{"id":20701,"date":"2012-01-31T10:51:22","date_gmt":"2012-01-31T10:51:22","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-ntirwigeze-ruhindura-aho-rwari-ruhagaze-ku-kibazo-cya-libiya-mushikiwabo\/"},"modified":"2012-01-31T14:55:48","modified_gmt":"2012-01-31T14:55:48","slug":"u-rwanda-ntirwigeze-ruhindura-aho-rwari-ruhagaze-ku-kibazo-cya-libiya-mushikiwabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-ntirwigeze-ruhindura-aho-rwari-ruhagaze-ku-kibazo-cya-libiya-mushikiwabo\/","title":{"rendered":"U Rwanda ntirwigeze ruhindura aho rwari ruhagaze ku kibazo cya Libiya- Mushikiwabo"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo hasozwaga inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu na za Guverinoma by\u2019umuryango w\u2019Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, Ministiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga n\u2019Ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho rwari ruhagaze ku kibazo cya Libiya.}<\/p>\n<p>Minisitiri Mushikiwabo wavuze mu izina rya Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya mu rugamba rwo kwibohora ingoma ya Kadhafi, kandi n\u2019ubu ruracyemera ko byari bikwiye.<\/p>\n<p> Yagize ati: \u201cU Rwanda rwari ruri ku ruhande rw\u2019abaturage ba Libiya mu rugamba rwabo rwo gukuraho umugabo umwe (Kadhafi) dusanga yari atakiri uwo kwizerwa kubera ibibi yakoreraga abaturage be. Aho niho u Rwanda rwari ruhagaze icyo gihe kandi na n\u2019ubu niho rugihagaze\u201d. <\/p>\n<p>Mushikiwabo yemeza ko Kadhafi yakoreshaga umutungo w\u2019igihugu cya Libiya ku nyungu ze bwite, kandi ngo ntiyubahaga n\u2019abayobozi bagenzi be.<\/p>\n<p>Yongeyeho ati: \u201cIntumwa z\u2019u Rwanda muri iyi nama twemeza ko abenshi turi hano tuzi neza uburyo ki Kadhafi yadufataga, sinatinya no kuvuga ko nta cyubahiro yahaga abenshi muri twe duteraniye aha\u201d. <\/p>\n<p>Mu bihugu by\u2019Afurika hagaragaye kutavuga rumwe ku kibazo cya Libiya, cyane cyane ku birebana n\u2019ukuntu amahanga yaje gufasha abarwanyaga ubutegetsi bwa Kadhafi avuga ko aje kurengera abaturage.<\/p>\n<p>Bimwe mu bihugu byavugaga ko amahanga atagomba kuza mu kibazo cya Libiya ahubwo kigomba gushakirwa umuti n\u2019ibihugu by\u2019Afurika binyuze mu biganiro. Ibyo bihugu byasangaga amahanga aje kwivanga mu bibazo by\u2019Afurika.<\/p>\n<p>Iki kibazo cy\u2019amahanga yivanga mu bibazo by\u2019Afurika Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko n\u2019u Rwanda rwahuye nacyo, ariko yanenze ko kivugwaho iyo ibihugu bimwe na bimwe byahuye nacyo, ku bindi ntikivugwe. Ariko na none ngo uko kwivanga kw\u2019amahanga mu bibazo by\u2019ibihugu by\u2019Afurika hari igihe bitizwa umurindi n\u2019ibibazo igihugu kifitiye.<\/p>\n<p>Yagize: \u201cIyo uko kwivanga kw\u2019amahanga kubayeho bigahurirana n\u2019intege nke ziri mu gihugu mu birebana n\u2019imiyoborere no gukora ibyo abaturage bifuza bitera ikibazo gikomeye\u201d.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13344 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Minisitiri_Mushikiwabo_Louise_ubwo_yagezaga_ijambo_ku_bari_mu_nama.jpg\" alt=\"Minisitiri Mushikiwabo Louise ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nama\" \/><figcaption>Minisitiri Mushikiwabo Louise ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nama<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13345 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC_9230.jpg\" alt=\"Minisitiri Mushikiwabo Louise ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nama\" \/><figcaption>Minisitiri Mushikiwabo Louise ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nama<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mushikiwabo yasabye ko iki kibazo cy\u2019amahanga yivanga mu bibazo by\u2019Afurika kigomba kuganirwaho ku buryo bwimbitse; abayobozi b\u2019Afurika bakagifatira ingamba ntikijye kigarukwaho buri gihe nta ngamba gifatirwa. Ibyo kandi ngo bigomba kujyana n\u2019icyitwa ubutabera mpuzamahanga nacyo ibihugu by\u2019Afurika bikunze kunenga cyane.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo hasozwaga inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu na za Guverinoma by\u2019umuryango w\u2019Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, Ministiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga n\u2019Ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho rwari ruhagaze ku kibazo cya Libiya.} Minisitiri Mushikiwabo wavuze mu izina rya Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya mu rugamba rwo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-20701","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20701","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20701"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20701\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20701"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20701"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20701"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20701"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20701"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}