{"id":20695,"date":"2012-01-31T09:23:11","date_gmt":"2012-01-31T09:23:11","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/urutonde-rw-abagabo-10-b-ibihanganye-bavutse-ari-abagore\/"},"modified":"2012-01-31T10:34:55","modified_gmt":"2012-01-31T10:34:55","slug":"urutonde-rw-abagabo-10-b-ibihanganye-bavutse-ari-abagore","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/urutonde-rw-abagabo-10-b-ibihanganye-bavutse-ari-abagore\/","title":{"rendered":"Urutonde rw\u2019 abagabo 10 b\u2019ibihanganye bavutse ari abagore"},"content":{"rendered":"<p>{Aba ni abagabo bazwi cyane cyane ku mugabane w\u2019Amerika, bavutse ari abagore ariko nyuma bahitamo guhinduza imiterere y\u2019ibitsina byabo bihindura abagabo. } <\/p>\n<p>Nk\u2019uko urubuga Oddee.com twifashishije rubitangaza, uretse guhindura igitsina aba bagore-gabo baniteza imisemburo y\u2019abagabo  kugira ngo babashe kuzana ubwanwa n\u2019 indi miterere yihariye ku bagabo.<\/p>\n<p>{{1.\tBalian Buschbaum}}<\/p>\n<p>Balian Buschbaum yavutse mu 1980 afite izina rya kavukire rya Yvonne Buschaum, akaba yarakinaga umukino wo gusimbuka urukiramende ndetse yabaye umugore witwaye neza muri uyu mukino. Mu mwaka wa 2008 yahinduye izina rye ku mugaragaro ndetse anibagisha igitsina yigira umugabo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13335 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Balian_Buschbaum.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{2. Buck Angel}}<\/p>\n<p>Uyu azwi mu gukina filime z\u2019ubusambanyi (adult films), ndetse n\u2019umwe mu bamenyekanishije ishyirahamwe rya LGBT rigizwe n\u2019 ababana bahuje igitsina n\u2019abahinduje ibitsina.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2007 Buck yatsindiye igihembo cy\u2019umukinnyi wa filime z\u2019ubusambanyi, aho yahawe umwanya w\u2019umukinnyi w\u2019umwaka mu bahinduje igitsina. Kuri ubu akora akazi k\u2019abanyamategeko, umwarimu, umwanditsi kandi afite sosiyete ye ikora filime.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13336 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Buck_Angel.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{ 3. Loren Cameron}}<\/p>\n<p>Loren Rex Cameron, ni umufotozi, umwanditsi ndetse n\u2019uharanira uburenganzira bw\u2019abahinduje ibitsina ukomoka muri Amerika. Mu kazi ke yibanda gukora ibishushanyo by\u2019abandi n\u2019ibye bwite, biba byerekana imiterere y\u2019imibiri y\u2019abagore babana bahuje ibitsina n\u2019abahinduje igitsina. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13340 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Loren_Cameron.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{4. Ian Harvie}}<\/p>\n<p>Ian Harvie ni Umunyamerika ukora umwuga wo gutera urwenya mu ruhame (stand up comedy); akunda kandi no kwifashisha kuba yarihinduje igitsina mu makinamico ye. Yakinanye n\u2019 ibihangange muri uyu mwuga nka Margaret Cho.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13338 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ian_Harvie.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{ 5. Lucas Silveira}}<\/p>\n<p>Uyu Munyacanada yavutse mu 1979; Lucas yubatse amateka kuko yabaye umuntu wa mbere wahinduje igitsina ku mugaragaro wabashije kuba mu itsinda ricuranga injyana ya Rock. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13341 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Lucas_Silveira.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{6. Katastrophe}}<\/p>\n<p>Rocco Kayiatos uzwi ku izina rya Katastrophe, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap akaba akora n\u2019 umuziki (Producer). Katastrophe yamenyekanye cyane ku kuba umuntu wa mbere wahinduje igitsina ku mugaragaro ukora injyana ya Hip Hop. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13339 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Katastrophe.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{7. Thomas Beatie}}<\/p>\n<p>Thomas we yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kuko ari we mugabo wa mbere wagaragaye atwite. Yavutse ari umugore afite amazina ya Beatie, yakomeje kubaho ubuzima bw\u2019igitsina gore kugeza ageze mu myaka ya za makumbyabiri.<\/p>\n<p>Kuva ubwo yatangiye kujya yishyirishamo imisemburo y\u2019abagabo, ariko ntiyahinduza igitsina cye kugira ngo abashe gukomeza kubyara. Kuri ubu afite abana batatu. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13343 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/thomas_beatie.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{8. Ryan Sallans}}<\/p>\n<p>Ryan Sallans yavutse yitwa Ann Sallans, kuri ubu niwe ukorera ubuvugizi ishyirahamwe ry\u2019ababana bahuje ibitsina n\u2019abahinduje ibitsina (LGBT). <\/p>\n<p>Niwe kandi ugenda hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe Z\u2019Amerika yigisha abantu ibijyanye no guhindura ibitsina. Mu mwaka wa 2005 nibwo yahinduje igitsina cye yigira umugabo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13342 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ryan_Sallans.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{9. Andreas Krieger}}<\/p>\n<p>Uyu ni Umudage wakinaga umukino wo kujugunya imipira iremereye (Shot Putter), ndetse yanakinnye mu ikipe y\u2019abagore y\u2019u Budage b\u2019u Burasirazuba. Kuva akiri umwangavu yahabwaga ibinyabutabire bya Steroids atabizi, byatumaga agenda amera nk\u2019abagabo mu miterere n\u2019imyifatire. <\/p>\n<p>Mu mwaka w\u2019 1990 yasezeye mu mikino ngororangingo, mu 1997 yibagisha igitsina. Yigeze gutangaza ku mugaragaro ko yari gushimishwa no kuba atarahawe ibyo binyabutabire bya Steroid akiri umwana, kuko byari gutuma yihitiramo igitsina yifuza.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13334\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Andreas_Krieger.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{10. Chaz Bono}}<\/p>\n<p>Amazina ye nyakuri ni Chastity Bono, ni umukobwa w\u2019ibyamamare muri muzika Sonny na Cher. Yatangiye kuryamana n\u2019abo bahuje igitsina afite imyaka 25. Nyuma yaje guhinduza igitsina kuri ubu akaba abana n\u2019umugore.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13337 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Chaz_Bono.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{Foto:Oddee.com }} <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Aba ni abagabo bazwi cyane cyane ku mugabane w\u2019Amerika, bavutse ari abagore ariko nyuma bahitamo guhinduza imiterere y\u2019ibitsina byabo bihindura abagabo. } Nk\u2019uko urubuga Oddee.com twifashishije rubitangaza, uretse guhindura igitsina aba bagore-gabo baniteza imisemburo y\u2019abagabo kugira ngo babashe kuzana ubwanwa n\u2019 indi miterere yihariye ku bagabo. {{1. Balian Buschbaum}} Balian Buschbaum yavutse mu 1980 afite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9127],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-20695","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-utuntu-n-utundi","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20695","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20695"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20695\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20695"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20695"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20695"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20695"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20695"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}