{"id":20691,"date":"2012-01-31T07:19:42","date_gmt":"2012-01-31T07:19:42","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itabi-riri-mu-bihitana-abantu-benshi-ku-isi\/"},"modified":"2012-01-31T09:21:00","modified_gmt":"2012-01-31T09:21:00","slug":"itabi-riri-mu-bihitana-abantu-benshi-ku-isi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itabi-riri-mu-bihitana-abantu-benshi-ku-isi\/","title":{"rendered":"Itabi riri mu bihitana abantu benshi ku isi"},"content":{"rendered":"<p>{Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize bwerekanye ko abantu babiri kuri batatu mu bapfa ku isi bazira indwara zitandura.}<\/p>\n<p>Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku buzima (OMS), wagaragaje zimwe muri zo nka: Indwara y\u2019igisukari (diab\u00e8te), kanseri (cancer), ndetse n\u2019indwara z\u2019umutima.<\/p>\n<p>Uyu muryango wita ku buzima uvuga ko bigoranye kurwanya zimwe mu mpamvu zitera izi ndwara. &#8220;Kurwanya ububi buterwa n\u2019itabi, kwicara umwanya munini, kurya nabi n\u2019ububi bw\u2019inzoga bijyenda biba ingorabahizi&#8221;. Ni ko uyu muryango utangaza.<\/p>\n<p>Kuri ubu umubare munini w\u2019abagabo banywa itabi kuruta abagore, usanga abagabo 4 ku 10 banywa itabi mu gihe umugore 1 ku bagore 11 ari bo baritumura; naho umubare ungana na 12% w\u2019abantu bakuru babana n\u2019umubyibuho ukabije.<\/p>\n<p>Ikindi ni uko ibihugu byinshi bikiri mu nzira y\u2019amajyambere bihanganye n\u2019ibibazo byinshi by\u2019ubuzima nk\u2019umusonga (la pneumonie), impiswi (diarrh\u00e9e) na Malariya (le paludisme). Izi zikaba ari indwara ziza ku isonga mu guhitana abana bari munsi y\u2019imyaka 5.<\/p>\n<p>Uyu muryango mpuzamahanga uragira uti: &#8220;Dukwiye gukora ibishoboka byose ngo tugere ku ntego z\u2019ikinyagihumbi ku bijyanye n\u2019iterambere mu 2015, igihe ntarengwa cyateganyijwe&#8221;.<\/p>\n<p>Muri ibi bihe, abayobozi b\u2019ibihugu bagenda berekana intambwe bateye mu guhangana na biriya bibazo byavuzwe. Kuva mu ntangiriro z\u2019umwaka wa 2000, imfu z\u2019abana zagabanutseho 2,7% ku mpuzandengo ya buri mwaka. Mu mwaka wa 1990 imibare yerekana ko miliyoni 12,4 ari wo mubare w\u2019abana bari munsi y\u2019imyaka 5 bitabye Imana ku isi, ariko uyu mubare waramanutse ugera kuri miliyoni 8,1 mu mwaka wa 2009.<\/p>\n<p>Umubare w\u2019abagore bapfa babyara na wo wagabanyutse ho 3,3% buri mwaka mu ntera y\u2019igihe yavuzwe haruguru. Ibi byose kandi bikaba byaraganiriweho mu nama mpuzamahanga ku buzima ku nshuro ya 64, yabereye i Gen\u00e8ve ho mu Busuwisi mu mwaka ushize.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha:}} UMUGANGA.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize bwerekanye ko abantu babiri kuri batatu mu bapfa ku isi bazira indwara zitandura.} Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku buzima (OMS), wagaragaje zimwe muri zo nka: Indwara y\u2019igisukari (diab\u00e8te), kanseri (cancer), ndetse n\u2019indwara z\u2019umutima. Uyu muryango wita ku buzima uvuga ko bigoranye kurwanya zimwe mu mpamvu zitera izi ndwara. &#8220;Kurwanya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9131],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20691","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-indwara","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20691","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20691"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20691\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20691"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20691"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20691"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20691"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20691"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}