{"id":20704,"date":"2012-01-31T11:28:03","date_gmt":"2012-01-31T11:28:03","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nta-mavuta-y-ingurube-aba-mu-rusenda-akabanga\/"},"modified":"2012-01-31T17:13:53","modified_gmt":"2012-01-31T17:13:53","slug":"nta-mavuta-y-ingurube-aba-mu-rusenda-akabanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nta-mavuta-y-ingurube-aba-mu-rusenda-akabanga\/","title":{"rendered":"Nta mavuta y&#8217;ingurube aba mu rusenda &#8216;Akabanga&#8217;"},"content":{"rendered":"<p>{&#8221; Sinigeze kandi sinzigera nshyira amavuta y\u2019ingurube mu rusenda &#8216;Akabanga&#8217;\u201d. Aya ni amagambo ya Sina Gerard benshi bita Nyirangarama, ufite uruganda rutunganya imbuto zigakorwamo byinshi birimo ibinyobwa n\u2019ibiribwa. Aya magambo ni igisubizo ku kibazo yabajijwe na IGIHE.com, niba ibyakunze guhwihwiswa mu minsi ishize ko urusenda akora rwaba ruvangwamo amavuta y\u2019ingurube.}<\/p>\n<p>Ubwo mu myaka ibiri ishize hatangiye kuvugwa ko urusenda rukunzwe cyane &#8216;Akabanga&#8217; rwaba rukorwa muri byinshi birimo n\u2019amavuta y\u2019ingurube, byatumye bamwe mu bakundaga kurukoresha cyane barugabanya, abandi bararuhagarika. <\/p>\n<p>Ibi byagaragaye mu ngo z\u2019Abasilamu n\u2019Abadiventisiti, ndetse no mu maresitora amwe n\u2019amwe bahitamo kuruhagarika ngo rutabateranya n\u2019abakiliya, n\u2019ubwo hari abatari bake bakomeje kurubaza.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13372 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Akabanga_In.jpg\" alt=\"Urusenda ruzwi ku izina &quot;Akabanga&quot;\" \/><figcaption>Urusenda ruzwi ku izina &quot;Akabanga&quot;<\/figcaption><\/figure>\n<p>Nabajije Sina Gerard niba ibi bitaramugabanyirije isoko, ati \u201cNtabwo isoko ryagabanutse kuko n\u2019ubusanzwe rwasaga n\u2019aho ari ruke ugereranyije n\u2019abarukenera. Ntitwigeze tugabanya urugero n\u2019igipimo cy\u2019ubwinshi bw\u2019urwo twakoraga, kandi no hanze rwakomeje koherezwayo no gukundwa cyane\u201d.<\/p>\n<p>Sina Gerard yakomeje agira ati \u201cBirumvikana ariko ko n\u2019ubwo nta gihombo nagize, abakunzi barwo barahombye kuko bagombye kurwigomwa bagendeye ku mabwire adafite gihamya. Urusenda rwanjye rwarapimwe, rupimwa n\u2019inzobere zibisobanukiwe haba mu gihugu no mu mahanga ya kure, bemeza ko nta mavuta y\u2019ingurube arurangwamo, kandi koko nta n\u2019ayo nigeze nshyiramo, nta n\u2019ibyo nteganya kuko ndukorera bose.\u201d<\/p>\n<p>{{Urusenda \u201cAkabanga\u201d rwakoze amateka}}<\/p>\n<p>Namubajije niba hari icyakozwe ngo abagishidikanya bashire impungenge, ansubiza ko abazi gusoma barabyibonera kuko nyuma yo gupimwa no gusuzumwa bihagije mu bijyanye n\u2019ubuziranenge, urusenda \u201cAkabanga\u201d rwakomeje gukora amateka aho rwagejejwe hose ku isi, kandi yemererwa n\u2019inzego nkuru z\u2019Abasilamu gushyiraho ikirango \u201cHalal\u201d bisobanuye icyemewe cyangwa se ikidahumanye. Iri jambo Halal ni imbusane (ikinyuranyo) y\u2019ijambo Haram rivuga ikibujijwe cyangwa igihumanye.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13374 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/HALAL-df9de-2.jpg\" alt=\"Ikirango cy\u2019ijambo HALAL ry\u2019Icyarabu gishyirwa ku bitabujijwe kuribwa\" \/><figcaption>Ikirango cy\u2019ijambo HALAL ry\u2019Icyarabu gishyirwa ku bitabujijwe kuribwa<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ku byerekeye aho gusenya ibicuruzwa bye byavuye, yagize ati \u201cSinahamya ko ababikoze bashakaga kunsebya cyangwa kungushamo, ahubwo habayeho kwibeshya no kugira impungenge batewe no kumva ko nsigaye norora ingurube. Ndazorora koko kandi nkabikora ku rwego rujyanye na tekinoloji y\u2019ubworozi igezweho n\u2019ushaka icyororo cyiza cyazo agisanga iwanjye. <\/p>\n<p>Abumvise ko nzorora harimo na bamwe badashaka no kumva aho zivugwa, baketse ko iby\u2019iwanjye byose byabaye ingurube, ariko nyamara nzi gutandukanya buri kintu n\u2019ikindi, kandi buri cyose kigakorwa mu mwanya wacyo no mu buryo bwacyo. Niba umuntu ajya gusenga ubundi akajya kwiga, ubundi agacuruza akarenzaho agatembera kandi ari umwe, niko nanjye menya ko buri cyose mu bikorwa byanjye kitavangira ikindi\u201d.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13368 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Untitled-27.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>Sina Gerard na Entreprise ye &#8220;Nyirangarama&#8221;  bamaze guhabwa ibikombe bisaga mirongo itatu haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo. Uruganda rwe rukora urusenda, ibirungo, inzoga zisembuye zo mu bwoko bwa vino, umutobe w\u2019imbuto zinyuranye, amandazi, imigati, keke n\u2019ibisuguti. <\/p>\n<p>Afite kandi na Resitora \u201cKimaranzara\u201d iri ku muhanda ahitwa Nyirangarama, igoboka abagenzi bahanyura.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{&#8221; Sinigeze kandi sinzigera nshyira amavuta y\u2019ingurube mu rusenda &#8216;Akabanga&#8217;\u201d. Aya ni amagambo ya Sina Gerard benshi bita Nyirangarama, ufite uruganda rutunganya imbuto zigakorwamo byinshi birimo ibinyobwa n\u2019ibiribwa. Aya magambo ni igisubizo ku kibazo yabajijwe na IGIHE.com, niba ibyakunze guhwihwiswa mu minsi ishize ko urusenda akora rwaba ruvangwamo amavuta y\u2019ingurube.} Ubwo mu myaka ibiri ishize [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-20704","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20704","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20704"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20704\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20704"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20704"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20704"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20704"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20704"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}