucuruzi muri Uganda, byashoboka bikaba burundu. Kuki se bitashoboka igihe naba mpawe iyo manda?<\/p>\n<p>{{7.\tImigambi muri politiki}}<\/p>\n<p>Nta migambi mfite muri politiki. Oya, ku myaka 65 ndananiwe nkeneye kuruhuka no kwita ku mitungo yanjye.<\/p>\n<p>Ngibi bimwe mubyo Majyambere yaganirite na Patrick Jaramogi, umunyamakuru wa New Vision.<\/p>\n<p>uyu Munyemari witabiriye Inama y&#8217;igihugu y&#8217;Umushyikirano umwaka ushize, ndetse akaniyemeza gushora imari ya miliyoni 10 z&#8217;amadolari anafite ubwenegihugu bwa Djibouti, ndetse iki gihugu yagihagarariye muri Uganda no mu Rwanda nk\u2019ushinzwe inyugu zacyo (Consul). <\/p>\n<p>Azwi mu bihugu yagiye ashoramo imari harimo u Rwanda avukamo, Uganda, Kenya, ndetse no mu Burundi aho afite ibikorwa bitandukanye mu mahoteli n\u2019ubukerarugendo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umunyemari w&#8217;Umunyarwanda Majyambere Silas waje kwitwa Muhammed yamenyekanye kubera umutungo afite mu bihugu nk\u2019u Rwanda, Djibouti, u Burundi ,ndetse na Uganda. } Nyuma y\u2019uko we ubwe yiyita ingaragu akaba n\u2019umunyemari ariko ushyira mu gaciro, aniyemerera ko muri ibyo bihugu byose afitemo abana benshi. \u2022 Yatangiye ubucuruzi afite imyaka 8 gusa \u2022 Afite imigabane mu makompanyi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9198],"tags":[16770],"byline":[13401],"hashtag":[],"class_list":["post-20708","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-biographies","tag-homenews","byline-jean-damour-nsabimana"],"bylines":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20708","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20708"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20708\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20708"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20708"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20708"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20708"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20708"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}