{"id":20694,"date":"2012-01-31T08:56:49","date_gmt":"2012-01-31T08:56:49","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/cogear-igiye-gutangiza-uburyo-bwo-kwishyura-ubwishingizi-ukoresheje-internet\/"},"modified":"2012-01-31T09:32:52","modified_gmt":"2012-01-31T09:32:52","slug":"cogear-igiye-gutangiza-uburyo-bwo-kwishyura-ubwishingizi-ukoresheje-internet","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/cogear-igiye-gutangiza-uburyo-bwo-kwishyura-ubwishingizi-ukoresheje-internet\/","title":{"rendered":"COGEAR igiye gutangiza uburyo bwo kwishyura ubwishingizi ukoresheje internet"},"content":{"rendered":"<p>{Bitarenze amezi abiri, COGEAR iratangiza uburyo bushya bwo kwishyurira umusanzu w\u2019ubwishingizi ku rubuga rwa internet rwabo n\u2019izindi serivisi umufatanyabikorwa akeneye akabihasanga Ibyo byatangajwe na Alain Kabeja, umuyobozi w\u2019inama y\u2019ubutegetsi ya COGEAR.}<\/p>\n<p>Gutangiza ubu buryo biri mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza kandi hanorohereza abafata buguzi babo nk\u2019uko iki kigo cyabyiyemeje muri uyu mwaka.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa COGEAR Ntukamazina Jean Baptiste  yadutangarije ko uyu mwaka ari umwaka bagiye gushyiramo ingufu nyinshi mu gutanga serivisi nziza.<\/p>\n<p>Ati:\u201dmuri uyu mwaka umukozi wacu utazaha serivisi nziza abatugana azabihanirwa\u201d. <\/p>\n<p>Gatoto Eugene uhagarariye abafatabuguzi ba COGEAR bose yatangarije IGIHE.com ko igihe iyi serivisi izatangirira bizabafasha cyane kuko bizaba bisubije bimwe mu byifuzo bahoraga basaba ubuyobozi. Gusa yongeraho ko hari ibindi basabye hataragaragazwa neza igihe bizakemukira nko guhindura impapuro abafata ubwishingizi basinya mu ndimi z\u2019ikinyarwanda n\u2019icyongereza kuko izisanzwe ziri mu gifaransa gusa.<\/p>\n<p>Gatoto Ati:\u2019\u2019abafatabuguzi bagenzi bange tunifuza ko twashyirirwaho n\u2019umurongo wa telefone  utishyurwa, udusanduku tw\u2019ibitekerezo no kuba umufatabuguzi witwaye neza kurusha abandi yajya ahabwa agashimwe\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko n\u2019ubwo atavuga ko iyi ari inenge kuri COGEAR nabyo byari bikwiye gukemuka ubundi gufatira ubwishingizi muri iki kigo bigakomeza kuba ntagereranwa dore ko ngo mu myaka 17 COGEAR imaze yatangiranye nayo kandi akaba ntakibazo yari yabona mu mitangire ya serivisi.<\/p>\n<p>Avuga kuri ibi byifuzo by\u2019abafatabuguzi, Kabeja yatangarije IGIHE.com ko byose bari basanzwe barimo kubyigaho igisigaye ari ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo kandi vuba bidatinze ibyo basabye bitangira kubahirizwa.<\/p>\n<p>Ati:\u201dNk\u2019agashimwe k\u2019umufatabuguzi witwaye neza kahozeho kaza guhagarara ariko tugiye kukagarura\u201d.<\/p>\n<p>Abafatabuguzi batandukanye ba COGEAR twaganiriye bavuga ko iyi serivisi itinze kuza gusa kuko izaborohereza.                      <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bitarenze amezi abiri, COGEAR iratangiza uburyo bushya bwo kwishyurira umusanzu w\u2019ubwishingizi ku rubuga rwa internet rwabo n\u2019izindi serivisi umufatanyabikorwa akeneye akabihasanga Ibyo byatangajwe na Alain Kabeja, umuyobozi w\u2019inama y\u2019ubutegetsi ya COGEAR.} Gutangiza ubu buryo biri mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza kandi hanorohereza abafata buguzi babo nk\u2019uko iki kigo cyabyiyemeje muri uyu mwaka. Umuyobozi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9134],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-20694","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubwiteganyirize","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20694","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20694"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20694\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20694"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20694"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20694"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20694"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20694"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}