{"id":20696,"date":"2012-01-31T10:25:57","date_gmt":"2012-01-31T10:25:57","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/burundi-16-bazafungirwa-igitero-bagabye-mu-kabari\/"},"modified":"2012-01-31T10:25:36","modified_gmt":"2012-01-31T10:25:36","slug":"burundi-16-bazafungirwa-igitero-bagabye-mu-kabari","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/burundi-16-bazafungirwa-igitero-bagabye-mu-kabari\/","title":{"rendered":"Burundi:16 bazafungirwa igitero bagabye mu kabari"},"content":{"rendered":"<p>{Ubutabera bwo mu gihugu cy\u2019u Burundi bwakatiye abantu 16 igihano cyo gufungwa bazira igitero bagabye mu kabari mu mwaka ushize wa 2011.}<\/p>\n<p>Aba bantu uko ari 16 bakatiwe igifungo kiri hagati y\u2019imyaka itatu kugera ku gifungo cya burundu, aho bose bahamwe n\u2019icyaha cyo kugira uruhare mu gitero cyahitanye abantu bagera kuri 36 bari mu kabari.  Iki gitero cyagabwe muri Nzeri umwaka ushize wa 2011, hafi y\u2019umurwa mukuru Bujumbura, nk\u2019uko umunyamategeko Janvier Nsabimana yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.<\/p>\n<p>Muri iki gitero, abagabo bitwaje intwaro bambaye imyenda isa n\u2019iya Polisi binjiye mu kabari kakundaga kugira abakiliya benshi gaherereye mu gace ka Gatumba mu ntera igera hafi ku bilometero 16 uturutse mu Burengerazuba bw\u2019umurwa mukuru Bujumbura, maze batangira kurasa abakiliya umwe kuri umwe kugeza ubwo bivuganye abantu 32.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo muri iki gihugu hagaragara imitwe yitwara gisirikare inyuranye, nta mutwe wigeze wigamba iby\u2019iki gitero, uretse ko nyuma y\u2019iperereza ryakozwe hatangajwe ko abakoze iki gitero ari abahoze mu mutwe wa Agathon Rwasa, bivugwa ko yahungiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Barindwi bakatiwe gufungwa burundu, abandi bagenda bakatirwa imyaka inyuranye iri hagati y\u2019irindwi, itanu ndetse babiri muri bo bakatirwa gufungwa imyaka itatu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubutabera bwo mu gihugu cy\u2019u Burundi bwakatiye abantu 16 igihano cyo gufungwa bazira igitero bagabye mu kabari mu mwaka ushize wa 2011.} Aba bantu uko ari 16 bakatiwe igifungo kiri hagati y\u2019imyaka itatu kugera ku gifungo cya burundu, aho bose bahamwe n\u2019icyaha cyo kugira uruhare mu gitero cyahitanye abantu bagera kuri 36 bari mu kabari. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12303],"hashtag":[],"class_list":["post-20696","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-shikama-dioscore"],"bylines":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20696","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20696"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20696\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20696"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20696"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20696"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20696"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20696"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}