{"id":20705,"date":"2012-01-31T11:39:39","date_gmt":"2012-01-31T11:39:39","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibitaro-bya-kanombe-bigiye-kuba-ntangarugero-mu-kurwanya-sida\/"},"modified":"2012-01-31T11:38:24","modified_gmt":"2012-01-31T11:38:24","slug":"ibitaro-bya-kanombe-bigiye-kuba-ntangarugero-mu-kurwanya-sida","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibitaro-bya-kanombe-bigiye-kuba-ntangarugero-mu-kurwanya-sida\/","title":{"rendered":"Ibitaro bya Kanombe bigiye kuba ntangarugero mu kurwanya SIDA"},"content":{"rendered":"<p>{Ku bufatanye na Minisiteri y\u2019Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ibinyujije muri Ambasade yazo, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byatashye inzu izafasha mu kurwanya icyorezo cya SIDA.}<\/p>\n<p>Iyi nzu izajya ikorerwamo ibikorwa binyuranye byo guhangana n\u2019icyorezo cya SIDA ahanini kubera ibikoresho bigezweho ifite kandi n\u2019ubushobozi bwo kwakira benshi.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019ibi bitaro, Col. Dr. Karenzi Ben yavuze ko iyi nyubako izafasha byinshi ibitaro kuko hari serivisi izaba ifite nyinshi abarwayi bakenera.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cIyi nyubako izatangirwamo serivisi za VCT, ART, PMTCT ndetse na ARV. Ni inkunga twagejejweho ku bufatanye na Minisiteri y\u2019Ingabo za USA ibicishije mu mushinga Drew Care International. Izatuma dukomeza kuba ku isonga mu kurwanya SIDA\u201d.<\/p>\n<p>Anne Casper wungirije Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika mu Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana n\u2019igisirikare cy\u2019u Rwanda kuko ari intangarugero muri byinshi muri Afurika ndetse no ku isi.<\/p>\n<p>Casper yagize ati: \u201cIngabo z\u2019u Rwanda ntizigamije gusa kubungabunga ubusugire bw\u2019igihugu kuko zinabungabunga ubusugire bw\u2019abaturage ngo bagire ubuzima bwiza buzira SIDA\u201d.<\/p>\n<p>Afungura iyi nyubako ku mugaragaro, Minisitiri w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda Gen. Kabarebe James yavuze ko ingabo zigamije kuba ku isonga mu kurwanya SIDA ku isi.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cRDF iri ku isonga mu kurwanya icyorezo cya SIDA kandi tuzakomeza gukorana n\u2019abaterankunga, bityo duhangane n\u2019ibyorezo ibyo ari byo byose bibangamira imibereho myiza y\u2019Abanyarwanda\u201d.<\/p>\n<p>Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byatangiye mu mwaka w\u20191968 aho byitaga gusa ku basirikare ariko ubu binita ku basivili. Ubuyobozi bwabyo buvuga ko kuba buri kwagura ibi bitaro bizatuma biba intangarugero muri Afurika ndetse no ku isi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13348 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Inyubako_yatashywe_na_Minisitiri_w_Ingabo_izajya_yakira_abanduye_agakoko_gatera_SIDA.jpg\" alt=\"Inyubako izajya yakira abanduye agakoko gatera SIDA\" \/><figcaption>Inyubako izajya yakira abanduye agakoko gatera SIDA<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13347 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abayobozi_batemberezwa_ahari_kubakwa_inyubako_nshya_z_ibitaro_bya_Kanombe.jpg\" alt=\"Abayobozi batemberezwa ahari kubakwa inyubako nshya z&#039;ibitaro bya Kanombe\" \/><figcaption>Abayobozi batemberezwa ahari kubakwa inyubako nshya z&#039;ibitaro bya Kanombe<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13350 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC_0815.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13346 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Iyi_ni_imwe_mu_mashini_zigezweho_mu_gupima_indwara_zitandukanye_nyinshi_mu_gihe_gito.jpg\" alt=\"Iyi ni imwe mu mashini zigezweho mu gupima indwara zitandukanye nyinshi mu gihe gito\" \/><figcaption>Iyi ni imwe mu mashini zigezweho mu gupima indwara zitandukanye nyinshi mu gihe gito<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13349 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC_0812.jpg\" alt=\"Bizafasha mu gupima indwara zitandukanye( Cancer, impyiko, hepatite, umwijima etc)\" \/><figcaption>Bizafasha mu gupima indwara zitandukanye( Cancer, impyiko, hepatite, umwijima etc)<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Foto: Elis\u00e9e, MOD}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku bufatanye na Minisiteri y\u2019Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ibinyujije muri Ambasade yazo, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byatashye inzu izafasha mu kurwanya icyorezo cya SIDA.} Iyi nzu izajya ikorerwamo ibikorwa binyuranye byo guhangana n\u2019icyorezo cya SIDA ahanini kubera ibikoresho bigezweho ifite kandi n\u2019ubushobozi bwo kwakira benshi. Umukuru w\u2019ibi bitaro, Col. Dr. Karenzi Ben [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9111],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-20705","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubuzima","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20705","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20705"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20705\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20705"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20705"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20705"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20705"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20705"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}